Mutuelle de santé zahagurukiwe mu karere ka Huye
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Nzeri, munzu mberabyombi y’akarere ka Huye, habereye inama umunsi umwe ikaba yari igamije kureba uko abayobozi kuva ku Kagali kugera ku Karere bafatanya mu rwego rwo kugera ku mihigo bahize.
Iyi nama yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Huye bwana Muzuka Eugène, ku isonga Ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) ni cyo kibazo cyabimburiye ibindi.
Mu gihe hari ibyavuguruwe mu bijyanye n’amafaranga ya tangwaga kuri Mutuelle, aho mbere umuntu umwe yatangaga 1000frw kuri ubu gahunda nshya umuntu byitezwe ko azajya atanga amafaranga bitewe n’ikiciro cy’ubukungu abarizwamo.
Umuyobozi w’akarere ka Huye akaba asanga ngo mu karere ayoboye nta mpungenge zihari kubijyanye n’ibyiciro by’ubukungu abantu barimo, kuko abaturage ubwabo bicaye bakaba aribo bashyiraho ibyo byiciro ngo ahubwo buri wese agomba gutanga ariya mafaranga hagendewe ku byiciro bashyizwemo.
Muzuka Eugène ati : « Ntawagereranya umukire wo mu mujyi n’uwo mugiturage, icy’ingenzi ni uko umuntu wese azatanga amafaranga y’icyiciro yashyizwemo kuko byashyizweho n’abaturage. »
Ubwo umunyamakuru w’UM– USEKE.COM yavuganaga na bamwe mu bitabiriye inama bamutangarijeko basabwa bazayatanga.
Ariko kandi hari na bamwe bigoye ko bazabona amafaranga asbwa nk’umusaza twaganiriye akadutangarizako mu muryango w’abantu 12 afite yahisemo gutangira amafaranga abana 3 abandi arabareka.
Zimwe mu ngamba zafatiwe muri iyi nama mu bijyanye n’Ubwisungane mu kwivuza, harimo gukorana n’amakoperative nk’umurenge Sacco, gukorana n’abanyamadini bakajya bashishikariza bayoboke babo icyo gikorwa ndetse ngo hazajya hakorwa n’imikwabo igamije kureba abataratanga ayo mafaranga yo kwivuza.
Muri gahunda nshya y’ubwisungane mu kwivuza, abaturage bashyizwe mu byiciro 3, abatishoboye Leta izatangira 2000frw bakitangira 1000frw kuri buri muntu, abishoboye ku buryo bworoshye bazajya batanga 3000frw ku muntu umwe n’abakire bazajya batanga 7000frw buri muntu.
Umukuru w’Intara y’Amajyepfo Munyantwali Alphonse, asoza iyi nama akaba yasabye abayobozi aho bava bakagera kuzuza inshingano zabo, kandi ngo abateza umutekano muke mu bandi kabone n’iyo baba bakoze ibyaha bita bito ; nk’urugomo, ubujura bworoshye cyangwa gukubita abo bashakanye bagomba kubiryozwa nta mbabazi.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
3 Comments
icyo mbona kiza kuri mutuelle nshya ari uko umuntu azajya yivuriza aho ari
ni byo saidi we iyo mutuelle ni ok ikoze nk’irangamuntu kandi umuntu akivuriza aho ashaka kandi twe ababishaka bazatubwire tujye twishyura imyaka myinshi nka kuriya kwa passport na permis kuko dukunze kuba turi mu mahanga tutabona umwanya wo guhinduza buri kanya
nibyiza ko umunyarwanda wese agira mutuelle.
Comments are closed.