RAB yasabwe ibisobanuro ku mbuto y’ibigori ihenze cyane umuturage
Mu kwisobanura ku makosa yagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta 2012-13, abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imari ya leta (PAC) kuri uyu wa gatatu bakiriye RAB bayibaza ibisobanuro ku makosa menshi yayivuzweho ndetse bayibaza uburyo ki umuhinzi agura imbuto y’ibigori ku mafaranga 1800 we akazahabwa 180 ku kilo cy’ ibigori byeze.
Muri rusange Umugenzi mukuru yagaragaje ko mu kigo RAB harimo imicungire mibi y’umutungo wa Leta, mu byavuzwe abadepite bagize PAC bakiyemo ibisobanuro harimo ibirebana n’ igihombo cya miliyoni 23 z’amafaranga y’u Rwanda yahawe umuntu ubwo yatsindiraga isoko ku giciro gihanitse.
Amasoko 50 afite agaciro ka miliyoni zisaga 40 yagiye atangwa n’iki kigo kandi atari ateganyijwe, imbuto zinyerezwa mbere cyangwa nyuma yo kuzigeza ku bahinzi, politiki ya Girinka idakurikiranwa neza ngo igere ku ntego zayo, gahunda yo gutanga amata ku bana biga mu mashuri yo mu turere twagaragawemo imirire mibi, isoko ryo kugemura amata rikaba ryarahawe INYANGE LTD n’indi Sosiyeti y’i Nyanza ikora ikivuguto kandi atariko byari biteganyijwe.
Ikindi kintu cyafashe umwanya munini ni uburyo ikigo RAB gitumiza imbuto y’ibigori bitubuwe (hybrides) mu mahanga (Kenya na Zambia) bikagera mu Rwanda igiciro gihagaze amafaranga 1800 kuri Kg1 mu gihe umuhinzi we iyo ibigori byeze agurirwa ku mafaranga 180 kuri kilo .
Dr. Mbonigaba Muhinda Jean Jacques, uyobora RAB yabwiye abadepite ko gutubura ibigori bikagera ku rwego rwa hybrids bitwara igihe kinini ikaba ariyo mpamvu ngo RAB itumiza imbuto mu mahanga.
Yavuze ko ikiguzi cy’urugendo aricyo gituma ibigori bihenda cyane. Dr Muhinda yatangarije PAC ko RAB nayo hari ibigori itubura, byo Kg 1 ikaba ikigurisha ku mafaranga y’u Rwanda 600.
Abadepite basabye ko RAB yakora ibishoboka byose niba hari abatekinisiye babikora, gutubura imbuto bikajya bikorerwa mu Rwanda kandi mu gihe cy’imyaka ibiri bikaba byashyizwe mu bikorwa.
Iki cyifuzo cyemewe n’umuyobozi wa RAB, Dr Muhinda akaba yavuze ko n’ubundi byari byaratangiye ngo kuko amakompanyi atubura yo muri Kenya asigaye akorera mu Rwanda (Ndego na Mahama) ndetse ngo bari kugerageza guha ubushobozi amakoperative y’abahinzi kugira ngo ajye akora ubwo butubuzi.
Iyi mbuto y’ibigori bitumizwa mu mahanga, abayobozi ba RAB babwiye abadepite ko umusaruro wabyo uva kuri toni 5 ukagera kuri toni 6,5 ku buso bwa Hegitari imwe mu gihe ibigori bisanzwe umusaruro ushobora kuboneka ku buso bungana na Ha uri hagati ya toni 2,5 na toni 3.
Muri rusange ngo u Rwanda rukenera imbuto y’ibigori igera kuri t 6 500 muri byo 30% ni ibigori bitubuye kugera ku rwego rwa hybrids, aho Leta ishora akayabo ka miliyari hagati ya 12 na 15 z’amafaranga y’u Rwanda mu kugura imbuto n’amafumbire ndetse no mu kubikwirakwiza mu baturage, ngo ayo mafaranga akaba azagabanuka bitewe n’uko politiki iriho leta igenda igabanya amafaranga yafashaga umuhinzi mu mwuga we.
Nyamara nubwo biteye gutyo, mu gutanga imbuto, byagaragaye ko hari uturere abaturage bahabwaga kg 45 ku buso bwa Ha ahandi bagahabwa kg 10 gusa, ibi bikaba bigaragaza imikorere mibi mu gihe RAB yavuze ko amabwiriza ahari ateganya ko umuhinzi ahabwa kg 20 z’ibigori bya hybrids kuko bikura vua naho imbuto isanzwe agahabwa kg 25 ku buso bwa Ha.
Ingaruka zatewe n’uko Leta yagabanyije amafaranga afasha abahinzi.
Abayobozi ba RAB babwiye abadepite ko mu gihe Leta yatangaga 50% by’ikiguzi cy’ifumbire, kuva mu gihembwe cya mbere cy’ihinga muri uyu mwaka ayo mafaranga yaragabanutse agera kuri 25%, ndetse no ku mbuto y’ibigori ngo Leta yishyuraga ikiguzi cyose, ariko ubu umuturage yishyura 20% by’ikiguzi cy’imbuto y’ibigori kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2014. Ibi bivuze ko ku mbuto y’ibigori bya hybrids biva hanze, umuturage yatanze agera ku Frw 450, andi Leta irayishyura, naho ku mbuto ituburwa na RAB umuhinzi yatanze agera ku Frw 250 andi yishyurwa na Leta.
Uku kwiyongera kw’ikiguzi cy’amafaranga atangwa ku mbuto n’amafumbire ya kijyambere (DAP, Uree na NPK) akoreshwa mu Rwanda, byatumye ingano y’ibi byose yakoreshwaga mu myaka ishize igabanuka, bikaba byateye abadepite kwibaza niba koko umuhinzi mu Rwanda afite ubushobozi bwo kwigurira imbuto n’ifumbire.
Politiki ya MINAGRI ngo ivuga ko guhera mu myaka iri imbere leta izahagarika burundu amafaranga yatangaga mu gufasha umuhinzi kubona ifumbire ku giciro cyo hasi ndetse n’imbuto ngo ibi ikaba yarabikoze kuko raporo zerekana ko abahinzi ubwabo bashobora kwishyura 100% by’ikiguzi basabwa.
Gusa nk’uko byagaragajwe, ngo Intara y’Amajyaruguru yaje ku isonga mu kugura cyane imbuto n’ifumbire ikurikirwa n’Intara y’Uburengerazuba, ngo akenshi bikaba byaratewe n’uko ngo muri izi ntara nta kibazo cy’izuba ryinshi bagira.
RAB yavuze ko mu Ntara y’Uburasirazuba, nayo ihingwamo ibigori cyane, ngo abahinzi ba Kirehe na Kayonza byakugora kubabwira ifumbire mu gihe mu mwaka ushize bayifashe bakarumbya kubera imvura nke, ndetse na Sosiyeti yari yemeye kwishingira imyaka yabo ikaba yaranze kubishyura ngo kuko Services z’Ubumenyi bw’ikirere zavuze ko nta mvura yabuze!
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
2 Comments
accountability ni ikintu tugomba rwose gushyira imbere cyane igihe tuba twakoze ikintu kigari ingaruka kubaturage ugombe ubibazwe, abantu bavangira iterambere igihugu kiba cyariyemeje baratwangiririza rwose
Yaaaah ubuse koko nawe kora iyi mibare kuri iki kigeragezo bashyize ku muhinzi : nagura 1kg kuri 1800 akagurisha kuri 180 wowe muyobozi aho uri hose iyi business wayikora koko? !ibi bivuze ko azagurisha amatungo;ikawa yewe no guca inshuro ngo abone ayo ashora mu bigori kandi aziko akorera mu gihombo na cyane ko akazi bisaba nako kabariwe wasanga…..mwarekera umuhinzi akagira andi
amahitamo ye na cyane ko byera ku isoko bigura 120 cg 150
Comments are closed.