Digiqole ad

Abapasitori 7 bakekwaho guteza urusaku bagiye gukorerwa dosiye

Abayobozi b’amadini n’amatorero barindwi naba DG babiri nabo batawe muri yombi mu mpera z’iki cyumweru bazira urusaku. Polisi y’Igihugu ivuga ko nubwo itagamije guhana ariko bagiye guhita bakorerwa Dosiye zigashyikirizwa ubushinjacyaha.

ACP Theos Badege
ACP Theos Badege

Abafashwe ni Pasitori Munyamahoro Charles w’Itorero Methodiste Libre Kicukiro, Pasitori Matinda Gustave, Pasitori Badehe Kuguma Leon na Pasitori Cikuru Vincent Muburanyi bo muri CERPAR Kimihurura, Pasitori Mutwa Samson na Zabanyinshi J. Baptiste bo muri ADEPR Rwampala hamwe na Pasitori Muwabya Isaac wo muri CLA Nyabisindu- Gasabo.

Nk’uko byatangajwe na Pasitori Munyamahoro wo mu itorero rya Methodiste Kicukiro na Mutwa Samson wo mu itorero rya ADEPR Rwampala ngo uburyo batawe muri yombi barabukemanga kuko igikorwa cy’urusaku cyabaye badahari nyuma bagafungwa.

Munyemana Charles umushumba w’itorero rya Methodiste Kicukiro avuga ko Polisi yageze ku rusengero ataraza kuko n’amateraniro yari ataratangira aho abashinzwe ibyuma bari bakiri mu igerageza.

Yagize ati “Sinari mpari dutangira kuko dutangira saa tatu amateraniro birumvikana ko twari tutaracuranga, mu byukuri tugomba kugabanya urusaku ariko iyo babikora twatangiye gusenga niho twari kumenya niba turengana cyangwa tutarengana.”

Munyemana avuga ko baciwe miliyoni 10 ngo bashyiremo ibikuta bikumira urusaku ariko ubushobozi bukaba bwari butaraboneka. Gusa ngo bari baratangiye gushyira mu bikorwa kugabanya urusaku cyane ko nabo babona ari ikibazo.

Pasitori Mutwa Samson wo mu itorero rya ADEPR Rwampala na we avuga ko yafashwe kubera urusaku rwabaye adahari kuko byakozwe n’abaririmbyi kuri uyu wa gatandatu. Avuga ko amakuru yamugezeho ari uko bafashwe batari gucuranga.

Yagize ati “Twari twatangiye gushyira mu bikorwa iki cyemezo kuko gusakuriza abari hanze atari byiza. Njyenumva habaho guca inkoni izamba kuko kwigisha ni uguhozaho kandi mu byumweru bibiri ntiwaba ushyize ku murongo abantu 2000.”

Umuyobozi w’ Ubugenzacyaha ACP Theos Badege avuga ko ibi bihanwa n’ingingo ya 600 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ndetse n’ingingo zo mu itegeko ririnda ibidukikije rishimangira ko ari icyaha.

Yagize ati “Nta rwego na rumwe rugamije kubuza abantu gusenga no kwidagadura ahubwo kwirinda urusaku abantu bakwiye kubigira ibyabo ndetse n’inzego z’umutekano zikishimira ko byubahirijwe batiriwe bahanwa.”

Gusa avuga ko aba batawe muri yombi bahita bakorerwa Dosiye hakazubahirizwa icyemezo cy’urukiko.

Benshi bibaza ku gipimo Polisi ipimisha urusaku

ACP Theos Badege avuga ko igipimo cyoroshye kuko usibye no gukoresha ibipima uburemere bw’urusaku hari na gihamya umuntu atakwirirwa ashidikanyaho.

Yagize ati “Iyo uhagaze Kacyiru ukumva umuziki Gikondo utegereje ikihe gipimo ngo wumve ko umuntu yasakuje, igihe usanze ahantu hubatse shitingi hagati y’ingo ukazana ibyuma nk’ibi mureba ukeneye kuzana ikihe gipimo kigaragaza ko abatuye aho babujijwe umutuzo.”

Avuga ko ibyo batakibitindaho kuko urusengero rugomba kuba rwubatse ahantu hitaruye haba hatitaruye ugashyiramo ibikumira amajwi. Ndetse ngo hari gukoreshwa igipimo gituma abantu batabuzwa umutuzo.

Abafashwe bazakorerwa dosiye
Abafashwe bazakorerwa dosiye
Pasitori Mutwa  Samson wo mu itorero rya ADEPR Rwampara
Pasitori Mutwa Samson wo mu itorero rya ADEPR Rwampara
Imizindaro yafashwe yifashishwaga mu rusengero
Imizindaro yafashwe yifashishwaga mu rusengero

BIRORI Eric
UM– USEKE.RW

36 Comments

  • Ntabwo bazi ibyabaye kuri Farao

  • ndabona ku gabanya urusaku bihereye mu madini.gusa na babandi batowa azana ba saa cyenda na saa kumi n,igice za ninjoro bazagabanye amajwikuko bikangura nabatari bujye mu musigiti.
    hanyuma abakora amakwe nabo bajye biga gucuranga buhoro kugirango budatashwa n,abatatumiwe.
    ikindi utubari natwo ni uko.

    Ba pasitori nabo bihangane Uwiteka azabarengera.Bose bazi Paulo na sila.,bazi scaduraki meshaki na bedeneGo,bazi na Daniel mu rwobo rw,intare.

    Imana irabazi.

  • Murabarenganyije harubwo hari nijoro ubu guhimbaza tubireke!!….

  • Umuntu ufunga abakozi b’Imana ntabwo azagira amahoro!mushatse mwareka guhamagara umujinya w’Imana bavandi!

  • birababaje cyane kubuza guhimbaza IMANA ariko primus guma guma ni bindi bakabiha umwanya wo gusakuza cg kurangurura cyane imana itabare abo ba pastor

  • Rwose police yacu ndayishima, njyewe nsigaye njya muri sport mugitondo kubera urusaku rutangira saa kumi nimwe za mugitondo…

  • Uwiteka azi impamvu ntimucike intege mushikame mu isengesho bizashira

  • ibibazo biragwira ibyoyo muz bicika mute muhinduke abasiamu cg bahamya naho ubu ndi ur mubihe paur yavuze no guern bazageraho baduhagarike ahhh nahi yaturemye

  • Mukuri byo bajya basakuza cyane pe. Ibyo ntaubitindaho. Ariko nibabarirwe kuko nabo ndibwirako ubu barikwicuza. Abataafatwa nibunvireho. Naho aba batekamutwe badutse mumadini bashakisha abayoboke kungufu bacuranga urusaku (uziko n’Imana itajya ibunva kubera urusaku?) nibahanwe.

    Kuko nikimwe mubitesha umutwe. Ariko mwarimwunva aba catolique cg Adventiste basakuriza abantu? Nanaba batekamutwe biyise abarokore bacuranga then bakabyina ubundi ngo umwuka araje bakititiza umuriro wagenda ngo badutwariye umwuka! mubababarire uzongera afundirwe imbehe, tuziko Imana yo ibarikure

  • Hari igihe nibaza niba Imana abarokore bamwe basenga itumva. Usanga Pasitori yakamejej asakuza, ijwi ryose yarisohoye, ukagira ngo umutima ugiye gucha mukanwa. Ighe noneho ngo nicyo guhamagara MUKA MWERANDA hoho, si pasitori gusa, abakirisitu baba barushanwa kuvuza induru, arinako bahondagura ibintu byinshiiii, abandi bavuza akaruru, abakoma amashyi…. Iyo ugiyeyo ngo witegereze gusa, urareba ukumirwa. Ibintu bikwiye kujya kumurongo, cyane abasenga nijoro… Ikiza gukurikiraho n’amatiku aza avuga ngo abayisilamu bahamagara saa 11 zamugitondo, nga na gaturika bavuza ikengele (cloche). Ibi byo mbona bifite gahunda kandi ntabwo ari tapage nkuko intagondwa zishobora kubifata. Akazi keza Police.

  • Hehehehehhehe! Ariko rwanda weeee ! Asubwo baba babuze icyo bakora abo bapolice ? Ikongi zimiriro ko mutazihagarika? Abanyerza imitungo yarubanda c ngo nako nabo muri FPR abasambanya abana nako ndabona uwashka ikigihugu yakigurisha buriwese akibera mubihugu bifite Amahoro barabura gutabara abanyarwanda ibihumbi biri mumagerza ya congo bamazemo amezi namez barikirigita ngo barabuza abasenga Imana gusenga muri beshya byose nimana yabibahaye kandi izabiha abandi mwongere musebe Imana ntikinishwa ninayo mpamvu amahanga abasebya kuko mutangiye kwimika shitani muzamubona

  • Muzatubarize niba ibi bioreba amadini yaba christo gusa kuko inyamirambo abayisilamu nabo baradukangura nijoro nka 16h zijoro. Ziriya micro ziri hejuru yimisigiti ziratubangamiye, bo ntabwo barebwa nayamategeko yurusaku???

  • Rwose jye nsimbyumva pe,ego basi ninjoro hoho nibabireke na kumanywa bagabanye ariko bareke gufunga abakozi b’Imana babashyiraho amapingu nkabicanyi cg abajura.rwose His Exellence nagire icyo akora if not muri gukurura umuvumo kugihugu.

  • Mana tabara u itorero kandi utabare u rwanda kuko leta yaguye mu mutego wa Satani idashaka ko abantu badasenga ikibazo rero ingaruka zizaba ku baturage ndetse na Leta ni uko. Mushatse mwakwitonda mukihana kugirango muatgaragara ko murwanya Imana. Sheikh yarabashutse baremera uzarebe ko bahagarika ba bandi basakuriza abantu mugicuku. Imana yo ntizaceceka izahana itababarira ndetse nababanyamadini bagambanira abakristo babo bizabageraho.igihe kiri hafi mushatse mwakwihana. Abakristo mwe nimusenge ayuburyo bwose. Ngirango ministere yanyu murayizi. imana ibahe umugisha.

  • Ndagirango mumfashe niba hari abanyamategeko mu Rwanda badukurikira, babanze barebe niba ingingo bagenderaho bambika abakozi b’Imana amapingu zaba zitarakuweho n’itegeko rihana ibyaha mu Rwanda, ingingo ya 600 ya code penal ihana urusaku rwa nijoro gusa, naho ingingo zigenderwaho guhana urusaku rukozwe kumanywa zari mu itegeko rigenga ibidukikije zavanyweho n’igitabo cy’amategeko ahana, sinibaza ikigenderwaho uyu munsi.

  • Ariko ibi bintu nibiki koko ? Nagirango ariko mutubarize aya mategeko ntbwo areba abayisilam ukuntu badusakuriza nijoro bagiye gusenga . Byaba ari akarengane peee

  • Ndabona ibyiza aruko urusaku rwagabanuka ariko kandi gushyira abakozi b’imana mo amapingu ntibisa neza hari ubwo Imana nyirabo yarakara kandi sibyiza ko Data wo mwijuru arakara kuri iki cyangwa kiriya so mugendemo gaho Imana ibahe kubyumva neza

  • Birababaje rwose kubona abakozi b’Imana bambikwa amapingu kumanywa y’ihangu ku gihugu nk’u Rwanda rushyira Imana imbere muri gahunda yarwo! Satani yaraduteye n’imbaraga nyinshi ntitwabimenya ariko arabeshya yaratsinzwe.Nyabuneka Police niyitondere gufunga abakozi b’Imana hato tutazakora mu jisho ryisumba byose.Nibasuzume itegeko neza cg barivugurure kugira ngo ntihagire abo rirenganya nkuko KAREKEZI (no 2) abigaragaje.

  • Ariko kuvuga ngo barasakuza byo birumvikana hari abasakuza, ariko se nkabafatwa amateraniro ataratangira abandi batari banahari ibyo nibiki?urugero bapimaho urusaku nuruhe?ibi ntabwo arugucunga umutekano ahubwo nukuwuteza, njyewe nari mpari hamwe babipakira banambika pastor amapingu abantu barahahamuka kdi ngo police ishinzwe kuzana mahoro none irikuyabuza abantu ahubwo, nkuko bazanye camera ipima umuvuduko imodoka yagenderagaho, nibanashake uko hajya wapimwe urusaku ntarengwa kuri ibyo byuma,barabura kurwanya za FDLR, none barikurwanya abanyarwanda batuje bameze neza, nonse se ubwo uwumvaga agomba gutaha aza mugihugu cye azaba akije ra? ariko da namagare yari yaraciwe nabi none yaragarutse abayahagaritse ubu badukiriye namadini, Imana niyo nkuru ifite uko ikemura ibbazo bivukira abayisenga mukuri no mwuka, Mana tabara urwanda

  • Yewe aka ni agashya nabaho!….Bica amarenga ubu Pasiteri uri mu ipingu niwe uteza umutekano muke koko ubuse bizarangirira aho koko ariko Imana si Bayari izirwanirira intambara si iyacu.Simbyemera ariko sekibi yarabisabye nibahagarare kigabo bajye kwigisha muri gereza nabo bakizwe mu kazi basabye nako karimo.Imana ibafashe bafungurwe

  • Numvise ibitekerezo byabambanjirije kwandika ndetse nabyo bikeneye ubugororangingo kuko harimo abaciye imanza mbere yubutabera gusa icyo navuga nange Police nireke kugaragaza ko ifite amapingu menshi kuko mbona bitashyirwa mumihigo yayo kuko bariya bagabo ntibakwiye kwambikwa amapingu kuko biriya sibyaha byafatwa nkibyaha bikomeye dusanzwe tuzi. ariko tuvugishije ukuri police irimo guteza umutekano muke mubanyarwanda kuko nimba ishobora gutanga convocation umupasiteri runaka akayitaba singombwa kwinjira murusengero kugeza aho abantu bahahamuka, erega guhahamuka sikindi nuko ibihe byatambutse abantu bashatse kubona ubukiriro munsengero bashiduka imbunda namasasu byinjiyemo ndetse bicirwamo. rwose Police muhindure system ntimuzasubize imbunda namasasu namapingu murusengero kuko byazazanira igihugu cyacu umuvumo kandi abo bakozi bi Mana mwihangane

  • Imana nitabare igihugu cyacu nukuri. mbese gufata abakozi b’Imana ngo barasakuza ku manywa ntabundi buryo bashoboraga kubihaniza ndetse bagakoresha inama yanyuma amatorero yose ababirenzeho bagahanwa, ibihano bitameze gutya? mbe ko mukoze mu jisho ry’Imana murahungirahe umujinya wayo? koko gufata abasaza nkaba ukabambika amapingu boshye ari abajura cg abicanyi? ahubwo nimutureke dusenge dukomeje kuko twaratewe kandi amaherezo y’ibi bintu, mwibuke sodoma ukuntu yaburiwe, mwibuke ukuntu bavuniye ibiti mu matwi mbese u Rwanda rwakundwaga n’Imana rukaba rutangiye kuyisuzugura bene aka kageni bizarugwa amahoro abasenga muze dusabire igihugu cyacu nkuko ininive babigenje gusa bo nubuyobozi bwahagaritse imirimo burasenga ahaaaaa Yesu atube hafi

  • tureke amarangamutima kuko abakozi b’Imana bakorera twe, abapolisi bagakorera twe, twirinde kubogamira hamwe. amatorero amwe arasakuza bikabije rwose atitaye kubayatuye hafi, ayo akwiye kugabanya, naho kwitwaza Imana sinzi niba Imana yemera ababangamira abandi, bibaye kubaha abakozi b’Imana Yesu yarikumvira abafarisayo ibyo bakoraga n’abanyamategeko nk’abantu bakorera Imana.

    polisi yakoze akazi kayo, niba amapingu yambara abakoze icyaha nabariya bagomba kuyambara, gusa kubera ko hakiri ubukangurambaga bazagirirwe imbabazi kandi bibere urugero abandi.

    Imana ntikangurwa n’induru n’inzogera n’imiziki idunda cyane, ahubwo icyeneye imitima yacu, kuba musenga muganira n’Imana ariko urusaku rwanyu rugacumuza abandi byaba bibamariye iki. habe koroherana.

  • Bazasome Zaburi150

  • To all readers of this website, am 67 years, i have never seen a pastor in chains! what is happening in Rwanda is terrible! How can the police arrest a servant of God? God is going to curse the leaders of Rwanda!

  • Kim KIMPE, sinakurenganya iko ubwenge bwawe bungana. Ese ubundi ujyayo ugiye kureba wabuze ibindi ujya kureba? N’ubukerarugendo uba ugiyemo se cyangwa? Uba ugiye kuneka? Imana se barayineka? Uti abayisilamu bavuza urusaku saa kumi nimwe? Urabeshya. Kandi niyo baruvuza saa sita..n’aba bakozi b’imana babasanze murusengero kumanywa.
    Ingingo watanze irabura ubugororangingo kabsa naho ubundi baguhaye kuyobara abantu ndabona indamadini utayihunga. Imana ikubabarire kandi ikongere ubwenge.

  • Mbega kumva Police igendera ku itegeko ryabaye modified ikarenganya abantu aka kageni.

  • Ni ko ye ubu koko biremejwe umuntu azajya anyuranya n’itegeko rirengera abandi kandi yanarisobanuriwe, abizi kandi abishaka, agamije gukakandakanda ngo arebe ko babyihorera; nibamufata ngo asobanure impamvu arenga ku itegeko, mutangire mubizane mu kuvuga nabi ubuyobozi no gushyira hanze ubugome bubarimo!! Umukozi w’Imana akwiye kubahisha Imana akorera, atabangamira rubanda nk’uko bazira kubimugirira; ikindi kandi akwiye kubaha ubuyobozi; agaharanira uburenganzira bwe mu mahoro. Imana n’ubwo ntawabeshya ko ayizi kurusha abandi ikizwi ni uko atari iy’umuvurungano.

  • Ndabona ahubwo sport(imikino) ariyo isakuza cyane…iyo bari kuvuza vuvuzelaaa no kogeza imikino muri stades…hamwe n’aba Islamu saa kumi za mugitondo….n’abashoferi mu mamodoka bavuza imiziki…ndetse n’abagenzi bacuranga za telefone mu modoka no mu muhanda….ndetse no muri za gares hari urusaku rwinshi caneee.. .rero,uburenganzira ni bwubahirizwe hose kandi kuri bose….mugire amahoro ya Kristo…shaloom

  • Ngaho da nzaba ndeba ibizkurikira!!!! Gusa Imana ishimwe ndabona Yesu ari hafi kuza tukiruhukira!!!! Those who follow urusaku rules, Keep it up!!!!!!!!!!!

  • Extremisme iri mu biyita abakristu muri comments zabo hano inteye kumirwa. Niko,bisaba iki koko ngo mwubahirize amategeko y’igihugu nkatwe twese? Ubu rero mwiyemeje kwigomeka no gukora ibyo mushaka ngo ni uko mwiyita ” abakozi b’Imana?”

    Ntacyo murusha abandi bantu nimukurikize amategeko cyangwa mukurikiranwe nayo nyine.

    Bravo kuri Police, abigira indakoreka zumva ko ziri hejuru y’amategeko mubafunge cyane cyane ko basobanuriwe bihagije bakanga kumva. Erega muzagera aho mushake kubaka insengero mu mihanda ngo nuko “mukorera Imana!”

    Mutange amahoro na Yesu/Yezu mwiyitirira yakurikizaga amategeko y’ubuyobozi. U Rwanda rubaha uburenganzira bwo gusenga uko mushaka ariko si igihugu kigendera ku mategeko y’amadini.

    Ariko ubundi Imana musenga yumva ari uko musakuje gusa ?

    • Kalisa, ndumva wishyize hejuru, ntukishime umuntu yafunzwe yewe nubwo yaba azira ikosa !!
      Ikindi Imana yumva umuntu yasenga atuje cyane, yewe n’intekerezo irazirondora rero abasenga ni bige gusenga bubahiriza itegeko ry’igihugu cyane cyane ko ritababangamira mu gusenga no gukorera Imana.

  • @Rukundo Emmanuel:Yeah. Let them keep up the good work indeed. Akajagari gaterwa n’aba batekamutwe babuza abantu gusinzira barara bavuza induru nk’aho Imana nta matwi igira none bageze n’aho bigomeka kandi bihanangirizwa kenshi? Mureke kandi kugira Imana igikangisho, Imana si “propriété” yanyu mukoresha mu mafuti yanyu. Naho kuvuga ngo Yesu araje byo is besides the point:ntaho bihuriye no kubuza abantu gusinzira. Ikindi kandi kuza kwe bimaze imyaka irenga 2,000 bitegerejwe… kandi nanaza azareba ibikorwa ntazareba uwavugije induru kurusha abandi. Muduhe amahoro please. Byibuze tujye dusinzira tubashe kujya gukorera amafaranga muhora mutubwira kubazanira.

  • Imana niyo nkuru kandi uwiteka ugaba ninawe unyaga imana azarwanirira umukumbi wayo mube maso musenge kuko turi muminsi yanyu ibyo ntago aribintu kubuza abiremwa by’imana kuyiramya kandi ijambo ry’Imana riratubwira ngo tuyimbarize icyembe n’inanga mwijwi rirenga imana niyo izarwanirira ubwoko bwayo kandi mumenyeko muri gukururira umuvumo kuritwe bakozi b’imana mwihangane muzava mugihome uwiteka azi byose

  • @ Sir:Subira kuri comment yanjye. Urabona utambeshyeye ? Ikintu cya mbere navuze ni ugusaba abasenga kubahiriza amategeko”nkatwe twese” ni ukuvuga nanjye ndimo mu bumva ko bagomba kubahiriza amategeko. Ibi se ubihinduye kwishyira hejuru gute ?

  • ayyyyiiiiweeee imana irabizi byose

Comments are closed.

en_USEnglish