Digiqole ad

Amahoro yatumye inama ya EALA tuyizana mu Rwanda – Hon Abdirahan Abdi

Inama y’inteko inshingamategeko y’umuryango w’afurika y’uburasirazuba (EALA) yatangiye imirimo yayo kuri uyu wa kabiri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, iyinama ikaba izamara ibyumweru bibiri.

Inama yatangijwe kuri uyu wa kabiri na President Kagame
Inama yatangijwe kuri uyu wa kabiri na President Kagame

Kuri uyu wambere perezida w’inteko ishingamategeko ya EALA (East African Legislative Assembly), Honorable ABDIRAHAN Haither Abdi yavuze ko kuba u Rwanda rwarakiriye  iyi nama, ari uko rukomeje kuba intanga rugero mu birebana n’amahoro, ubumwe, n’ubwiyunge ndetse n’imiyoborere myiza.

Nkuko byatangajwe na Perezida w’inteko ishingamategeko y’ibihugu bihuriye no mu muryango w’afurika y’uburasirazuba Hon.ABDIRAHAN Haither Abdi mu gihe cy’ibyumweru bibiri abagize inteko ya EALA bazibanda ku mategeko arebana n’ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage bo mu bihugu bihuriye muri uyumuryango.

Imwe mu mishinga izaganirwaho mu nama ya EALA iteraniye i Kigali harimo amategeko arebana n’uburenganzira bwa muntu, umushinga w’inteko ryo kurwanya amashashi yangiza ibidukikije muri east Africa, ndetse umushinga w’inteko urebana no gushyiraho ikigo cyigisha ibijyanye n’imikorere y’inteko ishingamategeko mu karere.

Perezida  Paul Kagame wari umushyitsi mukuru yavuze ko yashimishijwe no kuba iyi nama barahisemo ko iteranira mu Rwanda.

Yavuze ko yizeye ko EALA izashyira imbara mu gufungura imipaka y’ibihugu bigize umuryango wa East African Community, kugira ngo ubucuruzi bworohe, anabasaba kumvisha abatuye aka karere ko iyi gahunda ari iyabo bose.

Umuyobozi wa EALA Hon. Abdhadan na President Kagame na bamwe mu bagize EALA
Umuyobozi wa EALA Hon. Abdirahan na President Kagame na bamwe mu bagize EALA

Rubangura Daddy Sasiki
UM– USEKE.COM

5 Comments

  • Yes twiheshe agaciro gutyo niko kumenyekana!Amahoro,ubumwe n’ubwiyunge b’imiyoborere myiza ngo harya n’ibyo byatumye ibera mu RWANDA mwongereho n’umutekano ubu igihugu kiragendwa.

  • amahoro n’ituze muri aka karere urwanda ni intangarugero.

  • ahari amahoro nta kidashoboka,kuko ibyo urwanda rumaze kugeraho byose rubikesha amahoro arambye rufite.

  • ushimwe Yesu ubuyobozi bwiza ni wowe tubukesha.

    • nanjye nunze mu ryo uvuze hashimwe yesu kristo wenyine n’uwiteka Imana se kuko ubuyobozi bwiza, amahoro, ubumwe n’ubwiyunge niwe tubikesha.

Comments are closed.

en_USEnglish