Digiqole ad

Umuyobozi w’umudugudu yafatanywe urumogi

Kuri uyu wa gatatu mu gitondo, Sinamenye Valence wari umuyobozi w’Umudugudu wa Kamabuye, mu Kagari ka Kinazi Umurenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, Police yamufatanye udupfunyika tw’urumogi 67 n’amasashi abiri by’urumogi.

Mu gitondo cy’uyu wa gatatu ubwo yafatwaga, yagerageje guha umuyobozi wa Police mu murenge wa Kinazi ibihumbi 30 ngo bihoshe, ariko biba iby’ubusa nkuko tubikesha Police.

Uyu mugabo yiyemerera ibyaha yafatiwemo, ndetse akabisabira imbabazi.

Umuvugizi wa Police Spt Theos Badege, yatangaje ko uyu muyobozi yakoze ibyaha bibiri, kuko yafatanywe urumogi yacuruzaga, akanagerageza gutanga ruswa.

Spt Theos Badege yavuze ko bibabaje kuba ibi bigaragaye ku muyobozi w’Umudugdu nyamara ari we wagakwiye gutanga urugero.

Sinamenye Valence ngo si ubwambere akora ibi, kuko ngo ni inshuro ya kabiri yari aranguye urumogi rwo gucuruza.

Ibiyobyabwenge biri ku isonga mu guteza umutekano muke mu baturage mu karere ka Ruhango, ari nayo mpamvu Police isaba abaturage kwirinda ibi biyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zinkorano.

Police kandi ngo irasaba abayobozi b’inzego zibanze kubera urugero abo bayoboye.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

8 Comments

  • uyu muyobozi ahanwe byiza kuko ni umugambanyi w’abaturage bagenzi be bamutoye,yabacaga inyuma agahungabanya umutekano mu gihe ariwe wakagombye kuwubahiriza!!buriya yanahishiraga ibyaha byakozwe na bagenzi be.

  • None seko akora adahembwa yatungwa n’iki? Yafatannywe udupfunyika two ku mugongo w’ingona, nyamara abafite za rutema ikirere bakuye mu bya rubanda ntawubavuga….

  • aha ntibizoroha none se umuyobozi watanze ruswa agacuruza urumogi abayobora bameze batemubajyane mungando erega za code ni nyinshi afade badege aracyafite akazi kenshi.courage kabisa.

  • bajye babahana sibyiza ko arbo babera abandi urugerorubi.

  • ndifashe kuko kubaho ni ihurizo rikomeye

  • NONE SE NIBA AFITE ABANA URUNVA ATAGOMBA KUBAHAHIRA, AHUBWO BAZABURE GUSHAKA ISIKO RYARWO NGO TUJYE TURUGEMURA MUMAHANGA
    BIRIRWE BAFUNGA ABANTU

  • ABAYOBOZI BIMIDUGUDU BOSE BABAHO MUMNYANGA ABENSHI

  • Ahubwo theos Badege yaribeshye ntiyakoze ibyaha 2 gusa ahubwo yakoze bitatu, kuko nyuma yo gucuruza urumogi no gutanga ruswa hiyongereyo icyuko yakoze ibyaha kandi ashinzwe kubuza kubikora. niyihangane kuko kubaho birakomeye.

Comments are closed.

en_USEnglish