Digiqole ad

Kwenga ikigage kiryoshye byamugejeje ku Inka 3 n’ibindi

Ngendahimana Jean De Dieu amaze imyaka 11 yenga ikigage by’Umwuga.  Uyu mugabo utuye mu karere ka Musanze, Umurenge wa Nyange akagari ka Ninda umudugudu wa Kabara avuga ko igihe amaze yenga ikigage hari byinshi yagezeho yaratira abandi.

Ngendahimana n'Inka ye, imwe muzo yavanye mu Kigage acuruza/Photo Hakuzimana P.
Ngendahimana n'Inka ye, imwe muzo yavanye mu Kigage acuruza/Photo Hakuzimana P.

Ikigage cye gikoranywe ubuhanga:

Ngendahimana avuga ko kugira ngo acuruze ikigage ashaka kimeze neza, agitegura iminsi 13.

Ku munsi wa mbere ,yifashishije ibiro 12 by’ifu y’amasaka akora icyo bita Umusabike, akawutereka iminsi itanu ukaba ubaye Umukatu. Umukatu nawo awutereka iminsi itatu ariko yongeramo n’ifu maze ukaba Umutume.

Umutume wo awutereka umunsi umwe maze mu gitondo ukaba Umusemburo ariwo abenshi bazi mu Rwanda. Nyuma yo kubona umusemburo Ngendahimana ahita yenga amarwa nayo akamufata iminsi ibiri maze agatangira gucuruza ikigage. Abakinywa bemeza ko kiba cyengetse, cyane ko hari n’igihe ngo ashyiramo ubuki.

Ibyiza akesha ikigage?

Ku biro 138 by’amasaka , Ngendahimana akuramo ingunguru eshatu  nazo zikaba zirimo amajercani hafi 28.  Ijerikani y’ikigage cya mbere (premium quality) ayiranguza amafaranga ibihumbi 6,000Frws,  naho ikiciro cya kabiri akagitangira amafaranga 3200.

Mu minsi 13 nibura amafaranga anyura mu ntoki ze akora kandi agasiga n’inyungu ni hagati y’ibihumbi 80 n’ijana.

Umusaza washemerewe
Umusaza washemerewe

Mubyo Ngendahimana yagejwejweho no gupima iki kigage harimo:  kuvugurura inzu atuyemo ari nayo acururizamo ikigage, kuba afite inka eshatu, kuba yishyura mituelle de santé ndetse no kurihira amafaranga y’ishuri ryisumbuye umwana we. Ibi kandi ntibikuraho imibereho yo murugo rwe ihagaze neza nkuko yabidutangarije.

Ubuziranenge bw’iki kigage:

Uyu mwenzi w’ikigage yatangarije Umuseke.com ko uretse no kuba amazi akoreshwa mu kigage aba yacaniriwe bihagije ngo akoresha n’umuti usukura amazi SurEau . Ikindi ngo atajya yibagirwa ni ugusukura ibikoresho akoresha.

Mu minsi 13 akora ku bihumbi hagati y'100 na 80
Mu minsi 13 akora ku bihumbi hagati y'100 na 80

UM– USEKE.COM

6 Comments

  • Bravo kuri Ngendahimana, ntakitagukiza Imana yakiguhereyemo umugisha.

  • mpise numva ngishatse!!!

  • None se iriya nzu ndeba ku ifoto iravuguruye?

  • courage ikigage kirahembura niyo mata y’abakene kimara inzara n’inyota icyarimwe mpise nkumbura kwa nyogokuru kera abantu bakibaho

  • ubwo gifite isuku ca vas. Imana igumye imuzamure maze yubake nindi nzu nziza.

  • Ntugasuzugure akazi icyakuzamura cyose uzagikore havuyemo gusabiriza,kwiba…..

Comments are closed.

en_USEnglish