LRA, Al Shabab, FDRL, Mai Mai, FNRL…zahagurukiwe na Police y’ibihugu byose
Serena Hotel – Umwe mu myanzuro wafashwe mu nama y’abakuru ba Police b’ibihugu 11 bigize akarere ka Africa y’uburasirazuba, ni uko hagiye guhuzwa inzego z’iperereza muri gahunda yo guca intege imitwe yitwaje intwaro muri aka karere.
Hemejwe ko igihe kigeze ngo hafatirwe ingamba zikarishye ku mitwe nka RLA (Uganda), Al Shabab, FDRL, Mai Mai na FNRL bivugwa ko ziteza umutekano mucye muri aka karere.
Iyi nama ihuriwemo n’ibihugu bya Burundi, Somalia, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Erithrea, Soudan, Tanzania, Uganda, Seychelles n’u Rwanda.
Izi nzego z’iperereza ngo zizakorera hamwe kugirango zitange amakuru kuri iyi mitwe nkuko byemerejwe muri iyi nama iri kubera muri Serena Hotel ihuza abayobozi ba Police muri aka karere bari mu muryango witwa Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organisation (EAPCCO)
Mu bindi iyi nama igamije harimo guhanahana amakuru ku baregwa ndetse n’imgungwa zifungiye mu magereza ari muri ibi bihugu, guhanahana imfungwa, ndetse no kungera ubushobozi mu bumenyi bw’abagize EAPCCO n’ibindi.
Iyi nama izasoza imirimo yayo tariki 16 uku kwezi.
Claire U
UM– USEKE.COM
5 Comments
nibayots igitutu
ariko se buriya iherezo ryo muri somaliya
nirihe?
haaha. ndabona Al Shabaab nyamara ari umutwe utoroshye udakwiye kugeraeranywa na FDLR,MaiMai, LRA, etc. Burya tujya turenganya Somalia, ubanza ahubwo iyo Abagande n`abarundi bataajyayo uyu mutwe uba waramaze kwigarurira Somalia maze Sharia igahabwa intebe na terrorism igashikama hariya.
ibya terrorisme ntabwo byacika burundu kubera ko abazungu nibo baba bakoresha mugihe baba batumvikanye mu mutegetsi uwariwe wese.bamutesha umutwe bakoresheje abihebyi…
na NIGERIA BARAHARI
Comments are closed.