Igitsina cya gatatu kuri Passport ya Australia
Ubusanzwe bizwi ko kuri passport mu bihugu byose igaragaza ko umuntu afite igitsina Gabo cyangwa igitsina Gore, muri Australia ho bamaze kwemeza ko passport yabo igaragaza ko umuntu ufite igitsina kitagaragara neza (ambiguous sex)
Amakuru dukesha BBC ni uko iyi kuri iyi passport nshya ufite igitsina gitandukanye n’ibyabandi cyangwa se kitagaragara neza, azabona aho yuzuza inyuguti ya X kuri passport ye nshya igaragaza ko igitsina cye kitazwi neza (indeterminate sex)
Ubusanzwe hagaragara gusa aho kuzuza M (ku gitsina Gabo) na F (ku gitsina Gore), hakaba rero ngo hari abantu benshi bavukana ibi ibitsina byombi, yakura ukaba utamenya neza niba ari umugabo cyangwa umugore.
Izi mpinduka zibaye nyuma y’impungenge zatanzwe na bamwe mu bafite ibyo bibazo, ndetse Umusenateri wa Australia witwa Louise Pratt, umukunzi (Partner) we ngo ntibizwi neza niba koko ari umugabo cyane ko yavutse ari umukobwa. Uyu musenateri akaba ari umwe mu baharaniye ubu burenganzira bw’abafite igitsina kirenze kimwe cyangwa kitazwi neza.
Louise Pratt avuga ko hari abantu benshi bagiye bafatirwa ku bibuga by’indege bitandukanye muri Australia no mu mahanga, kubera ko Passport zabo zabaga zidahamya koko igitsina cya nyirayo bitewe n’uburyo asa.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
1 Comment
uburenganzira bwa muntu reka bwubahirizwe kuko abantu nk’abo bari indeterminates babaho kandi ni abantu nk’abandi. Ibi ndabishyigikiye kuko ntabwo nabo biremye.
Comments are closed.