Umucamanza yafatiwe mu cyuho asaba ruswa ya 70.000.000
Niyonizera Claudien, wari umucamanza mu rukiko rukuru rw’akarere ka Musanze, Police iremeza ko yamufashe asaba ruswa ya milioni 70, umuburanyi wari ufite urubanza aregamo company ya Gorilland rwari kuzasomwa muri iki cyumweru.
Kuri station ya Police i Remera aho afungiye, we n’uwo bivugwa ko yabahuje na nyiri kurega (commissionaire) ntabwo bemera ibyo bashinjwa.
Claudien witeguraga kwimuka i Musanze yerekeza i Rwamagana (Mutation) nyuma yisomwa ryurwo rubanza, ngo yaje i Kigali kuri uyu wambere, aho yari guhurira na Commissionaire maze akabahuza na Francois Nkinzehwiki basabaga ko atanga ruswa ngo urubanza rwe rusomwe uko abishaka.
Uyu Nkinzehwiki, mu rubanza rwe ngo yasabaga ko yakwishyurwa Millioni 700.000.000 na Gorilland mu rubanza yayireze, maze agaha umucamanza Niyonizera Caludien 1/10 (Milioni 70) igihe urubanza rwe rusomwe uko abishaka.
Kuri uyu wa gatatu bagombaga gusinya amasezerano (contract) y’uko Francois Nkinzehwiki afitiye umwenda wa miliyoni 70 Claudien Niyonizera, kugirango bitazitwa ruswa nyuma y’isomwa ry’urubanza.
Nyuma yo gusanga bidashoboka, uyu Francois niwe ubwo watanze amakuru ko ari gusabwa ruswa. Iperereza rihita ritangira.
Francois yazanye ibanze (avance) y’ibihumbi 100 kuri uyu wa kabiri, ariko uyu mucamanza na Commissionaire we barayanga, nyamara ngo bari bamaze kunyweramo ibihumbi 10. Police yahise ibafatiraga ahitwa City Valley Motel, Nyabugogo.
Claudien Niyonizera uregwa, avuga ko yaje i Kigali kureba uyu wiswe umucomissionaire, kuko bari basanzwe baziranye, ndetse ariko ko yari ari no kwitegura kwerekeza i Rwamagana aho yimuriwe.
Akemeza ko yari azi dossier ya Niyonizera ndetse ko byamutunguye gusanga ari kumwe n’uyu mu Commissionaire aho Nyabugogo. Ariko akavuga ko nta gahunda bari bafitanye.
Naho uyu bivugwa ko wabahuje, yavuze ko yari avuye i Nyanza, agahamagara Francois Nkinzehwiki, nk’umuntu baziranye, ngo amuhe udufaranga twa ticket imugeza i Musanze, hanyuma akanavugana na Claudien (Umucamanza) maze yakumva ko ari i Kigali akamuhamagara ngo basangire agacupa nkuko bisanzwe. Akavuga ko rero nta ruswa bariho bapanga.
Umuvugizi wa Police Theos Badege, abajijwe icyo aba bagabo bateganyirijwe, avuga ko Police yo ifite ibimenyetso bifatika izashyikiriza ubushinjacyaha maze aba bagabo bakaburanishwa n’ubucamanza icyaha cya Ruswa.
Theos Badege kandi yavuze abaturage kumenya ko ubucamanza butagurwa ahubwo ari uburenganzira bwabo, ndetse ko abacamanza baba batekereza kurya ruswa bakwiye kubyibagirwa kuko Police yahagurukiye ibyaha nkibi.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
39 Comments
aba bacamanza kubahaya icyaha ntibyoroha !uhari uw’i kanombe bafatiye mu cyuho bamurega ruswa y’ibihumbi 100,ariko bamusanganye ibihumbi 95 babura aho bahera bamushinja aba abaye umwere,aba nabo rero keretse niba barabafashe amajwi.
IMANZA YARI YARACIYE ZIKWIYE KUZASUBIRWAMO ZOSE KUKO NTAWAMENYA IGIHE YATANGIRIYE KU…
iri ni ikinamico ryo gukingira ikibaba gorilland yayogoje igihugu yambura abanyarwanda.
NANJYE NTYO
Mbega umugabo wahuye n’uruva gusenya iyi yari iboro pe. Ariko icyaha ntikijya cyihishira na gato!!!
Ariko sha nkiyo uza kubaca urwaho wari kuba uvuyeyo peeee ariko none bahise ba click on DELETE button.
Aragaragaye, ariko nanjye nagatangaye, abacamanza uzi amazu bari kubaka?kandi wakurikirana ugasanga nta na credit bafite,kandi imishara yabo irazwi ntiruta iy’abandi.
Ba click ESC OR CANCEL ON HIS BUSINESS PROCESS
Ibi bintu birababaje. Uyu mugabo nawe yagombaga gushyirwa k’uruhande nkuko abandi bagirirwa mu buryo budasobanutse hadakoreshejwe ubu buryo bugayitse gutya.
Mbega abagome!!!! Aya mafaranga se yatangirwaga company ya Sonny wenda ikaba isigaye ikorera mu Rwanda ntitubimenye!!!! Ibi ni ugukabya rwose nimureke uyu mugabo ndabona anakuze ajye kwirerera abana.
UMVA ARIKO NUWO MUNTU UBA WAGIZE UBUSHAKE BWO GUYITANGA AKWIYE KUJYA AKURIKIRANWA AGAHANWA
KUKO HARIBWO USHOBORA KUBA UPFA NUMUNTU UGAHAMAGARA POLICE NGO UMUNTU AKWATSE RUSWA
ibi bintu biratangaje ayo ma cash yose yaraya ruswa gusa
Miliyoni MIRONGO IRINDWI!! Yego n`uwayitangaga biragaragara ko nawe yari kuzibikaho miliyoni 630 nyuma y`ikatwa ry`urubanza, ariko uyu musaza rwose abuze ibyari bigeze ku munwa nubwo yari agiye kuruca araramye.
Yewe burya ni uku bakira tukabona imiturirwa izamuka tukibaza iyo biva
Iyo nimitwe pe,ubwo ntihabuze ushaka umwanya we!esubundi waba wemeye gutanga ruswa ya 70.000.000 ukazana avance ya 100mille atari byibuze na 5millions.Rwose usomye ukoiyi nkuru imeze wahita ubona kwaruburyo bwimitwe bwo kubeshya kgr uwo mucamanza afungwe.Niyihangane ntakundi kw’isi nuko
nibyo ibyo uyu mukobwa avuze
Maze amafaranga yacu mwayatesheje agaciro pe! Nizere ko atari kuzavamuri BNR arayo mwari kuzakura ikuzimu! Ntimukaduterere igihugu imivumo, amafranga atanzweho ruswa, ahawe indaya, atanzweho inyoroshyo yose aba yarangiye kwandura! None aho kugira ngo 1/10 itangwe mw’itorero ngo izahabwa undi muntu birababajeeee, musengere u Rwanda nabanyarwanda muri rusange!
uKURIKIJE IBYANDITSE NTA CYAHA KIRIMO. KUKO SI N’UBWINIRACYAHA KUKO NTA MAFARANGA YAFATANYWE AHUBWO IYO BAREBA AKABANZA AKAYAFATA CYANGWA IYO CONTRACT IGASINYWA IKABA COMMENCEMENT DE PREUVE. BYITONDERWE PLEASE
ntimureganye uyu mucamaca ibihumi 100 muri 70000.ntibyumvikana pepe.nimumurenganya imana izabahane
BISHOBOKA BITE KO IBIHUMBI IJANA BIBA AVANCE YA MILIYONI MILONGO IRINDWI//ESE BURIYA NI FRAGLANCE SE KO UBUSANZWE JUGE STATUT ITAMWEMERERA GUFUNGWA BY’AGATEGANYO? AMATEGEKO AJYE YUBAHIRIZWA.
ntacyaha mbonyemo gusa mbonyemo akagambane numupango mubisha
EH!!!ARIKO UWO FRANCOIS NKIZEHWIKI SI WAWUNDI WARI COMPTABLE KURI GSBM/MUSANZE KWA ROCHEREAU TWAMWITAGA”KIMWAMWANYA”KUBERA IBINYANGA BYINSHI. YANDIKISHAGA CRAYON GUSA AHUBWO POLICE NIMWITONDERE KUKO IKINTU KITWA “GUTEKINIKA” ARAGISHOBOYE CYANE.
YES,FRANCOIS,PAPA CYUMAAA!!!SINARI NGUHERUTSE IL YA 12ANS VRAIMENT.
Muze uzize gushaka gutera ibuye ku Karere, ubwo wari wiyibagije Golliland icyo aricyo. Pole sana
Ikinamico.com. Abanyamakuru babwiwe n’iki ko ruswa iri butangwe kugira ngo bategerereze mu kabari na za cameras na microphones nkaho habereye amahugurwa? Muzi gupanga gusa nta avance ya cent mille kuri ruswa ya 70 millions.
None se yari kumwe n’umukiliya we gute ko uwo mucamanza atakibarirwa muri Musanze uhereye tariki ya 1/9/2011. Yari kuzaca urubanza rwo mu Rukiko atakibamo? Iyo bareka se ayo masezerano akabanza gusinywa? Ariko umuntu wese ufashwe ahita yambiukwa amapingu? Cyangwa ni ugusebya umuntu cyangwa akawi akora? Abanyamategeko baremeza ko biriya atari ugufatirwa ku cyuho ko kandi niba yanayahawe akayanga kabone niyo yaba awiko ari ruswa atari icyaha cyangwa ubwinjiracyaha
IKINAMICO:UBWO SE UWO WAREGAGA GORILLAND (HANZE AHA BIRAVUGWA CYANE KO ARI KOMPANYI YAMBURA)YARI YARAYIKOREYE IKI NGO IMWISHYURE ARIYA?? URIYA MUCAMANZA SE YARI KUZAVUGA KO UMUNTU AMUBEREYEMO MILIYONI 70 ZIGENDAZITE ATARI N’UMUCURUZI?MUJYE MUKORA ISESENGURA. IYI NKURU NTISOBANUTSE.
Polisi ijye yitonda mu gushaka ibimenyetso.Ese buriya les éléments constitutifs de l’infraction ziruzuye kugira ngo havugwe icyaha cya ruswa.
gusa niba koko police yigihugu ishishoza nibanze yige kukibazo kitavuzwe gake muri uri uru Rwanda maze ibone ihe agaciro ibyo uwo mugabo ashinjwa gusa uko mbyumva ndumva ibyo bintu birimo akarengane ntawushobora gusabwa rushwa ya miliyoni70,000,000 ngo azane avance yibihumbi 100,000 kandi ntagihanga yafatanywe ndumva ntakuri kuri muri icyo kirego murakoze kuzagira ubushishozi.
abacamanza kubahamya icyaha ni ibintu bigoye cyane!!!ariko ruswa yo barayirya ngirango bazayimara
nakumiro avanse yibihumbi100 kuri miriyoni 7000000 ntibaho kandi nucamanza uca urubanza murukiko atgikoramo
iki kirashaje sha! uti ruswa ya 70million,hanyuma avance ya 100.000, ubundi uti bari bamaze kuryamo 10.000, yewe ndabasetse?this is the old technical system. iyi technique ni inkecuru cyane.
Ariko se ninde uzaturenganura koko ko na Perezida wacu bamubazije ibyo kwambura abaturage bakodesheje imodoka Gorilland akanumira? MBUNDU tukamubona ngo ahagariye PSF koko? Akumiro ni amavunza! Kuki batishyura?
ariko Mu Rwanda muzareka akagambane ryari? ni mubwire icyaha uyu mugabo yakoze? ariko muzi nyiri Gorilland. ngaho ni mugerageze? izi big company or organization zitanga icyacumi ahantu. nti mwirirwe muvuga akarengane k’abaturage. ahhhhh muzambwire?
bakurikirane neza wasanga ari u rwango bamufitiye bashaka kumwikiza uwo mugabo uko agaragara mu ifoto ntiyakwasamira ubwo busa ngo ni ibihumbi ijana!!!!!@
NTARWANGO AHUBWO POLIS NICUNGE NOKUMUPAKA NAMABUS KUKO BITEYE UBWOBA NIBA INSINGA ZAMASHANYARAZI ZAMBUTWA UGANDA NTAWUBAFASHE HABA HAYIKI? KUKO SINSHAKAGUKOLA AKAZI KAPOLISARIKO NIBAGENULE AHO MBATUNGIYE AGATOKI KUKO AHUBWO MUZASHYILEHO NABAMANEKO BAMBAYE SIVILE MUMABISI3 NAUGANDA AHO BAGULILA IZO NSINGA NDETSE NABILIYA BIKAMYO BITWARA IBYUMA BISHAJE RWOSE MUZABA MUMBWIRA
MU BYO TUZI ABACAMAZA BAMWE BARYA RUSWA BAKARENGANYA ABANYARWANDA ARIKO HARI N,ABANTU BABESHYA. FRANCOIS NKINZEHWIKI N’IGISAMBO KIZWI NEZA MU RWANDA HOSE.MUCYITONDERE KANDI MUGIKURIKIRE.UBUNDI UTANGA RUSWA N’UYAKIRA BAHANWA KIMWE KUKI MANYANGA FRANCOIS WE ADAFUNGWA.AGOMBA NO KUBAZWA ICYO YAKOREYE IYO COMPANY KUGIRA NGO ASABE AYO MAFARANGA YOSE
Iyi n’imitwe,umuseke be careful! ejo mwavuze ko fashwe yakira ruswa ya 100thousand,none ngo yarayanze none se ko yayanze biramurega iki?
Ayo masezerano hari ayo afite,cg yasinye?
akarengane.com Ese ubundi Gorilland niyande? mwagiye mymenya abo muri kumwe mu kibuga sha!!!!!!!!u a joking wiz r’ada
Mwumve byinshi,muvuge bike bana,rimwe natwe tuzagerwaho erega. its just a matter of time,otherwise easy. IMANA azi abayo
ibi bintu ntibisobanutse harimwo imitwe ya golila 100 mille muri 70 million? wapi iki kinyoma ni nkecuru wamugani wa rwanda
Am so disappointed!!! 100thousand is which percentage of 70m?
Umuntu aca urubanza mu rukiko atagikoramo,mutubwire abanyamategeko twumve da.Polisi niba ikoresho byaba bibabaje cyanest….Gorilland ahaaa,muyizi inusu ikwishyura se nindi ukuzi?
Ariko mwaratse speculation!!wenda 100k yarayo guhehereza umuhogo (apertizer); kandi mureke ubucamanza bukore akazi kabwo di –
Peace out!!
Comments are closed.