Ibyo u Rwanda rushimirwa niko byagakwiye kuba bimeze – Kagame
Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’umwaka atowe, President Kagame yabwiye abari aho ko ibyo u Rwanda rushimirwa bituma abantu bakwiye kumva ko ari ko byagakwiye kuba bimeze.
Yatanze urugero ku ruzinduko yagiriye muri America, maze umuntu agashima isuku yasanze mu Rwanda, ariko ibi President Kagame avuga ko byatumye yibaza niba hari ukundi rwakagombye kuba rusa.
Ibi n’ibindi President Kagame yabivugiye kubyo yasabaga abayobozi n’abandi bantu bakora ko ibyo bakora batabyikorera bonyine, ko bakwiye kubikora mu nyungu zabo n’izabandi.
Yibukije ko amateka mabi yatumye hari uwumva ko abereye undi, avuga ko ubu bidakwiye. Ko buri wese agomba kubaho kandi Imana itamuremeye kubaho nabi.
Muri uyu muhango yavuze ko yumva ijambo « Umunyamahanga » ritari rikwiye kuvugwa ku munyafrica uri mu Rwanda. Ko akwiye kumva ko ari mu rugo, agakora, yashaka akabona ubwenegihugu cyangwa ntabufate, ariko akumva ko ari mu rugo. Ati : « Usibye n’abanyarwanda, abanyafrica turi umwe »
President Kagame kandi yavuze ko kubaho neza bikwiye buri munyarwanda, ndetse ko amateka mabi u Rwanda rwagize ari isomo kuho abantu bavuye, naho bagana. Aha yari ashingiye ku buhamya bwatanzwe n’umugore wavuye mu bukene bukomeye akaba ubu abayeho neza cyane.
Yasoje ashimira ikizere abamutoye bamuhaye, yemeza ko kirusha agaciro ibintu byose.
UM– USEKE.COM
10 Comments
it is good
ABAKIRE BAZAGENDA BARUSHAHO GUKIRA, ABAKENE BAGENDE BARUSHAHO GUKENA
Imari Iva Congo ndabona ibyazwa umusaruro da. Kare kose!
kuba urwanda rufite kagame nka president ni amahirwe twakagombye kubyaza umusaruro muri iyi mandat ye yanyuma,kuko ubwitamge,gukorera mu mucyo ndetse n’ubwitange nibyo bituma tugeze aho turi hatanga ikizere cy’ejo hazaza heza.
ngo mandat ye yanyuma?? hahah.. wait and see
sinzi ko uwu mugani mu kinyarwanda ubaho, ariko mu kirundi bavuga ngo “n’uwanga urukwavu yemera ko ruzi kwiruka”. Ni bikomeza gurtya, kigali muri 2020 izaba imeze nka za Nairobi cyangwa Harare. Prezida wacu hari byinshi ntumvikanaho nawe ariko kubyerekeye ibikorwa remezo, ndamushima pe. ALUTA CONTINUA.
Nonese nawe wifuzako Kigali yamera nka Harare? cyangwa harare uvuga nindi iya zimbabwe.
wowe karamaga niba utazi harare neza uzayibaze abayizi cyangwa se uyishakishe kuri google. Icyo nakubwira nuko nizo za nairobi, za abidjan, lagos, ntanimwe yegera harare mu bwiza, ubunini, amazu maremare, imihanda ikomeye, n’ibindi bikorwa remezo biranga umujyi uteye imbere. Erega ntiwiyibagize ko zimbabwe ibonye ubwigenge ejo bundi muri za 80 bivuze ko abongereza babonye igihe gihagije cyo kwubaka umujyi wa harare. Niba rero utarubizi ko harare ari umujyi ukomeye kuruta za nairobi wari kubanza kubitohoza neza imbere yuko wandika amafuti yawe hano. Aluta continua.
Karamaga ikigute impungenge n’iki?ko yatanze exemple ko ari mandat yanyuma,azavaho ariko ibyo yemeye abigezeho,kandi nuza musimbura azakomerezaho.ntanambara,nta rwaserera n’ibindi.
IYO NTEKEREJE KO ARI YO MANDAT YA NYUMA NUMVA NARIRA, YAGAKWIYE KUGUMAHO. K’URUNDI RUHANDE ARIKO NTIYARI AGAKWIYE KUGUMAHO KUKO GUHA UMURONGO ABO BAKORANA BYARAMUNANIYE. GUHERA KURI BA GITIFU B’IMIRENGE KUGEZA KURI BA MEYA BA PROVINCE BAKORA NABI.
NTEKEREZA KO TUTAGERA KURI VISION HAKIRI ABO BANTU BATAGIRA IMIKORERE. MZEE URI TAYARI KUBAKOSORA??? CG KUBAHA UNDI MURONGO UTAVUNISHA ABATURAGE NGO UNABANGISHE UBUYOBOZI???
Comments are closed.