Udushya twaranze igitaramo cyahuje abo Muyoboke yafashije
18 Ukwakira 2014 – Kigali, mu gitaramo cyiswe ‘Explosion Concert’ cyahuzaga abahanzi Muyoboke Alex yafashije mu bihe bitandukanye,Umugore we yamuririmbiye indirimbo ivuga ko “yamuyobotse” aho uyu mugore asoza avuga ko afite umugabo w’igikundiro. Ni mu gitaramo cyagenze neza kandi kitabiriwe cyane.
Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa mbiri kirangira mu saa sita aho kitabiriwe n’abantu benshi, abari aho bataramiwe n’abahanzi bakizamuka barimo Umutare Gaby, Social Mula,Super Brothers n’itsinda ry’abakobwa babiri Nina na Charlie.
Iki gitaramo cyarimo Urban Boyz,Dream boyz ndetse na Tom Close Muyoboke yafashije mu bihe bitandukanye byatumye Muyoboke avuga ko nubwo batandukanye batigeze banarebana nabi. Aba bose baririmbye mu buryo bwa Live itanga ikizere ku muziki Nyarwanda.
Kitabiriwe kandi na Big Fariouz ndetse n’Umugandekazi Jack Chandiru berekanye ko kugera ku rwego mpuzamahanga babiharaniye.
Umuseke wababereye ijisho risesengura ibitagaragarira buriwese maze ukusanya ibintu bimwe mu byaranze iki gitaramo.
Umugore wa Alex Muyoboke yamuririmbiye nawe baza kumutungura
Iki gitaramo cyaranze no kugaragaza urukundo hagati ya Muyoboke, umugore we n’umwana wabo aho nyuma yo kuririmbira umubabo asa n’umutunguye, umugabo we nawe nyuma yari yamuteguriye isabukuru amuzanira umutsima kuri ‘scene’.
Umugore wa Muyoboke asa nuwabiteguye kuko yagiye muri Studio akahakorera indirimbo igira iti “Muyoboke w’igikundiro ” arayimuririmbira imbere y’abantu bari aho. Nyumaaaa ubwo umuhanzi Farious yari ku rubyiniro yamuririmbiye isabukuru nziza abari aho barumirwa.
Bamwe mu bari aho babivuzeho batebya cyane bati “Muyoboke yadutumiye mu isabukuru y’umugore we, turishyura turanigurira”
Muyoboke avuga ko atazibagirwa umufasha we uburyo yishimye mu myaka ine bamaranye.
Safi yaririmbye Knowless ahita asohoka
Ubwo itsinda rya Urban Boyz ryaririmbaga indirimbo “Iyo dushwanye barahurura” Abantu amaso bahise bayahanga Knowless wari wicaye imbere mu bafana kuko bavugaga ko iyi ndirimbo yaba itunga agatoki urukundo bigeze gukundana mu myaka yashize n’abantu ngo baje barwinjiramo.
Knowless wabonaga nawe mu maso yahindutse ari kureba uwo yahoze akunda aririmba ko atari “UMUKARA cyangwa UMWERU”, yari yazanye na Christopher maze abari babahanze amaso barangaye gato aba bahanzi bo muri Kina Music bahita babaca mu rihumye barasohoka barigendera.
Jack Chandiru yagaragaje ubuhanga anacurangirwa n’umugore
Jacky Chandiru wahoze mu itsinda rya “Blue3”yaririmbye indirimbo zitandukanye nyinshi zitazwi mu Rwanda ariko abantu baramwishimira cyane kubera kugaragaza ubuhanga n’akamenyero ku rubyiniro ndetse ageraho atera agatebe abafotora barafotora. We na Urban Boyz baririmbye indirimbo yitwa “Take it off” abantu barishima cyane, maze aherutsa “Goldigger”
Uyu akaba yaracurangirwaga n’Umu DJ w’umugore waje maze Bisosso ahita azinga ibikoresho bye, aza kugaruka nyuma.
Big Farious ngo imitima y’abanyarwandakazi ayifite mu biganza
Big Farious yaririmbye indirimbo nyinshi zitandukanye harimo Munyana,Ndakumisinze,Baju n’izindi aho yabajije abari bari aho abo indirimbo ze zigaruriye maze ab’igitsina gore hafi ya bose bari aho bakamanika amaboko.
Maze atangiye kuririmba bamwe barapfukama abandi bararamya karahava.
Muyoboke yahakanye gushwana n’abo n’abo yafashije
Alex Muyoboke ni umugabo ukora business yo gufasha abahanzi kuzamuka, yafashije cyane amatsinda ya Urban Boys, Dream Boys na Tom Close, mu muziki mu Rwanda benshi bazi neza ko aho aba bahanzi bageze ubu harimo uruhare runini rw’uyu mugabo. Gusa bose bagiye batandukana nawe mu bihe runaka ariko hari aho amaze kubageza.
Muyoboke yabwiye Umuseke ko bimwe mu byamushimishije ari uko abo yakoranye nabo bamufasha ndetse bakabigira ibyabo kikaba ari ikimenyetso simusiga ko batigeze barebana nabi.
Nubwo ntawe utaziko Muyoboke nabo yafashije byarangiraga baterana amagambo akomeye ndetse ntibagire isoni zo kubisesengura mu majwi n’amashusho yabo, Muyoboke avuga ko ari itangazamakuru ryakabyaga ariko ubundi byarangiraga neza.
Ati“Mwebwe mwakubitagamo umuriro ikibatsi kikaza ariko kuvuga ko hari ibibazo twabaga twagiranye ntibyabaga ari ukuri, uyu munsi nagirango mbereke ko umuziki ukemura ibibazo ndetse uhosha intambara.”
Iki gitaramo cyagaragayemo abahanzi nka Eric Senderi,Uncle Austin,Knowless na Christopher ndetse n’abandi nka Lauren Makuza na Twahirwa Aimable baje kureba nk’abandi bantu benshi cyane bakitabiriye.
Amwe mu mafoto y’iki gitaramo:
Amafoto menshi ari gushyirwaho…
Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
15 Comments
Hagize umpa contact za Nina?
Ndasaba ko nina yampa contact ze hari icyonshaka kumubwira ankundiye yabinkorera
ndasaba abashinzwe ihohoterwa ko batakwirengagiza imywambarire isigaye iri hanze. kuko niba hari uguhana hakwiye no kuba GUKINGIRA. Kwambara ubusa si uburenganzira bwa buri munyarwandakazi(iyo hari abo bibangamiye).naho uburere bwagiye he?ubundi abantu bambaye nkuwo mwana yambaye akameze nk´ijipo inda nibindi birihanze, ntiyari akwiye kwinjira ahari abantu barimwo ababyeyi bafite abana bangana nababo: Bihora bivugwa mu nama, ariko iyo bigeze gukorwa!!!!
niba biriya aribyo wita ubusa iyi isi siyawe ingire mu ijuru.
Nina, ufite taille nziza cyane pe n’amatako meza ariko ubutaha ntibazagushuke ngo wambare ibigufi bigeze aho! utwo dukabutura tugeze aho tuberana n’abafite amatako akeye (y’inzobe) reba nka mugenzi wawe rwose araberewe cyane! ubutaha ujye ushyiramo bas cyangwa se collant. ndi umukobwa mugenzi wawe! nabonye abandi batinye kubivuga ariko uko ni ukuri, abategereje kubona numero yawe ngo babikubwire bashobora kuzayibona wenda umaze kwambara gutyo inshuro zindi zirenga…
waberewe ariko ubutaha uzashyiremo collant cg bas. merci.
sha ni byiza ahubwo kurusha ibyuriya winzobe ufite inkovu. uriya wigikara niwe mwiza pe
ntacyo mvuze ntiteranya bagabo
Huum rero niba uri umunyarwanda(kazi) nta kigenda cyawe!
Ese wibwira ko kuba mwiza ari kuba inzobe? Yoo uzabaze ababyeyi bawe
bazakubwira ko imfura ziraburaga.
Jyewe maze iminsi nitegereza chrisopher na KNOWLESS AHAAA NTACYO MVUZE ARIKO MUZABA MUMBWIRA!
ca va se ariko abantu bagire umunwa wabarenze bagiye bihangana bakawufunga koko kuki mukeka ibinu bitabareba knowles mwazamurutse mukamushira hasi umva mbabwire basha baca umugani ngo aho kuzajya muvuga ubusa muge muvugiriza bigiri inzira
ca va se ariko abantu bagire umunwa wabarenze bagiye bihangana bakawufunga koko kuki mukeka ibinu bitabareba knowles mwazamurutse mukamushira hasi umva mbabwire basha baca umugani ngo aho kuzajya muvuga ubusa muge muvugiriza bigiri inzira KINA Music irabizi sha
Arikose wamugani mwabaye mute knowlles mumushakaho iki? Kuko arifimba neza cg se kuko ari mwiza mwabona mwese atabakwira mukumva mugomba guhora mumushyira mu majwi? Imivumo ya ba mwe niyo migisha y’abandi nyamara!
URAZISHAKA SHA ? REKA NZIGUHE KABISA NI 0777777777
sha ndabona byaribyiza nuko hajemo isabukuru ubutaha azavugeko harimo isabukuru naho safi we ni dang kabisa
Ubanza biriya twita kwambara ubusa ari byo bigezwe ndetse Bijyanye numuco! None cushinzwe umuco iyo abona ari bibi ntiyari kubyamagana ko yari ahari? Hahahahahaaaaaaaaaaaa
Comments are closed.