Digiqole ad

OPINION : Kwiga indimi z'amahanga bijyana no kumenya umuco w'abazivuga

Ururimi rubumbatiye ibintu byinshi ku muntu. Ni rwo rukurura amaso yacu n’amatwi yacu ariko ni igifuniko gusa. Ururimi ruba rubumbatiye ikintu kinini kandi cy’agaciro: umuco. Akenshi ururimi ni nk’agashamikizo gato k’igiti cy’umuco.

Reka dusubize amaso inyuma gato turebe ukuntu indimi ziba zigize n’umuco.

– Mu Kinyarwanda dusuhuzanya tuvuga tuti “Mwaramutse neza?”, uba usa n’ubaza umuntu niba nta makuba yasimbutse mu ijoro rya keye.

– Mu Cyongereza n’Igifaransa insuhuzanyo “Bonjour” na “Good morning” ziba zibaza uko umunsi waramutse umeze, umuntu aba akwifuriza ikirere cyiza (nice weather).

– Uko umunsi ugenda ukura, mu Kinyarwanda dukomeza kubaza umuntu niba nta makuba yabaye (urugero: Mwiriwe neza?); mu Cyongereza no mu Gifaransa ho bakomeza bifurizanya umunsi ufute ikirere cyiza (urugero “Good afternoon”, ‘Bon après-midi”).

Ushobora kuvuga uti ‘byose bimeze kimwe’ ariko ushishoje usanga imico yacu ya kinyafurika n’iy’i Burayi ituma twifurizanya ibintu bitandukanye iyo dusuhuzanya: mu Rwanda rwa kera wari ufite amahirwe menshi yo kuribwa n’igisimba (amakuba) n’ijoro kurusha i Burayi kandi i Burayi uba ufite amahirwe menshi yo kugira umunsi uganjwe n’ikirere gisa nabi cyangwa urubura kurusha hano muri Afurika.

Ibi bituma dusuhuzanya bitandukanye. Reka tugaruke mu bihe bya hafi; ibihugu byo muri Afurika nyuma yo kuva mu bukoloni, bikoresha Igifaransa n’ibikoresha Icyongereza bikora mu buryo butandukanye cyane.

Ibi bihugu biba bifite imico itandukanye: mu muhanda imodoka ntizigendera ku ruhande rumwe, ibiryo biribwayo n’uko biribwa biba bitandukanye cyane (mu gitondo mu bihugu bivuga Igifaransa umuntu afungura gake, ariko abavuga Icyongereza bafungura ibiryo byinshi); imyenda uko yambarwa n’agaciro bihabwa biba bitabdukanye, n’ibindi byinshi.

Ibi bigaragaza ko ushobora kwibwira ko muri ibi bihugu hasigaye ururimi gusa ariko usanga ari imico y’abakoloni yasigaye muri rusange.

Ururimi rero ruzana n’umuco warwo kandi ntushobora kuvuga ko uzi neza ururimi utumva umuco warwo n’ibigize uwo muco (ibitabo, umuziki, imigenzo, n’ibindi). Ntushobora kuvuga neza ururimi utarafashe akanya ko kwiga ibitandukanya umuco warwo n’umuco wawe kavukire.

Hano ariko tugomba kwibuka ko kumva cyangwa kwiga umuco bitandukanye no guhita uta uwawe, ahubwo wabyita kongera ubumenyi bwawe.

Iyo ururimi rwari kuba ari uruvangitirane rw’amagambo gusa Abanywarwanda bose bazi “J’ai, Tu as, …” bari kuba bageze ku rwego rwo kwigisha Igifaransa. Ndasubiramo, ururimi ni igifuniko gusa cy’umuco. Kandi nk’uko igipfundikiye gitera amatsiko, ntugomba guhagararira ku kwitegereza amabara atatse agaseke inyuma, ugomba gufungura ukareba ikigafunikiyemo imbere. Ni wowe uzahitamo niba wishimiye ibyo usanzemo ariko ni ha handi ugomba uzaba wafunguye wamenye ikirimo!

Abari kugerageza kwiga indimi zo mu mahanga rero, inama yanjye ni ukwiga imiryango migari yo muri ibyo bihugu n’uko ikora iyo umaze kumenya ibintu fatizo by’urwo rurimi: reba cyangwa wumve amakuru muri urwo rurimi, reba filimi unasome ibitabo muri urwo rurimi, maze urebe aho urwo rurimi rutandukaniye n’urwawe (n’imico).

Ibi bizagufasha kumenya ibikugora n’ibyo utumva maze umenye aho uhera umenya neza urwo rurimi. Ibi nibyo, dufasheho urugero, Abafaransa bashaka kumenya Ikidage, bajya kuba mu Budage igihe kigera nko ku mwaka, bityo bakiga umuco w’Abadage.

Usanga ababigenje batya bamenya Ikidage vuba kandi neza kurushaho. Iyi gahunda iba mu bihugu byinshi byateye imbere ikabayitwa ‘Au pair’.

Abanyarwanda benshi ntidushoboye kujya kuba mu Bwongereza cyangwa mu Bufaransa igihe cy’umwaka ariko dushobora kwiga imico y’indimi dushaka kwiga dukoresheje ibintu byinshi bihari hafi yacu nk’amafilimi, ibitabo, indirimbo, ibiganiro kuri za radio na televiziyo, maze tukamenya ibitandukanya iyi mico y’amahanga n’umuco wacu wa Kinyarwanda.

Ibi nibyo byonyine byatuma umuntu abasha kuvuga neza urundi rurimi. Ururimi, urwo arirwo rwose rugirwa n’umuco. Ntushobora kumenya ari Ikinyarwanda, Igiswahili, Icyongereza cyangwa Igifaransa uticaye ngo wige n’imico yo muri ibi bihugu.

KAMALIZA Raissa Umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Urakoze cyane Raissa ku bitekerezo byiza udusangije. Nibyo koko ntiwamenya ururimi utazi umuco warwo, birazana. Umuseke, keep up the good work you are doing, such stories are highly needed.

  • Urakoze cyane!

  • MURAKOZECYANE

Comments are closed.

en_USEnglish