Digiqole ad

Umunyamerikakazi wibiwe i Rukomo yasubijwe ibye na Police y’u Rwanda

Police mu karere ka Nyagatare iremeza ko uyu munyamerikakazi yasubijwe ishakoshi ye yarimo ibyangombwa bye ndetse n’ibindi byose byarimo nyuma yo kuyamburwa n’umujura mu mpera z’icyumweru gishize.

Police y'u Rwanda ikomeje guhashya ubujuru
Police y'u Rwanda ikomeje guhashya ubujura

Mu isoko rya Rukomo mu karere ka Nyagatare, niho Vannice Rachel yamburiwe n’umujura ishakoshi ye mu gihe yari aje guhaha. Uyu mujura ngo yahise yiruka.

Vannice, umunyamerikakazi wigisha icyongereza nk’umukorerabushake mu ishuri ry’incuke i Rukomo amaze kwamburwa ishakoshi ye yabimenyesheje Police maze itangira iperereza.

Ku bufatanye n’abaturage, abakekwaho ubujura bagera kuri 36 batawe muri yombi, nyuma yo kubazwa baza kuvuga uwibye iyi shakoshi iraboneka ishyikirizwa nyirayo kuri uyu wa mbere.

Rachel Vanice yashimiye cyane Police kuba yamuboneye ishakoshi ye, cyane cyane ibyangombwa bye kuko ari byo byari ngo bimuhangayikishije cyane.

Ubuyobozi bwa Police I Nyagatare nabwo bwashimimiye abaturage kubera ubufatanye mu gutanga amakuru ku bujura bukorerwa muri aka gace, ndetse bunamenyesha numero yo guhamagaraho ku buntu mu gutanga amakuru kuri Police ariyo 3046.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

13 Comments

  • Uwo si umuco rwose wo kwiba ukageza n’aho wibye umunyamahanga.Ni ukwica cv y’u Rwanda.Ariko na none ni ugushimira police n’abaturage ku gikorwa cyakozwe ibyibwe bikaboneka.Kuki se police ikora iyo habonetse ikibazo bajye birinda ahubwo icyateza icyo kibazo!

  • Kuki ari abanyamahanga basubizwa ibyibwe abanyarwanda bo ntibibwa?

    • ikibazo cyawe nanjye ndakibaza! ese agaciro police yacu iha umwenegihugu kangana gute ugereranyije n’ako iha umunyamahanga? umunyarwanda aribwa bagatereriyo! umunyamahanga yakwibwa, na commissaire mukuru wa police agahaguruka!……??????!!!!!!!!!

  • mukubite umujura izasigaye kuri yezu.

  • Police y’igihugu yamenye agaciro ko gukora neza, kuko ariyo ntangarugero, abantu bose bakwiye kureberaho. mwese bibabere urugero kandi rwiza, mukwiye gukurikiza aho muri hose.

  • Ikibazo ni uko hagarurwa iby’abanyamahanga gusa ngo bagende batuvuga neza umwenegihugu yakwibwa ntihagire igikorwa!

  • Ibi ni ya mipango tumenyereye bakora kugira ngo bareshye abanyamahanga batazi amanyanga aba hano. Noneho hamaze kabiri nta mupolisi utoraguye ibihumbi by’ama dollar ku kibuga.

  • MUmukorere ibimukwiye k’uburyo biha bagenzi be isomo

  • Birakwiye ko abapolisi bongera gutora no gusubiza amadorari. Ni politiki nziza.

  • See polisi ikora neza gusa iyo hibwe umunyamahanga ariko hagira umunyarwanda ucibwa ijosi nk’ihene ntihagire ufatwa ngo tubone ubwo buhanga bwa police!

  • birababaje kuko abanyarwanda twibwa ntimuhane abajura.ngo tubagemurire.itegeko nirihinduke sinon turagowe pepe.ngo tujye mubunzi ibyo se nibiki.murimo korora abajura mutabizi pe

  • Uyu ni umuco mwiza cyane. Police national nikomereze aho. Ariko bamenye ko atari abanyamahanga bibwa gusa.

  • Guhesha igihugu cyacu agaciro mumahanga gusubiza umunyamahanga ibye bitweretse ko abanyamahanga bazajya batugirira ikizere bakaza gushora imari mugihugu cyacu batishisha nokugitezi imbere doreko baziko Afrika yose arabajura iyo bigeze muli Africa ya west barabayogeje muberetse umuco wacu utarenganya ndabashimiye cyane

    Joss from Amsterdam

Comments are closed.

en_USEnglish