UN yashinze umunyarwanda Rudasingwa ikibazo cya Ebola muri Guinea
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon yatangaje mu ijoror ryo kuri uyu wa gatatu abantu batatu bashinzwe gukurikirana (managers) ikibazo cya Ebola ku bw’Umuryango w’Abibumbye mu bihugu bya Guinea, Liberia na Sierra Leone aho iyi ndwara yiganje. Marcel Rudasingwa ni umwe mu bahawe uyu murimo.
Itangazo ryatanzwe n’umuvugizi wa UN ryavuze ko Marcel Rudasingwa ukomoka mu Rwanda agizwe ‘Ebola Crisis Manager’ mu gihugu cya Guinea, umuholandi Peter Jan Graaff ashingwa nawe uyu murimo mu gihugu cya Liberia naho umunyamerika Amadu Kamara ashingwa uyu murimo mu gihugu cya Sierra Leone.
Aba batatu mu byo bashinzwe harimo gukorana na guverinoma z’ibi bihugu n’abafatanyabikorwa bazo mu kwihutisha ibisubizo biri kugeragezwa ku ndwara ya Ebola muri ibi bihugu. Aba bagabo batatu bakazakorana n’urwego rushya ruherutse gushyirwaho rwiswe ‘United Nations Mission for Ebola Emergency Response’ (UNMEER).
Rudasingwa afite ubunararibonye mu rwego rw’ubuzima amazemo imyaka 20 akorana na UNICEF, ndetse akaba yarakoreye mu bihugu bya Kenya, Mali, Guinea na Denmark nk’umuyobozi ufite inshingano zikomeye nk’uko bivugwa muri iri tangazo.
Umuryango w’Abibumbye tariki 18 Nzeri watoye umwanzuro 2177 wemeza ko Ebola ari ikibazo gikomeye ku mahoro n’umutekano by’isi. Iboneraho gushyiraho UNMEER igomba kwita ku kibazo cy’iyi ndwara ihangayikishije abatuye ibihugu byose by’isi cyane cyane ibya Africa. UN yegennye ingengo y’imari ya Miliyoni 49$ y’ibikorwa byo guhangana n’iyi ndwara.
Ebola indwara yihuta cyane mu kwandura iyo uyirwaye akoranyeho n’utayirwaye, iraca ibintu muri Africa y’iburengerazuba kuva muri Werurwe uyu mwaka.
Imibare yo kugeza tariki 08 Ukwakira 2014 y’ikigo cya USA cya “Centre for Disease Control and Prevention” ivuga ko abantu 8 033 bavuzweho iyi ndwara muri Africa y’iburengerazuba, abemejwe n’ibipimo bya Laboratoire ko bayirwaye ni 4 461 naho abo imaze guhitana ni 3 865. Muri Liberia imaze kwica abantu 2,210 muri Sierra Leone imaze kwica 879 naho muri Guinea ho yishe abantu 76 kugeza ubu.
UM– USEKE.RW
3 Comments
May God, help him! Wish him, and his team the best of luck!
Marcel we, tubahaye impundu kandi iki kinyagwa kizahungabane kigende nka serwakira
Na CHUK n’ahandi turi mu mazi abira mugihe abarwayi bakirarana ku gitanda.Leta yakemuye byinshi n’iki nigikemure niyo hagomba kwitabazwa fundraising!
Comments are closed.