President Kagame yakiriwe ate I Paris?
Kuva mu masaha ya saa sita I Paris mu Bufaransa mu gace kitwa Aubervilles, avenue Victor Hugo, abanyarwanda bari kwinjira baje kwakira President Kagame, mu gihe cyo gutangira uruzinduko rwe mu Bufaransa ku butumire bwa President Sarkozy.
Abanyarwanda baturutse mu Budage, Ubutariyani, Ububiligi, Scotland, Wales, England, Suede, Holland, Norvege, Pologne, Espagne, Suisse na Autriche bari bageze ku 3000 baje kuganira na President Kagame. Mu gihe yari atarahagera bataramirwaga n’abahanzi nyarwanda nka Chouchou Mihigo, Ben Kayiranga, Mani Martin, Kizito Mihigo, Miss Jojo na Kitoko.
Avugana na Radio Rwanda Mme Chantal UMURAZA, utuye ahitwa Les dromes de collines, na Bwana EMMANUEL Gakuba, utuye I Paris, bemeza ko urwo ruzinduko barwiteguye nk’ubukwe bugiye gutaha. Aho banemeza ko abari muri Diaspora biteguye gutanga ubuhamya ku bijyanye na politike y’umuyobozi w’Igihugu Paul Kagame.
Mme Chantal UMURAZA, utuye i Valence muri Espagne, kuri telephone, yatangarije Radio Rwanda ko imyiteguro ayimazemo ibyumweru bibiri hamwe n’abandi banyarwanda, ku buryo abona abazitabira kwakira Prezida w’u Rwanda aho I Paris bazarenga 3.000
Gahunda yo kuri iki cyumweru mu kwakira President Kagame I Paris
12:00-13:00 : Lunch
13:00-14:00 : Background music with Chouchou Mihigo F.
14:00-14:05 : MC introduces himself and the day
14:05-14:10 : Atome introduces the Diaspora
14:10-14:15 : Chouchou music (isengesho)
14:15-14:25 : Address by the Hon. Minister of Foreign affairs and Cooperation, introduced by the MC
14:25-14:30 : MC introduces presentations of Rwanda business and Governance
14:30-14:40 : investment and business opportunities in Rwanda by Mr John Gara and Viviane Kayitesi, RDB.
14:40-14:50 : State of Governance in Rwanda by Prof. Anastase Shyaka, Sec-RGAC
14:50-15:00: The youth Contribution to the New Rwanda by Serge Kamuhinda, The President’s office
15:00-15:10 : Questions & answers
15:10-15:15 : Chouchou (Anita Mukundwa)
15:15-15:20 : Ben Kayiranga (Freedom)
15:20-15:25 : Afsana (2: Wazazi)
15:25-15:35 : Mani Martin (2: Amateka, Wihogora)
15:45-15:55 : Zion youth (2 songs, 1 in kinyarwanda)
15:55-16:10 : Documentary projection.
16:10-16:20 : Kizito Mihigo (2: Twanze gutoberwa amateka, Diaspora)
16:20-16:25 : Miss Jojo (Haguruka)
16:25-16:35 : Kitoko (2: Agakecuru, Bella)
16:35-17:00 : All artists (Hobe hobe, then Mani Martin:Mazi magari, Kizito mihigo: urugamba rwo kwibohora, chouchou: nkumbuye umwana twareranw , Miss Jojo: Tukabyine, Kitoko : Ko wanyanze, and others if the Guest of Honor delays. Finally alltogether: mama ndare)
17:00 : Arrival of The Guest of Honor National Anthem by Children from France and Kizito Mihigo
17:05-17:15 : intore performance
17:15-17:20 : Remarks by Amb. Jacques Kabala, France
17:20-17:25 : Remarks by Amb. Solina Nyirahabimana, Switzerland
17:25-17:30 : Remarks by Amb. Robert Masozera, Belgium
17:30-17:35 : Remarks by Amb. Immaculee Uwanyirigira, the Netherlands
UM– USEKE.COM
34 Comments
Ariko kuki o agiye hose agomba kwitwaza intore zo ku isi yose zishyurirwa imisoro ya leta yagiye atandukanya uruzinduko rwakazi na meeting.
nange ntyo Sarkozy ubanza nta namasaha 3 yamaze mu Rda ariko reba aya mafaranga yose atakariye aha sha ibimbabaza ni byinshi maze kwapulika(application) ahantu harenze 100 ubu ntegereje icyo Imana izangenera uwampa nibura kuri utwo dufaranga nabona aho ntangirira aho kujya gufasha abafaransa yewe ndeka
Nkongori we, ayo mafaranga uvuga, waba ushyiramo angahe? Ubwo se usanze hari umuntu ku giti cye witangiye kiriya gikorwa? Abantu ntibagomba guhora muri muzunga ya politiki, bagomba no kugira umwanya wo gutarama.
GASHU MUNSUBIRIZE. USIBYE N’URUZINDUKO NKA RURIYA TWE MU RWANDA N’AMATORA BASHUKA ABAZUNGU BAKIMANA AMAFARANGA TUKIKORA KU IKOFI AKABA.
UTWO DUFARANGA TWO M’URUZINDUKO NITWO TWAGUHOGOJE CG NI BWA BUDASHIMA BUSANZWE?
Ariko mbere yo kuvuga wagiye ubanza ukazunguza ururimi inshuro 7 mu kanywa kawe sha.
Paul Kagame aba azi neza ko buriya ari uburyo bwiza bwo guhuza abanyarwanda, kandi bagatarama, bagasabana. Ese kuki wumva twakora nk’ ibyo Sarkozy yakoze? Kuki se wumva abanyarwanda batakora ibintu byabo bakurikije uko babyumva?
erega izo ntore nizo bayobo bejo!!!! kandi nizo zizi gahunda yee, ubwo ushaka ajyane inde wundi uzajya ku mutobera??? ubundi uwo Sarkozy ajya gusenya arabanza akamwakira, buriya tayari yamurangije, mubaze Kadhaffi azaba ubuhamya!!!!! naho ibizi ntore ntawe utabizi.
Umuseke muratwemezaaa!! ukomeze mutubwire uko bimeze mwakabyara mwe abatahageze tuba dufite amatsiko yo kumenya ibihabera!!
perezida wacu nakomeze adushakire umwe nayandi mahanga kandi twishimiye iknyamakuru cyacu Umuseke kirigukomeza kutwereka ko kimaze kugera kure mukutuberamaso
nkomeje kwibaza aho bamwe bari bamaze iminsi barakamejeje ko uru ruzinduko rwa president Kagame bazaruburizamo ubu bikinze hehe?
wowe nkongori erega warukwiye kumenya ko ibyo kagame akora abikorera abanyarwanda. Ese nashobora kumvisha abashoramari b’abafransa gushora imari yabo mu rwanda, ninde azahungukira inyungu, si abanyarwanda? ninde uzakora mu nganda bazaba bashinze mu rwanda, si abanyarwanda? ninde uzakora muri za hoteli bazaba bafunguye mu rwanda, si abanyarwanda? Tujye rero dusesengura ibintu tureke gukoresha amaranga mutima. Ndumva akababaro kawe pe!! Nanjye iyaba nari maze gusaba akazi ahantu harenga (100) sinkabone byambabaza nkuko nawe ubabaye. Ariko tujye tumenya ko imbere yo kubona umusaruro mu mushinga urabanza ukawushoramo imari (investissement) nibyo rero kagame arimo gukora ubungubu. Bivuze ko imbere yuko imari yabanyamahanga isesekara mu Rwanda, Urwanda ubwarwo rubanza gukoresha amafaranga yarwo kugirango rushishikarize abo bashoramari kuza mu Rwanda. Niyo mpamvu rero ayo ma tickets y’ingendo z’indege na zahoteli abo bantu bose bashikiramo ari investissements u Rwanda ruba rukoze kugira ngo ejo hazaza habe heza. ALUTA CONTINUA
erega imana yahaye presida wacu ubwenge kandi nta numwe ushobora kurogoya umugambi w’imana
nkongoli na kalibu rero ntimuri ba mature kweli.musesengura nk’abantu bafunze batareba ibiba. nonese wangu nkongoli ntago waba uzi umugani w’igfaransa “qui ne pert rien ne gagne rien” tuza umusaza arakora ibyo azi wangu. nawe uwiteka akwihereye imbuto wahita wakora ingendo zirenze ziriya
NONE SE UGIRA NGO KWANDIKA AHANTU HARENGA IJANA UKABURA NAHAMWE BAGUFATA BIHATSE IKI? WOWE URUMVA UWO MUNTU WAMUFATA N’IMANA IBA IKANUYE NTIYABYEMERA KERETSE YIYUNZE N’UMUTIMA WE
Imisoro yababaye baba mu Rwanda isigaye iribwa n,abitwa ko bahunze Kagame !Ese komwamuhunze kubera iki yo aje aho ambassades zibashoramo cash mukamukomera amashyi da!Yewe tuzaba tureba aho i kigihugu barikukijyana.Ntawarushaga ba Gadaffi kwakirwa.
iyo nvugo yawe yari imaze iminsi ibica bigacika ku mbuga zitandukanye ariko iyo uza kuba ufite ubushishozi wari kuruca ukarumira!
Ayo mwakabaye mwishurira abana bourse dore aho muyashora ese wamugani Sarkozy y,azanye intore z,ingahe!Yatumiye anishyurira amatickets,n,ama hoteri abafaransa baba mubihugu bya Africa ngo baze bamukomere amashyi bangahe!Bush ko ataje yitwaje ba 50 cent,Kanye West,….Genda Africa warakubititse!!!!!!
Ariko ntumugashake kuzana imico y’ahandi! Agahugu umuco akandi umuco. Ubu uwakubaza Diaspora y’abafransa baba mu Rwanda wabavuga? Ariko uyu ni umwanya wo kubahuza kugira ngo banashore imari mu Rwanda,naho wowe uravuga gusa—
umva mwe muri aho, babagenera ibyo bababwira, amafaranga yatanzwe na leta y’u Rwanda kugirango bazage kwakira kagama ni menshi, babatangiye 25€ ku muntu hatarimo kurya no kuryama, propagande yakorewe Matonge turayizi, mwe muge mumira ibyo babahaye, kandi abanyarwanda bari hariya ntibajyanwe no kureba Kagame, wapi ni lieu de rencontre, kwiterera ibiparu gusa, niba bakunda u Rwanda se ko badataha? barakora iki i burayi? mige mukoresha logique!!!!! twe turabizi.
Shyaka ndagusuhuje.
Gusa ntabwo amateka ya USA na ay’u Rwanda ahuye. Kuko nturumva abanyamerika bavuga igihugu cyabo nabi cg ngo batuke abakiyobora. Iyo bafite ibyo batumvikanaho babivuga mu kinyabupfura ariko twebwe wagirango iryo somo abenshi baryigishije twasibye ishuri. Kwitwaza abanyarwanda agiye mu ruzinduko biruta kure kumvisha abanyalibiya ukoresheje amasasu, kandi ngirango Irak n’ubu ntiratekana nibura uko yari imeze kubwa Sadam Hussein; bityo rero France, USA n’abandi bagira Strategies zabo bitewe n’amateka yabo.
MANA warakoze kuduha umuyobozi!!!jye mugereranya na MUSA.nakurikiye ijambo rye…. ariko byananiye ndarira, banyarwanda banyarwandakayi dufite president!!nabatabyumva bazashira babyumve for sure.
Muzatumenyeshe nuko bizaba bimeze ejo niba muri abanyamakuru batabogamye.
Ariko mwe muba mwigize abasesenguzi mu gucunga umutungo, mubona murusha perezida wacu gushyira mu gaciro?
Kugirango wunguke urashora!! ayo magambo yanyu ntabwo azabuza u Rwanda gutera imbere, mukore muve mumateshwa!
Perezida wacu turamwemera cyane, uburyo akomeje kugenda ashakira abanyarwanda icyabateza imbere. Komereza aho tukurinyuma.
Perezida wacu nzineza ko azi icyakora kandi cyiza we gusa nakomerezaho ariko azaje gusura Imurenge azaba abaye perezida wambere kw’isi wakoze neza,erega naho ni Rwanda B
uyu wiyise karibu ni amaheru, uzi kuyobora igihugu ibyo aribyo? aba nibo Perezida yavugaga bari batangiye kuvuga ngo ntiyakirwe, sha urabeshya burya ngo umwana wangwa niwe ukura.
uyu wamwakiriye ni muntu ki ko atari perezida sarkozy ntabe na minister wa foreign affairs allain jupé?
Ndi amaheru se nijye watumye yakirwa na nyumbakumi mu mvura anyuzwa mu cyanzu nkumujura. Mufite za perezida ntimugasekwe.
Ahaaaaaaaaaaa ariko mwagiye muisha make!
La fin justifie les moyens…ikizavamo nicyo tuzareba,niba ari byiza Imana ishimwe…niba kandi nta kamaro bimaiye u Rwanda niho haba ikibazo!
SHA NANGE UWANJYANA NKISHIMANA N’ABANYARWANDA BARI HANZE UZI UKUNTU BYARI BIRYOSHYE ABABIBONYE KURI TV , NONE WOWE URAVUGA AMAFARANGA abereyeho iki se GENDA PEREZIDA URAKUNZWE , j feel much proud to be led by A Man like you mr president , TO ME IYABA WABAGA LIFE PRESIDENT. UZI SHA UBUHUNZI ABA BAGABO BADUKUYEMO?NTUBIZI URABIBARIRWA NAHO CASH ZIRAHARI ZIGOMBA KUKORA IGIKORWA GIHUZA ABANYARWANDA
JYUBANZA UTEKEREZE MBERE YOGUSOHORA IBIGAMBO BIPFUYE SHA AYO URAYAVUGISHWA NAGASHIHA K’INZARA UFITE WAVUZE SE IKIBAZO CYAWE UKAGIRWA INAMA.KONTACYABUZE MURWANDA RWA PAUL N’ABAYOBORWA BE NSHUTI!!!!!
UTABONA IBYO PEREZIDA WACU AKORA AZIVUZE AMASO N’AMATWI TURAMUKUNDA KANDI ARAKWIYE NO KWISI YOSE
Muri mu mateshwa sha na LOGIC kabisa.PAUL Ibyakora arabizi mwitonde abamusebya muri out of the field.ikibuga na bwo mukizi murekere.
La visite du Président Kagame à Paris était nécessaire. Cette visite est une réussite à tous les niveaux. C’est une réussite véritable et absolue. Un point et c’est tout….
Ariko hari ibintu bibiri nshaka gushimangira.
Icya mbere. Igitekerezo cya „Mabyayingona“ ni kiza cyane kabisa. Ngubwo rero ubuhanga nifuzako bwakwinjira mu myiyumvire ya buli Muvukarwanda. Cyane cyane mu mitwe y’urubyiruko. Kuko urubyiruko ni mwe BAYOBOZI b’ejo hazaza. Kuko ubukungu bw’u Rwanda buzava mu bwonko no mu maboko y’urubyiruko. Ndabasabye rero nimwihe iteka icyo bita mu cyongereza „Reference cyangwa benchmark“. Uburyo uwiyita MABYAYINGONA atekereza kuli jyewe ni ikitegererezo. Erega kumenya kwigana ukurusha ubuhanga, nabyo burya ni ubwenge nk’ubundi. Muramboneeeee…..
Especially to you dear countryman Mabyayingona. I am found of the way you think. Because you sometime dare to point out what is wrong. Even what our leadership, in spite of a permanent good will, doesn’t get right and correct. You seem to be the only forum-user, to speak out straightaway what has to change. I remember for example your contribution about the gap between the aim to be a knowledge-based economy. And the not so big investment in teachers’ salary level. So please, I beg you to go ahead with that kind of contribution…..Okay!!!
Icya kabiri. Usibye amakabyo nababajwe n’igitekerezo cya NKONGORI. Aho yanditse ibyerekeye ubushomeri. Aho yandika ko amaze kohereza inyandiko 100, akaba nta gisubizo kiza abona. Kuvuga rero ni ugutaruka, bene iki gitekerezo twari dukwiye kugigarukaho. Kuko ndemeza ko atari we wenyine umerewe gutyo….
I am ready, at any time, to be part in a brainstorming exercise. And to gather innovative ideas, about how to efficiently apply for a job. But first of all, please try to learn from Kagame. He always speak about a „Genuine Mindset“. A genuine and positive mindset is paramount in life. If you really wish to have a job. If you really want a job. If you really desire a job. First you have to think positive!!!
NDAGUSABYE RERO WOWE NKONGORI. MBERE YO KWANDIKA INDI BARUWA. BANZA UPFUKAME — USENGE. KUKO UMURIMO UZAKORA IMANA IRAWUKUBIKIYE…OKAY!!!
Mukomere, mugire amahoro, mugire umutima wuje urukundo n’impuhwe.
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
Comments are closed.