Digiqole ad

Abagore: Abakinnyi 7 mu ikipe y'igihugu baravunitse ntibavuzwa

Ikipe y’igihugu y’abagore yakinnye imikino y’amajonjora y’igikombe cy’Afrika cy’abagore igasezerera igihugu cya Kenya ikaza kunyagirwa na Nigeria igahita ivamo,  barindwi  muri bo baravunitse kugeza ubu ntibaravuzwa, ni ukuva mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

Barindwi mu bari mu ikipe y'igihugu y'abagore yakinnye amajonjora y'imikino nyafrica muri uyu mwaka baravunitse ntibavuzwa
Barindwi mu bari mu ikipe y’igihugu y’abagore yakinnye amajonjora y’imikino nyafrica muri uyu mwaka baravunitse ntibavuzwa

Abo bakinnyi bavunitse  ni; Ibangarye Anne Marie, Shadia Uwamahirwe, Judith Kalimba, Alice Ingabire, Niyomugaba Sophie (Bakinira AS Kigali ), Niyoyita Alice  na Florence Imanizabayo bombi bakinira ikipe ya Kamonyi y’i Remera-Rukoma.

Benshi muri aba bakinnyi ni ababanzagamo mu ikipe y’igihugu bakinnye imikino y’amarushanwa n’uwagicuti bakinnye na Zambia. Muri iyi mikino mpuzamahanga uwabatozaga yemeza ko ari ho bavunikiye.

Kuva bavunika kugeza magingo aya, aba bakinnyi ntabwo bitaweho bikwiye ngo bavurwe bakire neza.

Nzamwita Vincent de Gaule umuyobozi w’ishyiramwe ry’umupira w’amagaru mu Rwanda (FERWAFA) tariki ya mbere Ukwakira 2014 yabajijwe n’abanyamakuru  impamvu aba bakinnyi badakurikiranwa ngo bavuzwe asubiza ko koko mbere y’uko iyi kipe ijya gukina na Nigeria bari bamenyeshejwe ko aba bakinnyi bavunitse ariko nyuma y’uko iyi kipe iserewe na Nigeria ngo ntabwo FERWAFA yongeye kubona aba bakinnyi.

Icyo gihe Nzamwita yagize ati “ mbere y’uko bajya gukina na Nigeria twari twabimenyeshejwe ko bavunitse ariko namwe muzi uburyo bavuyemo kuva icyo gihe kugeza ubu ntabwo ndongera kubabona sinzi aho baherereye.”

Yakomeje avuga ko ahubwo itangazamakuru rya mufasha niba rizi aho baherereye cyangwa hari n’abandi bavunitse maze bakaba bavuzwa. Ati “ ni mudufashe ahubwo niba hari n’abandi nabo baze kuko twashatse abafite imvune bakuye mu ikipe y’igihugu tubona Ndoli J.Claude gusa.”

Icyo bamwe bibajije ni uburyo abakinnyi b’ikipe y’igihugu babura, kandi iyo bakenewe ngo bakinire igihugu baboneka.

Shadia Uwamahirwe umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite mu bagore yaravunitse. FERWAFA ivuga ko yababuze, iyo bahamagajwe mu ikipe y'igihugu ariko ntibabura
Shadia Uwamahirwe umwe mu bakinnyi beza u Rwanda rufite mu bagore yaravunitse. FERWAFA ivuga ko yababuze, iyo bahamagajwe mu ikipe y’igihugu ariko ntibabura

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore Nyinawumuntu Grace yabwiye Umuseke ko aba bana bavunitse batigeze babura nk’uko umuyobozi wa FERWAFA abivuga.

Nyinawumuntu ati “ twarabivuze ko abakinnyi bavunitse ndetse tuboherezwa no muri Faysal  ngo bajye gupimwa imvune zabo uko zihagaze gusa ntabwo byakunze ko bakomeza ngo bavurwe kuko FERWAFA yavuze ko hari ikibazo cy’amafaranga kandi kugeza uyu munsi umuganga w’ikipe y’igihugu ajya kubaza aho bigeze akabwirwa ko amafaranga ataraboneka bakiyashaka.”

Nyinawumuntu avuga ko kuri aba bakinnyi abasanzwe bakinira ikipe ya As Kigali bo ubu bari kubona ubuvuzi bw’ibanze nubwo budahagije.

Ati “ ubu AS Kigali niyo iri kwita kubakinnyi bayo bavunikiye mu ikipe y’igihugu gusa sinzi niba Kamonyi nayo izabasha kuvuza abayo

Mu minsi yashize Umuseke watangaje inkuru ku mvune z’abakinnyi Hermans Muvunyi na Kajuga Robert nabo bavunikiye mu marushanwa mpuzamahanga yo gusiganwa ku maguru bahagarariye u Rwanda.

Abakurikirana iby’imikino ariko bavuga ko umupira w’amaguru mu bagabo ariwo witabwaho cyane kuko abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abagabo bavunitse bo bavuzwa hakiri kare, bakabishima, ariko bagasaba ko byaba kimwe no kuri bagenzi babo bo mu yindi mikino kimwe no mu bagore kuko iyo batitaweho mu mvune bagize batumwe n’igihugu basigara bibaza niba ariyo nyiturano y’igihugu kuri bo.

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish