Diamond yashimishije abanyakigali mu mwaka mushya
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Mutarama 2015, ibihumbi by’abakunzi ba muzika bari muri Parking ya Stade nto i Remera kuri Stade Amahoro aho bishimanye n’umuhanzi w’umutanzania Diamond Platinumz wabataramiye mu gihe cy’amasaha abiri.
Abahanzi bo mu Rwanda babonye umwanya mwiza ni Jay Polly na Knowless baririmbye mbere y’iki cyamamare mu karere, King James na Urban Boys ntibahiriwe kuko baririmbye nyuma ya Diamond bwije cyane abantu batangiye kwitahira.
Diamond wari wabwiye abanyamakuru ko abona abahanzi bo mu Rwanda batazi icyo bashaka kuko batageza muzika yabo hanze y’u Rwanda, Jay Polly ageze ku rubyiniro yagaye aya magambo.
Jay Polly yavuze ko nta mpamvu umuhanzi w’umushyitsi aza akavuga atyo, avuga ko abahanzi bo mu Rwanda bakora kandi bazi icyo bashaka ndetse muzika yabo nayo izageraho igatera imbere.
Diamond wagaragaje ko yiteguye koko iki gitaramo, yahereye ku ndirimbo ze zo mu myaka ishize nka ‘Mbagala’ ageza ku zigezweho ze ubu nka ‘Ntampata wapi’.
Abafana benshi bagaragaje kwishimimana n’uyu muhanzi ndetse bagasubiranamo indirimbo ze nawe.
Iki gitaramo kandi cyagaragayemo Minisitiri w’umuco na Sport Amb. Joseph Habineza wagaragaje ko yishimiye aho yari ari hagati mu rubyiruko ndetse akabasha no gufotora na telephone ye igendanwe mu buryo busanzwe cyane nk’ubw’abandi bafana bari aho.
Igitaramo cya Diamond nicyo gikomeye cyane gitangiranye n’uyu mwaka wa 2015 mu myidagaduro mu Rwanda.
Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE
Plaisir MUZOGEYE
umusekehost.com
13 Comments
NI KO MWE MUREBA NEZA MWAMENYERA UYU MU GIRL FRIEND HARI UMWENDA W IMBERE YARI YAMBAYE RA???
Yawambara atawambara wowe urabona hali ibanga likilimo ,ntaco acera muli we ni ivyishimo gusa ,nawe ibindi ntumubaze
bigaragara ko abanyarwanda tutagaragaza cyane ibyishimo ngo bigaragare no mu mafoto pe
sha ntawo yariyambaye
IBI BIRORI BYARI BYIZA PE!ABARI BAHARI BARIHEREJE.GIRL FRIEND NI UKO AFITE AMATAKO MANINI NAHO UBUNDI ARAMBAYE DA!
Nadine…..umwenda wimbere twawubwirwa ni iki?????hahhahahaah comments z abanyarwanda ziransetsa…ahubwo baza umubare w abagabo afite..
umujinya yaduteye i GIKONDO twaramubabariye kuri stade kabisa.
Yari yibagiwe Akabumbamagara!
Nkuyu joypoli aravuga iki imbere ya Diamond vraiment ??
wowe utabasha kuririmba ni giswayire warenga umutaru ngo urajyahe ninde wakumva nibyo uvuga bitumvikana/
gumaho nyabugogo ntahandi wajya ntanuwakumva ibyo uvuga!!
ibyo by’umwenda w imbere mubyihorere ntacyo bivuze. ahubwo uriya ngo ni jay polly abona ari muntu ki koko? umuswa gusa
Harya HELL ntibivuga ikuzimu kwa nyamuzinda? Knowless ndabona umuriro yarawugezemo ubwo asigaye aterwa ishema no kwambara imyenda yanditseho ngo GEHINOMU NIGWANJYE!
IGIHE CYOSE UMUNTU ARI MUNSINZI IBYO YARUHITE ARAYIRATA NKUMUNTU WAYIKOREYE NYINE! UBWO JAYPOLLY NAGERA KURWEGO NKURWA DIAMOND AZAGIRA IBYATANGARIZA ABAMUSIGAYE INYUMA.MWARAKOZE KUHATUBERA RWOSE , TWE ABO MUNTARA NK`I RUSIZI
OYA YASEBEJE ABAHANZI BACU NUMVA ARANSEMYE PEEEE.
Comments are closed.