Digiqole ad

Kaminuza ya Kibogora iratangirana n’ukwa mbere 2012

Nyamasheke – Kaminuza ya Kibogora mu ntara y’uburengerazuba igiye gutangira muri Mutarama  2012 nkuko byemezwa n’umuryango w’ababyeyi wa  APEMLP uzagenga iyi Kaminuza.

Ahagiye kubakwa Kaminuza i Nyamasheke
Ahagiye kubakwa Kaminuza i Nyamasheke

Iyi Kaminuza izatangira yigisha ubuzima muri rusange ariko andi mashami nayo akazakurikiraho mu minsi izagenda iza nyuma yo gutangira.

Ibyo gutangira kwiyi Kaminuza byemejwe mu nama nyobozi APEMLP,Umuryango w’Ababyeyi b’Abametodiste  Libre  ufatanyije n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke ari  na   bo bene iyo Kaminuza ya Kibogora.

Imirimo yo kubaka iyi Kaminuza ikaba igeze mu isozwa, biteganyijwe mu kwezi kwa mbere 2012 ubwo iyi Kaminuza izaba itangira iyi mirimo izaba yaratunganyijwe. Ibi ni ibyemejwe na Dr Damien Nsabimana umuyobozi wa APEMLP

Ibindi byangombwa byo gutangiza iyi kaminuza nabyo ngo bimaze kuboneka birimo inyandiko zigendanye n’igenamigambi, impapuro zisaba ko iyi Kaminuza itangira gukora yemewe n’ibindi

Muri iyi nama yabagize APEMLP yabaye kuri uyu wambere, hashyizweho komisiyo yo kwiga ku bijyanye n’ikiguzi cy’uburezi muri iyi Kaminuza ndetse no kureba niba cyaba kitabangamiye ubushobozi bw’abaturage.

Usibye ibi, hemejwe kandi Ibirango by’iyi Kaminuza ndetse n’inama y’ubuyobozi bwayo. Iyi Kaminuza ikaba ije gukemura ibibazo by’abajyaga gushaka uburezi hakurya y’u Rwanda bavuye I Ruzisi na Nyamasheke.

Inama y’Ubutegetsi  y’iyo kaminuza na  yo yashyizweho hanemezwa ibirangantego by’iryo shuri.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

8 Comments

  • WABONA IJE ARI IGISUBIZO CY’ABAFOROMO BENSHI BABUZE AHO BIGA, BITYO BAGAHITAMO GUTORONGERA IMAHANGA BAJYA KWIGA ZA BUKAVU NA GOMA (ISTM,….)CG MU GIHUGU CY’ I BURUNDI (MWARO,…)DORE KO I GITWE HIGA UMUGABO HAGASIBA UNDI KUBERA AMAFARANGA BAKA ARI HEJURU CYANE.

    ARIKO SE HABURA IKI NGO HAJYEHO KAMINUZA YAKIRA ABA INFIRMI(ERES) CYANE CYANE MU MUJYI WA KIGALI NKUKO HARI ANDI MASHULI NKA ULK-KIST,….?

  • Ko Leta se yatangaje ko Nta mashami y`ubuvuzi azongera kuba muri mashuri makuru na kaminuza byigenga ari nayo mpamvu ishami ry`ubuvuzi ryari INILAK ryahise rifunga bakajya kurangiriza KHI , iyi kaminuza ya Nyamasheke yo izemererwa ubuvuzi ko wumva aribwo bashaka gutangirana nabwo ??

  • INILAK byahagaze kubera uburyo uburezi bwaho bwatangwaga, none se i Gitwe ntabwo bigisha ubuganga? Ahubwo mutuburaze ukuntu muri INILAK bavuga ngo barahindura inyito ya za diplomes bagiye batanga. Hari ababifata ukundi kuko nta hantu byabaye mu Kigo cyiyubashye, kereka hari ikibyihishe inyuma hashakishwa akazi.

  • kuva ryari se umuseke musigaye muniga msg? mureke kuba nki igihe kuko ubutaha umuntu azajya aza kuri cite yanyu aje guta igihe kuko aziko muzaba mumeze nkigihe

  • Ntimuagakine nubuzima bwa bantu murashaka bige nijoro babice koko??? mwitonde ibyo leta ikora irabizi

  • @Nsweing, Urashaka kuvuga ko abiga nijora se ari abaswa!!! kwiga nijoro si ubuswa,si n’imyigire mibi,ahubwo gya unenga ireme ry’uburezi na matier itangwa,naho ubundi igihe wakwigira kyose ntibyatuma uca ibintu.

    NibyoLeta igomba guca akavuyo mumyigire,kyane kyane kubyerekeye ubuzima n’ubuvuzi,ariko nanone ikazirikana abaforomo ko nabo bakeneye kwiga bakongera niveau.

  • Oya nta muganga wize nijoro yiriwe ku kazi ari gusinzira nanjye ndabyamaganye. Ngira ngo na Gitwe muvuga biga ku manywa. Erega i Kigali turababona bebsnhi biga nijoro batiga n`ubuganga, ugasanga umuntu mu gihembwe cyose yize inshuro zitageze no ku icumi kandi yaba yaje nabwo akaba asinzira cg agataha isomo ritararangira akazagaruka aje mu kizamini. Aha hakaba ari naho havamo gutangira kwigurisha bashaka amanota bazanarangiza kugira ngo abone akazi akagomba gutanga ya nyoroshyo nk`umubiri we dore lo mumutwe nta kiba kirimo kubera batize neza kandi kenshi usanga no hasi batize neza.

    Oya nta buvuzi bwa nimugorobakabisa, usibye no muri private institutions no muri public ones ntibyari bikwiye ku muntu wiriwe ku kazi du matin au soir.

  • Nizere ko niba umvuga ko bacuruza hasi n’abagabo nabo babarizwa mu bacuruza hasi kuko ntubwire ko abagabo bose bo ari abahanga

Comments are closed.

en_USEnglish