Digiqole ad

Ibimenyetso byakuburira ko ugiye gufatwa na diyabete(Igisukari) y’ubwoko bwa 2

Diyabete ni indwara igenda yongera umubare wabo ifata mu gihugu cyacu, ikaba ifata ikigero cy’imyaka yose. Ni indwara igabanyijemo ibice bibiri; ku buryo bworoshye ubwoko bwa mbere bufata abari munsi y’imyaka 30,  naho ubwoko bwa 2 bugafata abari hejuru yayo. Mu nkuru zitaha tuzarebera hamwe ibizitandukanya.

Diabetes isaba kumenya cyane umubiri wawe/ Photo Internet
Bamwe mu barwayi ba Diabetes bitera insulin kenshi/ Photo Internet

Gusa muri iyi nkuru tugiye kureba ibimenyetso byakuburira ko uri hafi gufatwa nayo.

–  Kugira inyota

Uku gushaka ibyo kunywa biherekezwa no gushaka kwihagarika,gusonza,kuma iminwa,kugabanuka ibiro cyangwa bikiyongera cyane.

– Kurwara umutwe

Kurwara umutwe bya hato na hato byaba ari ikimenyetso cya Diabetes
Kurwara umutwe bya hato na hato byaba ari ikimenyetso cya Diabetes

Kurwara umutwe udafite ikiwutera ndetse no kugira ibirorirori mu maso n’umunaniro biri muri bimwe mu bimenyetso bya diabete.

– Indwara z’uruhu

Hari n’igihe bigera ko umenye ko ufite diyabete waratangiye kuzahazwa n’indwara zitandukanye

– Kunanirwa no gutera akabariro

Kunanirwa gutera akabariro nacyo ni ikimenyetso
Kunanirwa gutera akabariro nacyo ni ikimenyetso

Ubundi iki ni ingaruka ya diyabete yageze mu mubiri ariko nkuko twabivuze hari abaza kwa muganga yaratangiye kubazahaza. Ushobora kwibaza se diyabete no gutera akabariro bihurirahe?

Ubundi diyabete irangwa nuko mu mubiri isukali yiyongera hanyuma ya sukali ikangiza udutsi tw’igitsina(blood vessels and nerves endings of penis).

 

Hari ingamba wafata kugirango ugabanye ibyago byo gufatwa nayo

  1. kugabanya umubyibuho cyangwa ukabyirinda
  2. Kwirinda kunywa inzoga n’itabi
  3. Gukora imyitozo ngororamubiri
  4. Kutarya ibinyamasukari byinshi

Gusa hari nibyo utakirinda kandi bifasha diyabete gufata umurwayi:

  1. gutwita

iyi diyabete iza ku cyumweru cya 24 utwise,igafata 3% by’abagore batwite. Impamvu nuko imisemburo(hormones) ikorwa n’ingobyi y’umwana (placenta) ituma agira ubudahangarwa ku musemburo wa insulin.

2.Ubwoko

Abantu bafite inkomoko ya hisipaniya,kavukire k’amerika,abanyafurika,ndetse n’aziya bafite ibyago byo gufatwa na diyabete

3.Umuryango

Kuba ufite umuvandimwe cyangwa ababyeyi bafite diyabete byongera nabyo ibyago

Corneille K. Ntihabose
UM– USEKE.COM

11 Comments

  • Ndumva arisawa akbisa kuko njye nata amapaki atatu y’itabi kumunsi, ndtse nkarenzaho twa mutzing dutandatu.Ndumva ntaho izampera.

  • MUDUSHAKIRE “REGIME” CG “INDYO” YAFASHA UMURWAYI WAYO.

  • Wowe Diabete imereye nabi cyangwa utarayirwara kunda kurya twa utuboga bita Epinards, Avicats, ibindi baza Muganga. Ubajije Yesu ni nko guhumbya, thx

  • Wowe Diabete imereye nabi cyangwa utarayirwara kunda kurya twa utuboga bita Epinards, Avocats, ibindi baza Muganga. Ubajije Yesu ni nko guhumbya, thx

  • iyi ndwara iragoye kumenya ibyayo gusa nugukurikira inama zabazi kuke kuriyo ahandiho nu gusenga IMANA ikaturida kuko ariyo yaturemye uko imibiri yacu ikora niyo izineza uko bigenda

  • yego

  • yambaye agakariso n’agasutiye keza uyu mugore pe

  • Kugira ngo umuntu yirinde diabet agomba guswera kenshi bishoboka kugira ngo udutsi two mu mabya dukomeze gukora neza… by Dr Karimburimbu..Hopital King faysal

  • kuki ifata nabananutse muzadukorere ubushakashatsi merci pour votre effort

  • INAMA NAGIRA ABANTU ISUMBA IZINDI ,ARIKO NIKOJYEWE MBITEKEREZA ,NUKUGERAGEGEZA GUKORA IMYITOZO NGORORAMUBIRI ,KUNYWA AMAZI NIBURA LITILO NIGICE KUMUNSI,KURUHUKA KWIRINDA GUHANGAYIKA CYANE NUBWO BIGOYE, KURYA IMBOGA NYINSHI,IMBUTO.NOKWIRINDA AMASUKALI MENSHI.

  • Njye ntaho izampera kuko nkoraimibonano mpuzabitsina burimunsi.

Comments are closed.

en_USEnglish