Digiqole ad

China: Umugabo yicishije abantu bane ishoka

Kuri uyu wa kabiri,  mu burasirazuba bw’igihugu cy’Ubushinwa, umugabo yicishije ishoka umwana w’umukobwa n’abahungu batatu , akomeretsa bikomeye n’abandi babiri.

China
China

Uyu mugabo w’imyaka 30 biravugwa ko afite indwara y’ibisazi nkuko tubikesha BBC na  Xinhua news agency yo mu bushinwa.

Ibi byabereye mu gace kitwa Gongyi, aha hakaba haherutse no kubera ubugizi bwa nabi ku bana biga mu ishuri ry’inshuke ariko ku bw’amahirwe ngo bwakomerekeje abana ariko ntihagira upfa.

Mu kwezi gushize umukozi wo mu ishuri ry’inshuke ry’abimukira mu Bushinwa yatemaguye abana akoresheje icyuma ariko afatwa ntawe arabasha kwica.

Mu bushinwa ngo hamaze iminsi haba ibitero ku bantu basanzwe, bikorwa n’inkozi z’ibibi zigamije kwica benshi hakoreshejwe intwaro gakondo.

Intandaro y’ubwicanyi bumaze iminsi bukorwa mu Bushinwa ngo ni indwara zo mu mutwe zihiganje, gukora cyane, iterambere ryihuta, n’izindi ngingo zitandukanye ngo ziri mu bitera ibisazi kuri benshi.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko mu myaka 2 ishize bwagaragaje ko  17% by’abantu barengeje imyaka 20 mu Bushinwa, ni abagera kuri Miliyoni 173, bashobora kurwara byoroshye ibisazi.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

1 Comment

  • Mbega ikigabo, uziko wagirango ni wawundi wakinnye wrong turn!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish