Digiqole ad

Iby'Umwami Ruganzu II Ndoli wayoboye u Rwanda mu bihe bikomeye

Ndoli wiswe Ruganzu wa kabiri amaze kwima ingoma,  yari umuhungu wa Ndahiro II Cyamatare waguye ku rugamba yarwanaga na Nsibura umwami w’Ubushi n’Ubuhavu  wari warigaruriye igice kinini cy’u Rwanda.  Cyamatare kandi ingoma ye yaranzwe n’amakimbirane  hagati ye na benewabo  banze kumuyoboka, muri bo Juru akaba ariwe wari ku isonga.

Icyo gihe nibwo ingoma ngabe yitwaga Rwoga yigaruriwe na Nsibura kandi ariyo yari ikirango gikomeye cy’ubwami bw’u Rwanda. Rwoga iyi yasimbuwe n’ingoma ngabe Kalinga.

Ku butegetsi bwa Ndahiro Cyamatare, igihugu cyari cyaracitsemo ibice ku buryo kugisubiranya byari ingorabahizi.

Abavandimwe be banze kumwemera nk’umwami ufite ubudahangarwa ahubwo bakavuga ko hakwiriye gutegeka murumuna we witwaga Bamara, ibi byatumye igihugu gikomeza gucikamo ibice.

Hari abahanga mu mateka y’u Rwanda bavuga ko hari hagiye kuvuka ibihugu bibiri byitwa u Rwanda bitewe n’amacakubiri yari mu muryango wa Cyami.

Cyamatare amaze kubona ko ibitero by’Abahavu  n’Abashiru byari buzahitane umuhungu we wari warerejwe kuzima ingoma, yigiriye inama yo kumuhungisha amujyana i Karagwe k’Abahinda (hakurya y’uruzi rw’Akagera)kwa Nyirasenge witwa Nyabunyana. Nuko hashira igihe.

Nyuma y’imyaka 10 Se apfuye, nibwo Ndoli yagarutse mu Rwanda. Akigera mu Rwanda yahise atangira ibitero byo kwirukana benewabo bari bashyigikiye Juru bari barigometse ku ngoma ya Se, Cyamatare.

Amaze kubatsinda, yakomereje ibitero bye ku bahinza( abami bato bato bategekaga ubwami bwari buturanye n’u Rwanda)yigarurira ubwami bwabo.

Bamwe bavuga ko Ndoli ariwe watumye ubutegetsi bw’ingoma nyiginya buzuka  kuko bwari bwaraguye mu manga kubera amakimbirane hagati ya Cyamatare na benewabo ndetse n’ibitero bya Nsibura.

Ruganzu II Ndoli yatsinze Nsibura, atsinda n’ubundi bwami bwose bwari mu Majyaruguru y’ibirunga, Ubugoyi, n’utuce twose twavaga kuri Kivu kugeza kuri Rusizi.

Ruganzu niwe watsinze umuhinzakazi Nyagakecuru wo mu Bisi bya Huye, yirukanya ingabo zari hagati mu Rwanda zitwaga Abanyabyinshi, atera n’Ubunyabungo.

Yarambutse arwana n’Abashi abambura ikirwa cya Ijwi. Ruganzu yaje gupfa ubwo yarimo arwanya abandi bari imbere mu gihugu barigometse ku bwami bwe baranze kumuyoboka.

Ubwo we n’ingabo ze zitwaga Ibisumizi bari batashye, baguye mu gico cy’abanzi bamurasa mu jisho, aza kugwa mu nzira ubwo ibisumizi byageregezaga kumutahana ngo avurwe.

Izi ngabo zari zifite umugaba wazo w’intwari witwaga Muvunyi, Se yitwaga Karema warwaniriye Cyamatare biratinda. Muvunyi uyu akaba inshuti kandi indwanyi ikomeye ya Ruganzu bahoraga bahigana ubutwari.

Padiri Alexis Kagame mu gitabo cye: Les Milices du Rwanda pré-colonial ku ipaji ya 93, cyasohotse muri 1962 yanditse ko mu mateka y’u Rwanda nta ngabo zigeze zigera ikirenge mu cy’Ibisumizi bya Ruganzu kuko byamufashije kuzanzamura igihugu cyari cyarazahajwe n’abanzi b’Ingoma Nyiginya kandi mu gihe gito.

Ruganzu bamutsinze ahitwaga Rusenyi hagati na hagati ya Kivu na Nduga( mu bumenyi bw’isi bujyanye n’amateka, ibice bya kera biba bitandukanye n’iby’ubu, kuko amazina  n’ubuso byahindutse uko amateka yahise andi agataha.)

Uko Ruganzu yigaruriraga uduce niko yahasigaga abatware basigaraga bamutegekera, bakamugezaho uko ibikorwa bikorwa nawe agafata ibyemezo.

Aba batware bahaga umwami ‘ikoro’(imisoro y’ubu)kuko ariwe wabaga ari hejuru yabo .

Umwanditsi Jean Nepomuscène Nkurikiyimfura wanditse igitabo kirambuye ku kamaro k’inka mu mibanire y’Abanyarwanda( Le gros bètail et la société  Rwandaise, Evolution historique dès XII -XVII siècles à 1958 ku ipaji ya 76) yanditse ko ubutegetsi bwa Ruganzu bwatumye u Rwanda rutera imbere mu bukungu bushingiye ku bworozi n’ubuhahirane hagati yabo n’aborozi.

Kuri we ubworozi bw’inka, bwatumye u Rwanda rubasha kwigarurira utundi duce. Ubutegetsi bwa Ruganzu bwari bubangikanye n’ubw’utundi duce twari dusanzwe dufite abahinza badutegekaga ariko twarigaruriwe na Ndoli mu bitero bye.

Buhoro buhoro biriya bice byagiye bifata umuco w’u Rwanda ndetse batangira no gukora imirimo y’ubukungu harimo n’ubworozi bw’inka nk’uko Abanyiginya b’i Rwanda baroraga.

Uduce twarimo abahinzi two twakomeje gukomera ku bikorwa byabo byo guhinga ariko bagasangira n’abarozi ibyavaga ku mirimo bakoraga ku mpande zombi.

Aya ni amwe mu mateka macye y’umwami Ruganzu II Ndoli. Bamwe bavuga ko mu bitero yateye, yakoreshaga ubwenge bwinshi mu gutata abanzi be kandi nawe ybwe yajyanaga n’ingabo ku rugamba.

Kubera ko yapfuye ntawe aganiriye nawe ngo amubwire amabanga y’icyo yakoze ngo abohoze u Rwanda, hari abavuga ko Ruganzu yabaye ‘igicucu’ ariko nta gitabo cyangwa umwanditsi uhamya iby’uko Ruganzu yanze gutanga ubwenge ku banyarwanda. Uretse kuba byaragiye bihererekanywa mu mvugo.

Yapfuye bitunguranye aguye mu gico cy’ababisha bamurashe umwambi mu jisho bikamuviramo urupfu.

Ruganzu, afatwa nk’umwe mu bami b’ingenzi mu mateka yo kurwanirira no kunga igihugu cy’u Rwanda.

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Wowe waduhaye iyi nkuru niba wibeshye niba arijye simbizi. None se Juru yaba ar’umuvandimwe
    wa Ndahiro Cyamatare, hanyuma akaba nyirarume wa Ruganzu gute ? Ahubwo yaba Se wabo cg Sekuru mo kimwe, kuko umuvandimwe wa So ntabwo yaba Nyokorome. Musaza wa Nyoko niwe uba Nyokorome. Gusa abanditsi ntimujya mwemera kwikosora, sinzi impamvu.

  • Ntumurenganye. Ubwo yafashe ijambo ry’igifaransa(oncle) arishira mu Kinyarwanda ahita abona “nyirarume”. Se wabo, nyirarume, aya magambo yombi asobanura kimwe mugifaransa. “Oncle” paternel, Oncle maternel.

    • None se inyandiko ye iri mu gifaransa cg iri mu kinyarwanda ? Biriya nabaye nkubyirengagiza nari mbizi,ahubwo buriya namuciraga amarenga
      ngo ntakajye avanga ikinyamahanga n’ikinyarwanda. Wakoze Safi

  • Ndashima Nizeyimana uko yasobanuye amateka ya Ruganzu. yaya sobanuye neza ndabimushimiye. Ariko rero Ruganzu bamwise igicucu kubera ibintu bimeze nk’ibitangaza yakoraga. Muri byo, hari ikirenge cya Ruganzu, amajanja y’imbwa za Ruganzu n’ibindi bitangaza. Njye sinari nasura ibyo bitangaza bya Ruganzu, ariko ngo aba bibonye ibyo byose biratangaje, kuko byose bishushanyije kurutare. Aha rero iyo magie ye cyangwa ibyo bitangaza bye ni byo bavuga ngo kuki yapfuye ntawe yereke ayo mayeri y’ibitangaza yakoraga. Kubera iyo mpamvu bavuze ko ari igicucu. ariko kandi kuko yayoboraga abatware baho yatsindiye ngira ngo ubwenge bwe icyo gihe yabaga abutanze. ikindi nacyo yapfuye bitunguranye.ntacyo rero twamushinja.

  • abita umwami ruganzu igicucu ahubwo nibo bicucu!none se ko wumva yaguye kurugamba agatanga bimutunguye,wabwirwa niki ko atari afite gahunda yo kuzabwira abiru ibanga ry,ubutwari bwe!ubu wowe cyangwa ngewe ntabyo dushobora gusiga tutavuze!umunyarwanda yaciye umugani ngo zahuka buka zigataha bunyama!

Comments are closed.

en_USEnglish