Rubavu: Umusore yishe nyina na mwishywa we abatemye
09 Ukwakira 2014 – Mu ijoro ryakeye, ahitwa kuri Mahoko mu murenge wa Kanama Akagali ka Mahoko mu karere ka Rubavu umusore w’ikigero cy’imyaka 30 yishe nyina umubyara ndetse yica n’umwana yari abereye mwishywa bose abatemaguye nk’uko byemezwa n’umuyobozi wa station ya Polisi ya Kanzenze uyu musore afungiyemo.
Kugeza ubu ntibiramenyekana icyo uyu musore yajijije nyina wari kumwe n’umwuzukuru we.
Amakuru atangwa n’abatuye hafo aha avuga ko yabadukiriye nijoro akabatema. Hari amakuru avuga ko uyu musore agira ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe ariko ntaremezwa n’abaganga.
Imirambo y’aba bishwe yahize ijyanwa ku bitaro bya Rubavu.
Turacyakurikirana iyi nkuru…
Patrick Maisha
UM– USEKE.RW
2 Comments
arikuranyumvira??? ibibazo byomumutweee!!! bashakishe indi mpamvu yijijisha!!
iyo ni intarasi bayihane kabisa, ibibazo byo mumutwe se ko atabigize ngo yiyahure akajya gutema inzirakarengane ntasoni
Comments are closed.