Digiqole ad

OPINION: Sobanukirwa n’icuruzwa ry’abantu “Human trafficking”

Ijambo “Trafficking” ryasobanuwe bwa mbere n’ingingo ya gatatu y’igitabo cy’amasezerano y’umuryango w’abibumbye (UN) mu nama rusange yawo yabereye I Palemo, Sicily mu Ukuboza 2000.

Iyo ngingo ikaba yaravugaga ko trafficking ari “ugutegura, gutwara, kohereza, gucumbikira cyangwa se kwakira umuntu ukoresheje iterabwoba, ingufu cyangwa ubundi buryo bw’agahato, bwo gufatira, bwa magendu, cyangwa se n’ubundi buryo bushingiye ku ntege nke hagamijwe igihembo cyangwa se izindi nyungu ku ubikorerwa ariko intego nyamukuru ari iyo kumukoresha ibyo atakabaye akora.”

Mu myaka yashize, icuruzwa ry’abantu ryabaye nk’irikwiriye ku isi yose imibare ikaba igaragaza ko ryakorewe cyane cyane abacakara.

Raporo yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) yakozwe mu 2005 garagaje ko nibura abantu 800 000 bacuruzwa buri mwaka; muri uwo mwaka kandi raporo ya UNICEF yagaragaje ko miliyoni imwe y’abana icuruzwa ku mwaka; byumvikane ko icyo cyaha kigenda kizamuka ku rwego mpuzamahanga amahirwe mu Rwanda, ubwo bucuruzi ntiburafata intera.

Ikigaragara kandi gituma icyo cyaha gikomeza kwiyongera aho kugira ngo gicike ni uko ababikora babikuramo inyungu zirenze urugero kandi batashoye byinshi, ikindi amategeko agihana ntabwo akarishye.

Muri iki gihe ubwo bucuruzi burakora ku bukungu, bugakora ku miturire ndetse n’izindi nzego zitandukanye hakurikijwe aho ubwo bucuruzi butangirira, inzira bunyuramo n’uburyo bugera aho bwateguriwe.

Ubu kandi biranagaragara ko abava mu byaro bajya mu mijyi nabo ari benshi kandi imibare iragenda yiyongera; ikindi kigaragara ni uko ubwo bucuruzi bukorerwa ku bana kurusha ibindi byiciro by’abantu.

Abacuruzwa bakoreshwa ibintu byinshi bitandukanye tutavuze imibonano mpuzabitsina hari: imirimo y’agahato, gucibwa ibice by’imyanya imwe n’imwe y’umubiri n’ibindi ariko ibi nabyo bikaba bigenda byiyongera bitewe n’isoko ndetse n’uburyo bwo kurigeramo.

Ikigaragara ni uko buri wese akwiye guhagurukira kurwanya ubu bucuruzi bitabaye ibyo abana bacu, abakobwa bacu, bazagumya guhura n’iki kibazo cyugarije isi uyu munsi; ni byiza ko tubiganiraho n’abana bacu tukabiganira mu mashuri naho ubundi ntabwo byoroshye ariko nidushyira hamwe tuzabirwanya burundu.

Jean Baptiste HABYARIMANA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish