Digiqole ad

Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kizimura amazu 1,771 n’abaturage 6965

Iyi ni imibare itangwa n’impuguke ziri kwiga ku buryo iki kibuga cy’indege kizubakwa, ariko ntikibangamire abaturage bari batuye mu mirenge kizubakwamo y’akarere ka Bugesera.

Igishushanyo cy'ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera
Igishushanyo cy'ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera

Mu nama yabere mu Bugesera kuri uyu wa gatatu, ikitabirwa na Ministre ufite ubwikorezi mu nshingano ze Dr.Alexis NZAHABWANIMANA, ndetse n’izindi nzego, hemeranyijwe ko abaturage bazimukira ikibuga cy’indege bagomba gutwarwa neza nkuko Dr Alexis yabivuze.

Imirimo yo kubabarira imitungo iri mu butaka inyubako z’ikibuga cy’indege igakorwa neza, dore ko kubaka bizatangira mu 2013.

Iki kibuga k’indege kikazatwara km (car◙) 10.91 ku murenge wa Karera, Km(2) 9.7 ku murenge wa Ntarama, km(2) 5 ku murenge wa Kimaranzara. Aha hose hakaba hasanzwe hatuwe n’abantu babarirwa mu 6965 baba mu mazu 1,771.

Nta muturage wemerewe kugira icyo yongera (inyubako) ku mutungo we wamaze kubarwa, cyakora ngo imirimo yerekeranye n’ubuhinzi yakomeza igakorwa nta kibazo, mu gihe imirimo yo kubaka ikiuga k’indege itaratangira.

Ikibuga k’indege mpuzamahanga cya Bugesera kizaba gikubye inshuro ebyiri, ikibuga k’indege cya Kanombe gisanzweho. Bitagenyijwe ko kizubakwa mu bika bine byose bizarangira mu 2025, bitwaye agera kuri miliyoni 700.000.000$

Mu 2016 phase yambere y’inyubako izaba irangiye, aho izatangira no gukora kuko izaba ishobora kwakira indege 10 n’abagenzi barenga Miliyoni ku mwaka. Ibindi byiciro by’inyubako bikazakurikiraho nkuko byatangarijwe muri iyi nama.

Umwe mu baturage bazimurwa n’imirimo yo kubaka iki kibuga, JMV Bukuru, yagize ati: “ Nshimishijwe n’uko bamaze impungenge ku bijyanye n’umutungo wanjye, kuko aho bazatwimurira hateganyijwe. Kandi byanze bikunze bazampa akazi mu mirimo yo kubaka kiriya kibuga

Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera kizaba gifite umuhanda w’indege (Run away) ureshya na Km 4,2. Ikibuga cy’indege i Kanombe cyo gifite umuhanda w’indege wa km 3,5

Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.COM

11 Comments

  • way to go rwanda, way to go!!

  • 2016 ni ejo ndunva tuzaba twatangiye gusarura kiriya kibuga!nibwire ko iyimurwa ry’abaturage ritzateza ibibazo

  • ooh ni byiza cyane. batubwire aho umuhanda uzajya ku kibuga uzaca tuhagure ibubanza. bamwe bati i kabuga, abandi nabo bati i Nyamata.

  • UREBYE CASH IGISHUSHANYO CYATWAYE NDABONA NTA BWIZA GIFITE,KERETSE NIMBA ARI DRAFTS KUKO NA AVANT PROJET NTA ARCHITECT UTANGA OEUVRE ISA KURIYA.MUZABAZE CONTRANT Y’UWAKOZE IRIYA ETUDE MUKORE COMMENT KU BWIZA BWIKI KIBUGA BIRABABAJE CYANE.

  • ni kibi rwose!! wagirango nikintu cyasenyutse,keretse nimba ariyo style ya mr.Architect aya mafaranga nagende yarahiye!!!turasaba bazerekane details ziki kibuga nkeka ko hari ibitaboneka hano bishobora kuba biri underground.

  • Navuga ngo leta yu Rwanda Big up iki nikikorwa kindashyikirwa!

  • muzehe wacu komerezaho igihugu cyacu mwiterambere abanejejwe niterambere oye.oye.oye.abatanejejwe niterambere namwe oye.oye mwiyahureeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • reka ngire nti”komera , komeza wibohore
    nkuko wabitangiye”ahubwo se!ikibuga cya kanombe;
    nicya bugesera nikihe kizaba kiruta ikindi
    mikuba mpuzamahanga?

  • mugerageze mutwubakire ikibuga kiza rwose kuburyo mumyaka 50 kizaba kikiri intangarugero mukarere, wowe se ndabona ari nkabimwe byo muri Vietnam byubatse mubyatsi(amazu).

  • Mwaba mugize neza mutubwiye aho muzimulira abatuye mu nkengero z’ikibuga bityo tukabasha kwifatira ingamba mu gushakisha amaramuko tuhajyana ibikorwa binyuranye.

  • i’m very happy because as i think in my mind those one who will be live in rwanda all they’l get profit cause of that new airport all rwandese wawwwwwwwwwww!

Comments are closed.

en_USEnglish