Digiqole ad

ILPD Nyanza yashyizeho amahirwe yo kwiga muri WEEK-END

Ishuri Rikuru rigamije kwigisha no guteza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD) riherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo ryemerewe gutangiza gahunda yo kwigisha ababyifuza muri Week End nk’uko bitangazwa n’abayobozi b’ishuri.

Dr Ngendahimana Jean Bosco umuyobozi ushinzwe amasomo muri ILPD
Dr Ngendahimana Jean Bosco umuyobozi ushinzwe amasomo muri ILPD

Dr Ngendahimana Jean Bosco, Umuyobozi ushinzwe amasomo muri ILPD avuga ko ikigo kiteguye ku mpande zose ku buryo, ingengabihe yamaze gushyirwaho ndetse ngo n’abarimu biteguye kwigisha.

Avuga ko nta mpungenge nimwe ikwiye kwibazwa kuri iyi gahunda yo kwiga mu mpera z’icyumweru ngo kuko amasaha abazatangira kwiga bazajya bagera imbere ya mwarimu angana neza n’amasaha y’abanyeshuri biga mu minsi isanzwe ibyitwa (Full Time).

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Umuseke kuwa kane tariki 9 Ukwakira, 2014, Dr Bosco avuga ko abaziyandikisha n’abamaze kwiyandika muri iyi gahunda ya Week- end bazatangira amasomo tariki ya 12 Ugushyingo 2014.

Avuga ko iyi gahunda yasabwe cyane cyane n’abantu bari mu mwuga ujyanye n’ubucamanza bakorera mu Ntara y’amajyepfo, ariko batarabona diploma ibemerera kujya mu mwuga w’ubucamanza mu rwego rwo kubafasha kwiga ariko banakora.

Abiyandikisha bagomba kuba bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) mu bijyanye n’amategeko.

Kwiyandikisha byaratangiye kuva tariki 1 Ukwakira bizasozwa tariki ya 30 Ukwakira 2014, bikorerwa ku cyicaro cy’ishuri ILPD, Nyanza ndetse no ku rubuga rwa Internet rw’iri shuri www.ilpd.ac.rw ndetse ukeneye ibindi bisobanuro yakwandikira iri shuri kuri e-mail [email protected]

Abiyandikisha basabwa gutanga amafaranga y’u Rwanda 10 000, na ho ikiguzi cy’amasomo gihwanye n’amafaranga y’u Rwanda 1000 000.

Abazaba bemerewe kwiga bazishyura amafaranga y’u Rwanda ahwanye na 50% y’ikiguzi cy’amasomo kuri konti No. 1000004096 iri muri Banki Nkuru y’Igihugu BNR.

Dr Ngendahimana avuga ko muri gahunda ya Week End abanyeshuri bazajya biga mu minsi ibiri ariyo kuwa gatandatu no ku cyumweru, amasomo ahwanye na module akajya yigwa mu gihe cy’ukwezi ni ukuvuga iminsi umunani.

Yatangarije Umuseke kandi nk’uko bisanzwe, ILPD yigisha abacamanza, abunganizi mu nkiko n’abashinjacyaha, bose bakaba baziga module esheshatu zibanza bari hamwe nyuma module eshatu za nyuma bazige bitewe na buri wese umwuga akora muri iyo itatu.

Iyi gahunda kandi izatangizwa no mu karere ka Musanze muri INES Ruhengeri mu mwaka utaha, nk’uko Dr Ngendahimana abivuga ngo Ikigo kigenzura ireme ry’uburezi mu Rwanda NEC, cyamaze kwemerera ILPD gutangiza aya masomo nyuma yo kugenzura ubushobozi bwayo.

ILPD ni cyo kigo cyonyine mu Rwanda cyemerewe gutanga impamyabumenyi diploma yemerera abajya mu mwuga w’ubucamanza gutangira uwo murimo aho bari hose ku Isi, iyi mpamyabumenyi ikora mu Rwanda no mu mahanga, ndetse n’abanyeshuri baturutse hanze baza kuyigira mu Rwanda.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ego ko! Uyu mugabo w’umu Salaud yabaye Dr kuva ryari bahuuuuuuuu! Any way congs kabisa

  • Ese ikirimi bigamo ni icyongereza gusa cyangwa nabavuga ikinyarwanda cg igifaransa bazaze

Comments are closed.

en_USEnglish