Madagascar : Ravalomanana wabaye Perezida, yatawe muri yombi
Mu gihe yari amaze igehe gito cyane atahutse avuye mu buhungiro yarimo mu guhugu cya Africa y’epfo, Marc Ravalomanana, wabaye Perezida wa Madagascar yatawe muri yombi kuri uyu wambere nk’uko bitangazwa na Jeuneafrique.
Bamwe mu bagize umutwe w’ingabo zidasanzwe mu gihugu cya Madagascar nibo bafashe uwo bahoze bashinzwe kurinda Marc Ravalomanana wari iwe, hakaba hari n’imbaga y’abantu bamushyigikiye.
Umwe mu bantu ba hafi ba Ravalomanana yagize ati “Abantu bagera kuri 40 bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe binjiye ku ngufu mu rugo rwa Ravalomanana nyuma yo kurasa infufuri yo ku gipangu.”
Nyuma yo gusaka iwe, bamufashe baramujyana.
Uwo muntu utashatse ko amazina ye ajya ku mugaragaro yatangaje ati “Perezida (uwari) yajyanywe n’abasirikare babiri bipfutse ibintu mu maso.”
Urujyi rufunga igipangu cy’urugo rwa Perezida Ravalomanana rwangiritse bitewe no kururasaho amasasu, ndetse ngo umuryango w’urujyi rw’ahantu yakoreraga imyitozo ngororamubiri narwo rwangijwe bikomeye.
Mbere y’uko ibyo biba, imbaga y’abashyigikiye M. Ravalomanana yari iteraniye iwe yatatanyijwe hakoreshejwe ibyuka biryana mu maso.
Marc Ravalomanana yayoboye Madagascar kuva mu 2002 kugeza mu 2009, yasimbuwe na Andry Rajoelina (uri ku butegetsi ubu), nyuma y’imvururu za politiki arahunga. Nyuma yo kugaruka Ravalomanana ubu araregwa kugumura abaturage.
UM– USEKE.RW