Umukire wa mbere ku isi yose ari mu Rwanda
Uyu ni umugabo witwa Carlos Slim Helu, uri mu Rwanda kuva kuri uyu wa kane kugeza kuwa gatanu, aho yaje guhura n’urubyiruko (Commission’s Youth Forum.) ruturutse mu bihugu bitandukanye by’Africa, mu rwego rwo kwiga ku ruhare rw’umuyoboro mugari mu itumanaho mu iterambere ry’Africa.
Carlos Slim Helu na President Paul Kagame bashinzwe kuyobora Broadband Commission.
Uyu muherwe ni muntu ki?
Uyu mugabo afite companies zibijyanye na za telephone zigendanwa za Telmex na American Movil, n’izindi business nyinshi cyane akorera mu bihugu bitandukanye ku isi.
Kugeza mu kwezi kwa gatatu 2011 umutungo we ubarirwa muri Miliyari 74$ (US$74 billion) ari nawo umuhesha kuza imbere mu bantu bose kuri iyi si dutuye mu kugwiza ubukire.
Carlos ni umwe mu bana batandatu babyawe na Julián Slim Haddad na Linda Helú, abanyamexique bakomoka muri Liban. Carlos yavutse mu 1940 i Maxico city muri Mexique.
Benshi bibaza aho yakuye aka kayabo, bati ese ntiyaba yaracuruje ibiyobyabwenge ko hariya bikorwa cyane?
Hoya da! Uyu mugabo, umuryango we winjiye muri Business kuva washakana, se yari afite iduka rikomeye mu 1911. Iri duka ngo ryaba ariryo tangiriro ry’ubukire bw’umuhungu we Carlos ubu wambere ku isi.
Ku myaka 12 gusa Carlos Slim Helu yaguze imigabane muri Bank imwe muri Mexique, ku myaka 17 yinjiye muri kaminuza ya Mexico University yiga ibijyanye na Engineering, aza no kuhigisha Algebre (imibare), na Linear Programming.
Ubutunzi bwe bwariyongereye cyane kubera Business y’ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga yakoraga, mu 1966 ku myaka 26 yari afite umutungo ugera kuri Miliyoni 40$. Ahita ashinga Inmobiliaria Carso (ikora itumanaho)
Ntiyashakishirije aho gusa, yashoye imari mu kugura imigabane mu masosiyete, kugura no gukodesha inyubako, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gucuruza ibyuma, gutwara abantu mu ndege, gucuruza ibiribwa n’itabi. Uko imyaka ishira niko yakomeje kugwiza itunga, mu 1990 yaje kugura 40% bya Mexican British American Tobacco.
Muri uriya mwaka kandi yaguze na Leta ya Mexique company yiby’itumanaho yitwa Telmex. Mu 1996 yaguze imigabane myinshi muri company eshatu; Carso Global Telecom, Grupo Carso, and Invercorporación zimwe mu zikomeye cyane muri Mexique.
Mu 1999 Telmex ye yayifunguriye ishami muri USA, nubwo muri uwo mwaka yapfushije umugore we Soumaya Domit Gemayel bashakanye mu 1966.
Uyu mugabo yakomeje gushakisha ubutunzi cyane cyane ashyira imbaraga mu bijyanye na telecommunication, yinjiye muri Telecom ya USA ari nayo yari ifite America Movil, ashyiramo imigabane, maze aba umuranguza wa za telephone zigendanwa mu ma company azicuruza muri Brazil, Argentine, Colombia, Nicaragua, Peru, Chile, Honduras and El Salvador n’ahandi, kugeza aho yegukanye America Movil wenyine.
Uyu mugabo kandi afite imigabane ingana na 6.4% muri The New York Times kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri USA.
Kuri ubu niwe 100% nyiri Teléfonos de Mexico, América Móvil, na Grupo Financiero Inbursa zikora iby’itumanaho ku mugabane wa Amerika muri rusange.
Kuva mu 2007 umwanya wa mbere mu bukire bwinshi mu batuye isi, ahora awusimburana ho na Warren Buffet na Bill Gates. Ubu yarabasize kuko Bill Gates abarirwa miliyari $53, Warren Buffett we akabarirwa miliyari $47, mu gihe Carlos we abarirwa miliyari $74, iyi ni imibare ya Forbes magazine yo mukwa gatatu uyu mwaka.
Nyuma y’imyaka igera kuri 28 abonera inyungu idasanzwe muri business yahawe izina ryicyubahiro rya “Honorary Lifetime Chairman of the business”
Carlos Slim afite abana batandatu; Carlos, Marco Antonio, Patrick, Soumaya, Vanessa, and Johanna.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
28 Comments
okay, twibazaga umu boss ugura amabuye ya congo none turamubonye.. ariko amenyeko byose ari akamanyu kumutsima.. azapfa abisige.
Ariko abantu ntimushima koko.ninde se utazi ko azapfa akabisiga. wenda abana be nabo bazabiryaho nkuko se yabigenje.ishyari ribi nk’iri niryo kurwanya.Niba amabuye ya congo atayiba akayagura bigutwaye iki?
Kuyagura nabayibye se bitaniyehe nokuyiba? kandi wibuke ko abo bayiba habanje gupfa abanyecongo batagira ingano, abagore bagafatwa kungufu nibindi.. nyamara ibyo byose abo bakire baba babizi, ariko bo ikibashishikaje nukurunda amafaranga batitaye kubicwa nkaho bo batazapfa ngo ibyo barunda babisige. Nizere ko noneho musobanukiwe nicyo nashakaga kuvuga.
umva ra abanyarwanda nicyo kizatuma mupfa mudakize ….ishyari gusa !!!! ngo azapfa abisige? noneho weho utabifite niweho utazapfa ? nibe nawe azaba asize ibyo asize …..nkawe se uzasiga iki ?
Rwanyonga we uramumbwiriye rwose! Njye simba murwanda ariko ndusura kenshi! Gusa aho ngenda hose abanyarwanda batari bacye ako kantu kumushiha bakunda kukiyumvamo! Ngo kanaka arakize ariko azapfa abisige? Nonese ubundi haruwigeze apfa ngo ajyane ibyo yaratunze? Ahubwo abumva batekereza nka karamaga barebe icyo bakora kugirango batere ikirenge mucyabo baherwe, bo kuguma muri ayo matiku aho guhanga amaso icyabatezimbere!
@Karamaga, Uri umunyeshyari….Ubwiwe niki ko azapfa, yenda azajya mwijuru.
Sha uyu mugabo ndanamukunze kurushaho . yigishije ibintu bikomera kwisi mu mibare: linear algebra na programming. ibi sibya burumwe wese.izi icyo gukora
Ni byiza cyane mbonye uburyo yabashije kwesa umuhigo wo kuba umuherwe kw’isi yarabiharaniye!Gusa ndabona izina yararangije kuryubaka ariko hari abantu bari gupfa muri SOMALIE kandi kimwe cya cumi cy’umutungo we cyakiza abari kwicwa n’inzara bose.Nagire icyo akorera AFRICA ahasigaye tumwite umukiza wabashonje cyane cyane muri Somaliya!Nanjye ngiye kwiga engineering maze urebe ngo ndakira kakahava!
Karamaga we! Ibyo uvuze ntabwo bikwiye, wowe uyobewe ko twese tuzapfa?cg wibwiragako ari carlos wenyine?!
uyu mugabo ni umuntu mwiza kubona umuntu nkuwo ufite ubukire nkubwo aza kwicarana na urubyiruko kugirango arufashe kwiteza imbere ni uwo gushimirwa rwose.Akabazo nfite gusa kamatsiko ni ukumenya ko uko kwicisha bugufi kwe kwa ratumye yakira YESU nkumwami numukiza wiwe ni bwo butunzi bwa mbere
karamaga ugira ishyari bakugendere kure.
Azapfa na se yarapfuye, nawe uzapfa, utazapfa nindera? Jye
ahubwo munshakire contact z’uyu muherwe tuganire . ndabona yanyunganira da! Nkazamusimbura nko mu myaka 15iri imbere aha.
Biroroshye ubwo ari mu rda turi bubonane. Ubundi munyitege in 15years
NUBWO KARAMAGA ABIVANZE ARIKO HARI IJAMBO AVUZE”twibazaga umu boss ugura amabuye ava congo none turamumenye”NDABONA IBI BISA N’UKURI.
Urwanda rukomeje gukataza mukwesa imihigo pe! Kubona umuherwe nkuyu aza akaganira na Perezida wacu ndetse nabandi banyarwanda harimo nurubyiruko!! Nibigaragaza ishema ry’urwanda ndetse nukuntu isi yose ishima vision y’ubuyobozi bw’urwanda.
Iby’amabuye y’agaciro se bivuye he ? konagirango yaje munama ya Broadband?
@rwanyonga, UVEZE NEZA KABISA, NGO AZAPFA ABISEGE! WE AZAPFANA ISHYARI GUSA.
Imana yamuhaye umugisha n’ukuboko KWIZA Mana njye sinifuje kuba nkawe ahubwo nkwisabiye nko kuba umugaragu we kandi warakoze kumugirira neza Thanks
“Karamaga” si wenyine..iyi mvugo n’imyumvire nk’iyi igaragara ku bantu benshi mu Rwanda… Birababaje cyane kandi njye mbona biterwa n’impamvu nyinshi ariko ikomeye ni : ubujiji, kwiyemera mu mafuti, kutamenya kwicisha bugufi ngo uceceke ahubwo witegereze wumve abandi!! Tugomba guhindura imyumvire y’amafuti kandi tukemera ko dushobora kubamwo abaswa, abanyantegenke.. Fata akanya wisuzume, urebe uko abandi bitwara muri byose maze ushungure uhitemo ibizima ubikomeze n’est ce pas???!
ALLEZ-Y JEUNESSE. ALLEZ-Y TOUTES ET TOUS.
Imana ishimwe iteka ishimwe, maze icyo ishaka cyose kibeho….
Comments zanyu ziraryoshye, mba mbaroga. Ndabasabye nimukomeze mwungurane ibitekerezo. Nimukomeze mwige kandi mwigishanye. Nimukomeze mukosorane. Maze umunsi ku wundi, intambwe ku yindi, buhoro buhoro, mwese hamwe mutere imbere, mama weeee….
ISHYARI RYIZA. Guhora umuntu aganya kandi afite umushiha ni bibi cyane. Isoko yabyo ni ubujiji, kandi nyine ubujiji bubyara nabwo ubundi bujiji. Ntabwo umuntu ashobora kwigirira cyangwa kugirira abandi akamaro. Ibyiza rero jyewe natimbira, ngasaba Imana-Rurema kumfasha kurekura iyo ngeso. Ngasaba ko inshumbusha, maze ikampa ishyari ryiza….
ITERAMBERE. Jyewe ndatega zivamwo, ariko ndabarahiye aho Imana izampamagalira nzagenda umutima wera. Nzajyenda nshimira Umuremyi, nzajyenda nsingiza Uhoraho. Kuko nagize amahirwe, amahirwe yo kubyiruka ndi munyeshuri…
Abanyamateka kera bazandika ibyerekeye itsembatsemba ryabereye i Rwanda muli 1994. Ariko nizeye ko batazibagirwa kwandika iterambere riryoshye u Rwanda rwigejejeho nyuma. Iterambere riri kwinshi, kuko ibintu ni magirirane. Ntabwo umuntu yarota kugira „BROADBAND TECHNOLOGY“, atabanje kugeza amashanyarazi mu ntara z’igihugu zose. Aha nsanga igihugu cyacu kiri mu nzira nziza kabisa. Urubyiruko mufite „Amahirwe = Opportunities“ anyuranye kandi menshi. Alors jeunesse, bonne chance et bon courage…..d’accord!!!
ICT rero burya hakubiyemwo ubuhanga bunyuranye. Nshobora kubibabwira kuko mbizobereyemwo bihagije. Umunyarubuga wavuze ati ngiye gutangira kwiga ibyerekeye ENGINEERING ndamushyigikiye rwose. Umwana wavuze ati na njye nziga ALGEBRA NA LINEAR PROGRAMMING muhaye karibu. Ndamubwiye nti: „Komerezaho mwana wacu“. Mwembi muli mu nzira nziza. Nimwongeraho ibyo bita ALGORITHMS muzaba mufite intango nziza kandi ikomeye.
Kuko burya abantu benshi ntibabisobanukiwe. Mu byerekeye Computer science „ISI YOSE“ iracyari mu ntangiliro. Ababizobereyemwo cyane, usanga iteka bisekera. Kuko turiya twa „Tools and applications“ dushimisha benshi, kuribo ni udukinisho gusa. Ubuhanga nyakuri, ntabwo buracukumburwa. Magingo aya, ubushakashatsi buri mu muvuduko, ibihugu bikomeye birapiganwa kila siku. Ariko ntabwo baragera kure. Haracyari ibintu byinshi bigomba kuvumburwa.
NGAHO RERO NAMWE NABABWIRA IKI.
FOR SURE, SOON RWANDA WILL HAVE A KNOWLEDGE-BASED ECONOMY. IT IS THE DAWN OF A NEW ERA. THE ERA OF „SILICON HILLS“.
Imana ibarinde, kandi ibahe umutima wuje urukundo n’impuhwe.
Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza
uri umuntu w’umugabo rwose!Kugira ishyari ryiza nibyiza kuko narigiriye abana twiganye muri secondary mbonye barangije university njye nararetse kwiga, nahise nsubukura secondary none ndangije university kandi mfite gahunda yo gusuba akazi byibura mfite masters nyuma nkazabona gukomeza kwiga.Karamaga we kimwe n’abandi nkawe bashatse basaba imbabazi abanyarubuga kuko gushaka kumenya abagura amabuye y’agaciro gusa ntacyo bimaze ibyo ni ISHYARI RIBI nibabireke ahubwo bashake uburyo bwatuma nabo bayagura aho kugira ngo agurwe n’abanyamahanga.
Karamaga pole sana niko isi iteye ntukage unungunika nawe hera kuri ibyo ufite niba uri mu kiciro cy’abatindi wimuke uge mu bakene nuvamo uge mubakire gutyo gutyo wenda uzagera mu baherwe nawe.
@Karamaga wanditse ibintu bidakwiye rwose kuko uyu mugabo yanditse izina rye azapfa risigare ibikorwa bye bisigare abamukomokaho babeho neza ahubwo nawe shakisha uburyo watera ikirenge mu ke ibya amashyari no gutega iminsi great people in this world ubiveho kuko dukeneye abandi nkawe(carlos)great entrepreneur benshi kugira iyi si irusheho kuba nziza ahubwo icyambwira charities agira !!niba koko zi correspondana namafranga ye!naho ubundi abantu benshi cyane kuri iyi si babayeho kubera we!his employees buriya ntiwababara!abo afasha etc…….
Gutera ikirenge mucyaba capitaliste?? ntibikabe simbyifuza nagato.. bariya ntamutima bagira, Guteza intambara muri Congo nkicisha abantu ibihumbi, abagore bagafatwa kungufu ngo nkunde nsahure amabuye yagaciro?? aho gukira gutyo napfa bikagira inzira. Naho abanyita umunyeshyali buriya harukuntu batanyumvise neza.
ikibazo camabuye nabayagura nizira acamwo turabimenye
Icyo nakwibutsa umwanditsi nuko Bill Gates iyo ashaka yari kuba akiri uwa mbere kwisi ahubwo impanvu atagifite uwo mwanya ari mubo mukinyarwanda bita Rugabishabirenge kuko 1/3 cy’umutungo we yagihaye imiryango ifasha (ONG) kandi akaba afasha ibihugu byinshi bya Africa mukurwanya Sida nizindi ndwara z’ibyorezo.
Hello dear countryman JB,
rero ndakumenyesha ko mpise ngukunda kandi ntakuzi. Kuko, humura, wagirango Mama watubyaye ni umwe…
Na njye ntabwo ubuzima bwanjye bwagiye k’umurongo. Hagati naranyereye ndatsitara. Ibyo nari nikoreye, ibyo nari mpagatiye byose byitura hasi birameneka!!!
Ariko ntabwo nacitse intege. Then life is not a question to be answered, it is a mystery to be lived…Okay!!!
Yego naranyereye, ariko nahise nitura mu biganza by’UHORAHO. Rero narituramiye ndabanza ndaruhuka, ndabanza nshira impumu. Igihe kigeze yarongeye anyihera imbaraga, maze ndatimbira ndongera ntangira ubundi buzima bushya. Impano nivukaniye nayubakiyeho maze ndiga ndaminuza. Muli make, muli iki gihe ubuzima bwanjye ni bwiza cyane, buraryoshye kabisa. Nabashije kwigilira kandi ngilira abandi akamaro.
So my dear anonymous friend JB. They call such rugged characters like you and me „STAND-UP-AGAIN PERSONALITIES“. By nature, we are high performers. No matter the suffering. Never mind the pains we have to endure….
Ikindi nshaka gusubiramwo: „Jyewe sinshobora kumva ukuntu umuntu abona iriya foto ya bariya bagabo uko ali batatu. Maze aho guhita yishima, aho guhita yishimira ko „Umukuru W’Igihugu“ azi gushakira inshuti u Rwanda. Maze we agashishikazwa no kuvuga amahomvu. Jyewe reaction ya „Karamaga“ irandenze ntabwo nshobora kuyumva. Jyewe ndasanga ibyo avuga nta gihamya abifitiye, ni ibihuha. Jyewe ndasanga ibyo ahomvura, ntaho bihuriye n’iriya nkuru nziza cyane…..
Let me say it straightaway and honestly. I HATE NEGATIVISTS. I REALLY HATE THEM…
Bene bariya bantu, abo jyewe nita „NTIBISHOBOKA, NTIBINDEBA, NTAKAMARO“ tuge tubima amatwi iteka aho duhuriye nabo. Mu kinyarwanda kiza, mu kinyabupfura cyinshi tuge tubahereza umukono. Maze tubasetse tubasekere. Maze tubatetere tubatambire. Maze tubahe UMUGISHA. Hanyuma tubasezereho twikomereze inzira yacu….
OUR WAY IS THE WAY OF EXCELLENCE. THE WAY OF HIGH PERFORMANCE AND DIGNITY. IT IS IN OUR DNA. IT IS OUR DESTINY.
Ngaho JB, Imana-Rurema, shenge weee. Yo yakwiremeye, iguhozeho amaso umunsi n’ijoro. Maze ube igikoresho cyayo. Igikoresho kiza. Maze buli gihe utange umugisha, nkuko nawe wawuhawe….Okay!!!
Sincerely yours, Ingabire-Ubazineza
iyi nkuru inteye ishyari ryiza ngomba guharanira nibura kuzaba umuherwe wambere murwanda bitarenze mumwaka 2020 muzansanga mubinyamakuru bitandukanye.
wowe uzaba uwa 2 kuko ninjye uzaba uwa 1 muri africa.
Comments are closed.