Kayonza: Kujya hamwe mu matsinda bizamura ubuzima bw’abaturage
Kuva muri Kanama 2013, umushinga USAID HIGA UBEHO Program wafashije abaturage bo mu karere ka Kayonza gukora amatsinda yo kuzigama no kugurizanya (ISLG: Integrated Saving and Lending Groups, ariko ubu bamwe mu bagize ayo matsinda bumaze gutera imbere kandi bafasha abaturanyi babo kugera ku bikorwa by’iterambere.
‘ABISHYIZEHAMWE’, ni itsinda ryo kubitsa no kuzigama rikorera mu murenge wa Ruramira, akagari ka Ruyonza umudugudu wa Taba, nyuma yo kumara amezi agera ku icumi rizigama, ryabonye ko bashobora gukoresha ubwizigame bukabyara inyungu ariko bakanashaka igisubizo ku kibazo cy’amazi bafite mu mudugudu wabo dore ko benshi mu bagize iryo tsinda ari ababyeyi bakuze byatumye bakora ivomo ry’amazi meza aho bavomaho nta mafaranga batanze ariko bakinjiza amafaranga avuye mu bandi bayavoma kuko ubundi ngo amazi bayakuraga muri km eshanu (5 km).
Mukamasengesho Theophilie umuhuza w’iryo tsinda yagaragaje impamvu zatumye batekereza gukora ibikorwa bibyara inyungu cyane cyane bahereye ku kuzana amazi mu mudugudu.
Yagize ati “Twarebeye hamwe nk’itsinda ryo kuzigama ibintu twakora bibyara inyungu nyuma yo kwishyura ubwishingizi bwo kwivuza (Mutuelle de santé) no kugurirana amatungo magufi dusanga dukwiye gushaka uburyo amazi meza yatwegera ku giciro cyiza dore ko abakecuru tubana mu itsinda bibavuna kubona amazi.”
Akomeza avuga ko bakoze ivomo ubu iyo imiryango yabo itagifite ikibazo cy’amazi. Avuga ko babasha kwishyura ikigo gitanga amazi n’umuriro (EWASA) kandi bakabona n’inyungu y’amafaranga 40,000 ngo kuko nibura ingo mirongo itanu zituruka hanze zikoresha amazi yabo.
Iri tsinda rifite umushinga wo kugura icyuma gisya mu rwego rwo kwagura ibikorwa byaryo kandi bagafasha abaturanyi kubona aho bashesha imyaka yabo hafi, ari nako bagira uruhare mu iterambere ry’umurenge batuyemo.
Umuhuza w’itsinda akomeza agira ati “Twatumije icyuma gisya i Kigali, ubu turimo kuvugana n’umurenge ngo ube wadutiza ubutaka tugiterekamo ariko twizeye ko ibyacyo bizaba byarangiye vuba cyatangiye gukora.”
Yashimiye Young Women’s Christian association (YWCA Rwanda) n’abafatanyabikorwa bayo mu gushyira mu bikorwa umushinga USAID/ HIGA UBEHO kuba yarafunguye amaso yabo binyuze mu nyigisho zitandukanye bahabwa zo kuzigama, kwihaza mu biribwa no guharanira inyungu z’imiryango yabo.
Yagize ati “Mbere ntitwumvaga ko umuntu ashobora kuzigama igiceri cy’ijana mu cyumweru kikaba cyagufasha kugera kuri byinshi, ariko binyuze mu masomo twahawe twahinduye imyumvire ubu turi mu nzira nziza y’iterambere.”
Mukamasengesho agira inama Abanyarwanda yo kuzigamira ejo, ndetse bagatekereze icyabateza imbere cyane cyane bifashishije ibimina kuko ngo iyo abantu bafatanyije bashobora kugera kuri byinshi.
Umushinga wa USAID/HIGA
UBEHO mu karere ka Kayonza uterwa inkunga n’abaturage ba Leta Zunze ubumwe z’Amarika binyujijwe mu kigega cy’Abanyamerika cy’iterambere mpuzamahanga (USAID) binyujijwe mu mushinga Global Communities (Icyahoze ari CHF International) ugashyirwa mu bikorwa n’umuryango w’urubyiruko rw’Abakristukazi mu Rwanda ‘Young Women’s Christian Association’ (YWCA Rwanda).
Sibomana Jean Pierre, umukozi w’umushinga USAID/ HIGA UBEHO atangaza ko hari abandi baturage benshi bageze kuri byinshi babikesha gukorera mu matsinda.
Yagize ati “Hari umuturage ukubwira ko mbere yari atarabona ibihumbi bitanu biri hamwe, ariko ubu benshi muri bo batangije udushinga duto tubabyarira inyungu, ariko ibi byose kandi biza bikurikirana no gufashanya kubona bimwe mu bintu by’ibanze umuntu akenera harimo gufashanya kubakirana ubwiherero, kwishyura ubwishingizi mu kwivuza, kugurirana amatungo no gufashanya kubona imbuto yo guhinga ibyo byose.”
UM– USEKE.RW
1 Comment
abishyize hamwe basangira inyungu kandi bakunguka byinshi biruta kuba nyamwigendaho
Comments are closed.