Digiqole ad

Indirimbo imwe yahesheje Auddy ibikoresho bya Studio bya miliyoni 18

Munyengango Auddy ukora injyana ya Afrobeat na Gakondo akaba azwi mu muziki nka Auddy Kelly, indirimbo ye imwe yakoze ubwo hibukwaga Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 20, yamuhesheje studio irimo ibikoresho bingana na miliyoni 18.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Auddy Kelly muri Studio yahawe n'umuntu wakunze indirimbo ye
Auddy Kelly muri Studio yahawe n’umuntu wakunze indirimbo ye

Indirimbo ya  Auddy Kelly yise “Ibanga twamenye” ivuga kuri Genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, yamuhesheje studio itunganya amajwi ‘Audio’ ndetse n’amashusho ‘Video’.

Auddy Kelly yabwiye Umuseke ko iyi ari impano yahawe n’umuntu wakunze cyane ubutumwa bwari mu ndirimbo ye.

Ati “Uretse gushima Imana gusa ku bintu ikorera umuntu, naho ntacyo nakabaye nshobora kuvuga kubera ibyishimo numva mfite muri njye.

Nakoze indirimbo ivuga kuri Genocide nk’abandi bahanzi bose baririmba kubyo twahuye nabyo muri iriya minsi.

Ntabwo niyumvishaga ko nshobora kugira ikintu nyikuramo kingana gutya kuko ntabwo nari nayikoze ngo nyicuruze, nayikoze kubera ko nagombaga kuyikora.”

Avuga ko vuba aha aribwo umuntu yamuhamagaye akoresheje telephone yo mu gihugu cya Suede amubwira byinshi yakunze ku ndirimbo ye ko anakunda bimwe mu bihangano by’uyu muhanzi.

Uyu muhanzi avuga ko uyu mugira neza yahise amubwira ko nta kindi ashobora kumufasha kitari uguteza imbere impano ye amugurira ibikoresho bigize studio, ibifata amajwi ndetse n’amashusho kugira ngo arusheho gukorana imbaraga umwuga we.

Auddy Kelly avuga ko bamwereka ibyo byuma byose yumvaga ashobora kuba arota kuko atatekerezaga kubona impano ingana gutya mu buzima.

Uyu muhanzi avuga ko ubu agiye guhita ategura amarushanwa yo gushaka abandi bana bafite impano muri muzika akagira nawe icyo abafasha.

Inzu yashyizemo ibi bikoresho
Inzu yashyizemo ibi bikoresho
Auddy nawe aritegura gutangira gufasha abana bafite impano
Auddy nawe aritegura gutangira gufasha abana bafite impano

Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Tres bien! Auddy rero urafite ideni ryo kwiteza imbere, we want you to shine. Dore Imana yaguhaye ibirenze ibyo wari witeguguye ngaho bibyaze umusaruro. Kora igitaramo cyo gushimira Imana urebe ko tutacyitabira! Saba inama y’uburyo watera imbere uhereye ku mpano yawe! Amahoro kandi amahirwe azabe mu nzira zawe.

  • Hahahhahahahahahahahajja alllllllooooooo studioooooo alllllooooo alllllloooooo studioooo

Comments are closed.

en_USEnglish