Amajyepfo: Imirenge imwe nimwe yabangamiye ba kandida Senateri
Mu gikorwa cyabo cyo kwiyamamaza, ba kandida Senateri mu Ntara y’amajyepfo hari imirenge imwe n’imwe yabangiye ko bamanika amafoto yabo ku biro by’imirenge, nyamara ngo ibi biremewe.
Nubwo ngo byaba byarakozwe kubera kutamenya ko ba kandida Senateri babyemerewe, ngo byabangamiye kwiyamamaza kwabo, nubwo byakemutse bidatinze bose bakabimenyeshwa.
Mu ntara y´Amajyepfo aho abakandida 16 bahanganiye imyanya 3 yonyine , buri wese ari guhabwa iminota 10 gusa ngo yivuge ibigwi, imigabo n’imigambi azageza kubazamutora.
Kwiyamamaza ku bakandida bifuza kwinjira mu mutwe wa Sena birarimbanyije mu gihugu cyose. Aba bakandida barazenguruka mu turere basobanura imigabo n´imigambi yabo ndetse banasaba abagize inteko izatora kuzabahundagazaho amajwi.
Kugeza ubu bamaze kugera mu turere twa Nyaruguru, Huye, Gisagara, Nyamagabe na Ruhango. Bose baragaruka ku ubukungu,demokarasi,ubutabera,uburezi,uburinganire,ubuzima.
Uretse imvugo yo gushima ibyakozwe no gukomeza kubishimangira, nta mukandida uravuga ibitagenda ashobora kuzakosora.
Inteko itora igizwe n’abajyanama b’uturere ndetse n’abagize biro ya njyanama y´Umurenge nkuko itegeko ryo gutora abagize inteko ishingamategeko, umutwe wa Sena.
UM– USEKE.COM
24 Comments
Hummm, ngo ntawuravuga ibitagenda!! Ubwo yenda ntabihari. Ariko we…
niba aba bakandida senteri ntabitagenda babona simbona impanvu twabatekerereza ngo tuvuge ko ntawe urabivuga,kandi nunva atribyo bikwiye gushyirwa imbere y’ibyinshi bimaze kugerwaho;kandii niba banabibona bazi impanvu yabyo bityo bakaba ntacyo bagaya abasenateri bari bamaze igihe mu nteko mu kubikosora,bityo nabo bakaba bakomezareza ho bagenzi babo bari bageze nk’uk babitangarije abo biyamamazaho
ARIKO UBUNDI ABA BAMAZE IKI ! NJYE MBONA RWOSE ARI ABO KWIHERA AKAZI GUSA, UBUNDI BAKIRIRA KUMA KOCHA AVA MUMUSORO YABATURAGE
NIBAHATANE NABABWIRA IKI
ibyo utazi ntukabigaye ahubwo uge ubaza
wowe ubizi he ute kwanza nkande….?birutwa nuko hakorwa Green book of Rwanda.
Abo bayobozi bo muru iyo Mirenge ni babiryozwe kuko bagifite imitekerereze nk’iya kera. Muwa 2011 ibyo ntibikiba kuko abakandida bose barangana
Bagize neza kubangira n,ubundi nabo kurya ibya gusa aba senateur abadepite nta cyo bamaze mu Rwanda.
Erega urebye ibitangenda ntabyo, nubwo nyine nta mwonga ubura isato iba idahizwe, ibyiza biruta ibibi niyo mpamvu rero ureste uwaba ashaka kubibona, ubundi igihugu cyacu kimeze ok kandi tubikesha ubuyobozi bwiza.
Ariko sha wowe wiha kuvugira leta, uzi ibyo Senateri ashinzwe? Ibitagenda usibye wowe utabibona abandi turabibona sha. kandi kwicinyisha inkoro no kwigira intore nibyo byoreka itu duhugu dukennye two muri Africa harimo n’akacu.
Nzoba mbarirwa ma!
Abo bayobozi b’imirenge , ubwo murumva namwe ukuntu bayobora abantu. iyo ugiye mu cyaro ugirango nta amategeko bazi. bifatira ibyemezo uko bishakiye. none se wambwira ute ko umuyobozi w;umurenge atazi amabwiriza yo kwiyamamaza? ikibabaje nuko abo bayobozi bameze gutyo ntacyo bababaza kubyo baba bakoze. ubundi abo biyamamaza bakwiye guhera kuri ayo makosa akorwa n’abayobozi mu mirenge. aho kubeshya ko nta kitagenda kandi wagiye kwiyamamaza, bakakwamgira kumanika i photo kandi byemewe.
mujye mugira ukuri. icyo bashaka ni ugutorwa naho ibibazo by’abaturage muzabibaze Imana kandi Mukizwe.ahhh muzabamumbwira ahhhhhhhh
Sha uteze imibereho myiza kubasenateri niyihanagure. Ikibazo cy’ubukene mu rwagasabo kizakemurwa n’Imana gusa. None se ko nta musenateri cyangwa umudepite upinga gahunda abatekinisiye bashyizeho bahubutse? ubwo se urumva inshingano yabo yo gukosora leta bazi ko inabaho? Mubareke bironkere amamiriyoni yabo uretseko nabo ubwabo mumitima yabo baziko ntacyo bamariye rubanda.
Kuli Banyakubahwa Kandida-Senateri,
jyewe wandika ibi ntabwo ndi umurondakarere, ariko kuba naravukiye mu „Ntara y’Amagepfo“, iteka bintera ishema, aho ndi hose kuli iyi isi. Ni cyo gituma mbaramutsa mwese nti: „Muraho Bakandida-Senateri bacu. Mbatuye urukundo, mbatuye icyubahiro, mbatuye impuhwe, mbatuye umugisha w’abakurambere. Muragahorana amahoro…..“
Maze rero mureke mbasetse. Ariko nyine mumenye ko, m’urwenya burya kenshi haba hihishemwo UKURI…
Baca umugani bati, nta mwiza wabuze inenge. Kuko ngo niyo ayibuze agira amabinga, shenge weeee!!!…..
Muli make, yego iwacu i Rwanda hari ibikorwa byinshi biteye ubwuzu. Ariko kandi hari n’ibindi byinshi bitagenda neza.
Jyewe cyakora, mbere yo gutunga abandi agatoki niheraho. Iteka nibaza igituma, ibitagenda neza ntabivuga kandi mbizi neza neza. Byaranyobeye rwose, igituma umuntu nka njye, witwa ngo ndi impuguke, usanga iteka nifata, nkaruca nkarumira, kugeza iyo amazi arenze inkombe. Uwaba andusha gusobanukirwa n’iyi „Kamere-nyarwanda“ yaba ambyaye, aramutse abinsobanuriye. Kuko yenda mbyamviramwo kwikosora!!!
Nimureke mbahe ingero ebyiri z’ibintu bitagenda neza. Ni ibintu buli wese azi, ariko hafi buli wese aceceka….
COORDINATION = GUHURIZA HAMWE. Jyewe ikimbabaza nuko ibikorwa byinshi byiza tutagerageza kubihuza. Usanga buli wese ku ruhande rwe akora neza cyane, ariko nyine ugasanga hari akantu kaburamwo. Tuvuge nka programu ya biogazi. Ni kimwe mu bikorwa kigenda neza kabisa. Ariko kuki kitagendana na programu y’amashyiga „Rondereza“. Kandi rwose kubaka biogazi mu miryango birahenze cyane. Tekiniki dukoresha zigomba kunononsorwa (optimization)….
TRANSPARENCY. Hari ahantu henshi ibikorwa bidasobanurwa neza bihagije. Urugero: Jyewe urubanza rwa murumuna wa Kayumba Nyamwasa ntabwo runshimishije na gato. Kubera ko nsanga Leta ishyiramwo amayobera no kurimangatanya. Harimwo icyo bita mu cyongereza „A hidden agenda“. Niba rero Abasenateri koko ari intumwa za rubanda, bari bakwiye kuzihanangiriza bariya bacamanza. CITIZEN-ORIENTATION IS THE KEY IN GOOD GOVERNANCE. GENUINE AND CORRECT INFORMATION IS PARAMOUNT.
Reka ndekere aha, nizeye ko ndacumuye kuba mbabwiye utuntu tubiri tundi k’umutima. Nshobora kuba nibeshya, undusha kubimenya abinsobanulire. Ariko sinshaka „Kwihenda“ wa mugani w’Abarundi.
Hariho ibintu byinshi bitanshimishije. Hariho ibintu byinshi mpora nibwira nti: „Ingabire-Ubazineza, witwa Ruhuma rwa Bisetsa. Yego wahumye amaso ariko ntiwahumye umutima. Koko wikwirengagiza. Tanga umuti w’ibibazo, aho kubihishira“.
IT IS UP TO ME. BECA– USE I AM A RESPONSIBLE CITIZEN….OKAY!!!
Ngaho murakoze, mugire amahoro. Uwanyu Ingabire-Ubazineza
utanze ibitekerezo byawe ariko umenye ko atari ukuri 100%,ndakunyomoza aho uvuze ko leta izana amacenga mu rubanza rwa murumuna wa kayumba;niba witiya impuguke kuki udatanze facts zibigaragaza?ubwo twakwemera ibintu gutyo ngo kuko bivuzwe n’mpuguke?ese di?i guatntanamo abahari si abakurikiranweho ibyaha by’iterabwoba?bahamaze igihe kingana iki nta dossier nkanswe uriya rugigana umaze kumenyeshwa bimwe mubyo akurikiranweho?ubwo se urwanda si igihugu nk’ibindi ? ubwo abicanyi bajya barekwa baidegembya ngo ni uko iperereza ritararangira?ntaho byabaye ndets n’aho biyita intyoza
NDIZERA KO UMURENGE WA “CYAHINDA”UTABURAMO WAGIRANGO SI MU RWANDA.IYO ITEGEKO RISOHOTSE BURI MUYOBOZI YIYONGERERAHO AMATEGEKO YE 12 KANDI N’ABATURAGE BAHO UWO MUCO BARAWUGIRA:gutoteza,amoko,ishyari…
nyaruguru ndahazi nahabaye mugihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu icyo gihe bambeshyeye ko namamazaga umukandida wa”PSD” ariko ibyo bari bankoreye sinzabyibagirwa cyane cyane ahitwa CYAHINDA,KIBEHO,R– USENGE abaturage baho n’abanyamoko ba kabuhariwe ikindi bagira udukundi twibera mu matiku iyo bagupangiye Imana yonyine niyo ugutabara.
we Mayita wumva ushaka ko bakora iki? uwakugira senateri wumva wakora iki batakozde? tubwire se? ariko utu tuntu tuba tuvuga utugambo twumva tuzihamba? abantu barangwa nimitima mibi gusa.
Ubwo uwawe nimuzima?
Nyamara abantu turagoye, gusa birasanzwe ko abantu bagira imyumvire itandukanye!! Ariko nawe tekereza aho twavuye, iyo ushyize mu gaciro ubona ntaho tugeze? nonese uratanga ingero zimanza rumwe cg ebyiri, kuki utavuga izakemutse?
Kuki muhora muri negative? ese wowe iwawe mumuryango uretse no kureba ku rwego rw’Igihugu cyacu, ubu uwagusura yasanga byose ari munange? Gukemura ibibazo ni process ma dear! ubuse uravuga ngo bose ntacyo bamaze, ngaho tanga umuti!! kuvuga tuuuuuuuuuuuu!!!!
aBO BAYOBOZI RERO NTIWABARENGANYA, UBWO KOMISIYO Y’AMATORA NTA MABWIRIZA YABAGEJEJEHO, BENSHI NTA TELEVISION, HARI N;ABATAGIRA RADIYO, URUMVA BABIMENYA BATE SE.MAZE NA GAHUNDA ZA LETA HARI BAME BATAZIMENYA KANDI ARIBO BASHINZWE KUZISHYIRA MU BIKORWA. HARI UMUYOBOZI W’UMURENGE NABAJIJE NTI ESE GAHUNDA Y’UBUDEHE AYUMVA ATE ARANSUBIZA NGO NI UBURYO ABATURAGE BIKORERA UDUHANDA TW’IBITAKA DUHUZA IMIDUGUDU, UMVA NAWE RA, NONE NGO AMABWIRIZA Y’AMATORA YAYAMENYA KOKO
@oluseguno,
wowe sinata igihe cyanjye ngusobanurira uzabanze wige kuganira mu kinyabupfura cyakagombye kuranga umunyarwanda muzima kuko uracyafite urugendo rurerure.bityo rero ibyo nakubwira byose byaba ari nko gutokora ifuku n,ubundi iri busubire mu mwobo.
uri akagabo sha,gusa rero byo uriya muntu afite byinshi byo kwiga
Kuli Rwakagara na Heza,
mbere na mbere ndagirango mbashimire mwembi, kuba mwanshubije. Jyewe bene ubu buryo ni bwo nkunda, ni cyo kinzana hano kuli runo rubuga. Mba nje kungurana ibitekerezo na buli wese, ntabwo ali ngombwa ngo twumve ibintu kimwe. Kandi kuli jye nta kibazo niyo umuntu yantera amagambo cyangwa akansesereza. So please dear countrymen, be frank, free and honest. I will be free to chose what I accept or not ….okay!!! It is a DEBATE between adult persons………
Ibisubizo byose mwampaye nabyumvise, ntacyo mpita njugunya, byose ndagerageza kubitekerezaho. In such an interaction, I try to get not only the facts but also the emotions behind those facts. This kind of communication is very useful. But it is also a challenge, at whatever level we are capable…..
Cyakora hari aho nshaka guhita nisobanura. Yenda ntabwo nabyanditse neza bihagije, ariko ndabarahiye ntabwo ndi „NEGATIVIST = NTAKAMARO“. Ikindi, ntabwo ntunga abayobozi agatoki gusa, jyewe ntihereyeho. Muli iriya message musubiza, nagerageje kwinenga jyewe ubwanjye.
Kuko nemeza ko, burya buli gihugu kigira abayobozi gikwiye.
Niba abaturage tuli ibigoryi, ibigwari, abanyabinyoma, ntibindeba na ntibishoboka. Iteka tuzahora tuganya ngwaha kiriya ntikigenda, kino kimeza nabi, n’ibindi n’ibindi. Igihugu kigizwe n’abaturage bacyo bose.
THE SO-CALLED CIVIL SOCIETY IS YOU AND ME. IT IS UP TO US. WE ARE RESPONSIBLE. NOT ONLY THE SENATE MEMBERS!!!
Murakoze, kandi ndabasabye muzareke, ubutaha, dukomereze aho.
I am ready to learn. I am ready to teach and to be taught. I am ready to be a responsible citizen. I am ready to train a democratic way of thinking and behaving. I am ready to brainstorm and develop solutions for sustainable national prosperity. I want you and me, through this forum, to improve our creativity, our awareness, our competence to solve societal problems, our imagination and our innovative capacity…..okay!!!
Mube mwiriwe, mugire umutima wuje urukundo, impuhwe n’amahoro.
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
Iyi nkuru ntabwo yuzuye kabisa. Mutubwire iyo mirenge iyo ariyo n’uturere, n’cyo abayobozi cyangwa abarenganijwe babivuzeho, sino byaba ataribyo.
Uvuze Nyaruguru ntabeshye.Haba abanebwe birirwa bicaye ku tubari aho za Ndago, ku Munini, Kibeho……birirwa gusa mu matiku cyane cyane ashingiye ku moko. Umuhutu utangiye gutera imbere baba bamurabutswe kera maze si ukumupangira kakahava! Kandi ikibabaje ni uko muri utwo dukundi twabagizi ba nabi haba hanarimo abayobozi ba gisivile na gisirikare.
Comments are closed.