Digiqole ad

Nyagatare: Abahinzi bafitiye icyizere imbuto nshya y’ibishyimbo birimo ubutare

Abaturage bo mu karere ka Nyagatare, mu ntara y’Uburasirazuba barishimira imbuto nshya y’ibishyimbo bya kijyambere bikungahaye ku butare bari kujyezwaho n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi “RAB” gifatanyije n’umushinga “Harvest Plus”.

Nyagatare abaturage bari bitabiriye ku bwinshi igitaramo kibakangurira guhinga ibishyimbo bya kijyambere
Nyagatare abaturage bari bitabiriye ku bwinshi igitaramo kibakangurira guhinga ibishyimbo bya kijyambere

Ibi bishyimbo bishya bikungahaye ku butare (fer,) bufasha umubiri gukora neza, ibi bishyimbo kandi kubera ubutare bubirimo bifasha abana gukura neza ndetse n’abagore batwite kugira ubuzima bwiza ndetse n’ubwumwana uri mu nda.

Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere two mu ntara y’Uburasirazuba twagiye duhura n’ikibazo cy’izuba rikomeye mu minsi yashize ibi bigatuma abahinzi bo muri aka karere, ari nabo benshi mu bagatuye batabasha kubona umusaruro uhagije cyane cyane uw’ibishyimbo.

Ibishyimbo bishya bigiye kujya bihingwa n’abaturage ba Nyagatare bikaba bishobora kuzazamura umusaruro w’abahinzi ndetse n’imibereho y’abaturage muri rusange.

Bamwe mu bahinzi bo muri Nyagatare baganiriye na Umuseke baravuga ko iyi mbuto ishobora kuzabafasha kwiteza imbere mu mibereho yabo ngo kuko bumva aho yageze beza neza gusa ariko baravuga ko batarasobanukirwa neza ibijyanye n’iyi mbuto nshya y’ibishyimbo.

Uwitwa Gashotsi Emmanuel agira ati “Nishimiye cyane iyi mbuto nshya y’ibishyimbo, turizera ko tugiye kujya tweza umusaruro mwinshi nubwo tutazi neza iby’ibi bishyimbo ariko twumva ahandi bavuga ko byera neza.”

Mukangarambe Allen na we akaba umwe mu batuye Nyagatare na we avuga ko atabizi neza ariko ngo yizeye ubuyobozi.

Yagize ati “Yego ntiturabisonukirwa neza (ibishyimbo) ariko turizera ko abayobozi bacu bahora badutekerereza ibyiza niyo mpamvu nizera ko tuzabona umusaruro uhagije mbese hehe n’inzara muri aka karere.”

Umuyobozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi “RAB” muri Nyagatare,  Dr. Zimurinda Yusitini avuga ko iyo ubu shakashatsi bukozwe neza ingaruka nziza ziza ku baturage.

Ati “Ubundi ubushakashatsi bukorwa hagamijwe inyungu z’abaturage, ibi bishyimbo rero byakorewe ubushakashatsi bufatika ndabihamya ko ibi bishyimbo bizazamura imibereho y’abaturage ku buryo bugaragara.”

Yongeraho ko asaba abahinzi bo muri Nyagatare kwitabita guhinga iki gihingwa ngo kuko ari igihingwa kizima.

Ati “Aka karere ni akarere twifuza ko kaba ikigega cy’igihugu, ndasaba buri muhinzi wese kwitabira guhinga iyi mbuto kandi mbijeje umusaruro vuba.”

Lister Katsvairo, Umuyobozi wa Harvest Plus mu Rwanda avuga ko umushinga ahagarariye ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi bashyize hamwe kugira ngo bongere umusaruro w’abahinzi b’ibishyimbo.

“Dufatanyije na RAB, gahunda yacu ni ukuzamura umuhinzi wese cyane cyane ku gihingwa cy’ibishyimbo kandi ndahamya ko bitandukanye n’ibyo bajyaga bahinga.” – Lister Katsvairo

Ibi bishyimbo byerera amezi abiri n’igice kandi byera toni ebyiri n’igice kuri Ha mu gihe ibindi bisanzwe bya Kinyarwanda byera toni imwe ku buso bungana na Ha.

RAB ndetse na Harvest Plus bahisemo kwifashisha inzira y’abahanzi mu rwego rwo gukwirakwiza no kumenyekanisha iyi mbuto nshya y’ibishyimbo.

Igitaro cyarimo abantu benshi
Abantu benshi baje kumva ubutumwa bw’abahanzi kuri ibi bishyimbo

 

Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish