Digiqole ad

Dr. Ndushabandi yarize ubwo yasobanuraga ibibazo bya NUR mu Nteko

Nyuma y’aho akanama k’abadepite gashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya leta kabajije ikigo REB, kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2014 hari hatahiwe icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda y’i Butare nayo yagaragawemo imicungire mibi, Dr. Ndushabandi Desiré umuyobozi wa Kamunuza wungirije ushinzwe imari n’ubutegetsi yasobanuye amakosa yakozwe n’uburyo ageragezwa gukosora bigeraho arira ariho atanga ibisobanuro bimwe na bimwe bitanyuraga aba badepite.

Ibumoso Dr Mbonye Manasse, akurikiwe na Pudence Rubingisa, na we akurikiwe na Dr Ndushabandi Desire na Mme Shumbusho Fabienne
Ibumoso; Dr Mbonye Manasse, akurikiwe na Pudence Rubingisa na Dr Ndushabandi Desire na Mme Shumbusho Fabienne abayobozi ba Kaminuza

Ntawamenye niba amarira mu gusobanura ibibazo by’imicungire mibi mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare kuri Dr. Ndushabandi yaba ari ukugaragaza ko nta ruhare yagize mu gucunga nabi icyo kigo, cyangwa ari urusobe rw’ibibazo bya Kaminuza rwahuye n’ibibazo by’abadepite bikamukomerera.

Abadepite bagize PAC basabaga ibisobanuro ku makosa yagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta mu ngengo y’imari 2012-2013, igaragaza amakosa menshi yagiye akorwa n’abayobozi ba Kaminuza Nkuru (ubu yahindutse imwe muri colleges zigize Kaminuza y’u Rwanda, UR).

Ayo makosa arimo kuba hari abakozi Kaminuza yarihiye amashuri mu mahanga ariko bakaba batarabashije kugaruka kuyikorera, kuba hari uburyo hagiye habaho kubura inyandiko zigaragaza bimwe mu bikorwa (amasoko no kwishyura abayakoze), kubura inyandiko zijyanye n’amafaranga y’impano (Grants) iki kigo cyahawe ariko ntihabe inyandiko.

Umubare munini w’abanyeshuri bafitiye imyenda Kaminuza na n’ubu batishyura amafaranga bayigomba, kugura software ya Management Information System,MIS,  igatwara akayabo ka miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ariko na n’ubu ikaba idakora, umushinga w’ikoranabuhanga ‘Getway Project’ waje guhagarara kandi hari ibyawutanzweho, kugenera inyoroshyo (allowances) abakozi n’abayobozi ba NUR kandi bidateganywa n’itegeko.

Gukata abakozi amafaranga y’ubwishingizi (RSSB) ariko ntagezwe aho agomba gutangwa bikaba byaravuyemo ubukererwe no gucibwa amande kuri Kaminuza, kuba byaragaragaye ko hari amafaranga yanditswe ko yakoze ikintu runaka kandi ataricyo yakoreshejwe, ibikoresho bitujuje ubuziranenge byaguriwe Radio Salus, bigapfa bikiri muri garantie.

Mu gusobanura ibyo bibazo, Dr Ndushabandi Desiré yagize ‘ikibazo’ cyo kugira imvamutima maze ararira, ati “Mumbabarire si nzi impamvu ngize ‘emotions’”. Ariko akomeza gusobanura ibibazo byaranze icyari Kaminuza Nkuru (ndetse akanyuzamo akihanagura amarira mu maso).

Yavuze ko amakosa 80 yagarajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru yakosowemo 24, andi nayo akaba agikosorwa.

Dr Ndushabandi yavuze ko ku bijyanye na MIS yaguzwe miliyari y’amafaranga y’u Rwanda haje ikibazo cy’uko umuntu wahuguriwe kuyikoresha muri Africa y’Epfo yigendeye, bikaba bisaba ko bazahugura abandi ariko ngo iyo program yatangiye gutanga umusaruro.

Ku bijyanye n’inyoroshyo (allowances) zagenewe abakozi n’abayobozi ba Kaminuza, Dr. Ndushabandi yavuze ko nta muyobozi numwe cyangwa umwarimu wa Kaminuza uba mu nzu ya Kaminuza ku buntu, gusa yavuze ko ahaba harabaye amakosa byose yabikoze mu nyungu zo kugira ngo abanyeshuri bige neza.

Dr. Ndushabandi yanenze bamwe mu bakozi n’abayobozi bashinzwe ibintu runaka ariko ntibatange raporo z’uko ibyo bashinzwe bimeze, ari nacyo cyabaye kuri Radio Salus, aho iyo radio yaguriwe ibikoresho bihenze bikaza gupfa bikiri mu igerazezwa ariko Kaminuza ntibimenye bikaza kumenywa n’Umugenzuzi w’Imari.

Yagize ati “Ikibazo si ubushobozi bw’abakozi, dufite abakozi beza ariko iyo bigeze mu mikorere, habaho umutimanama wa buri wese.”

Ibi abadepite ntibyabanyuze bavuga ko muri Kaminuza habaho gukorana kivandimwe aho kubahiriza amategeko n’inshingano.

Ikibazo cy’abakozi bakaswe amafaranga, abayobozi ba Kaminuza bavuze ko ari amakosa yabaye kuva kera cyane Kaminuza igitangira, ariko ngo byatewe akenshi n’uko abayobozi bariho icyo gihe bumvaga ko ari Leta mu yindi bityo ayo mafaranga ntibayatanga.

Gusa ngo icyo kibazo cyaje gukemuka n’ubwo muri raporo y’Umugenzuzi w’Imari byagaragaje ko hari abanyamahanga bakoreraga Kaminuza batatangirwaga ubwishingizi mu gihe cya vuba, bikaba byaratumye iki kigo cyishyuzwa amande y’ubukererwe ndetse n’ayo mafaranga cyakaswe.

Ikibazo cy’umutungo wa Kaminuza mwinshi utazwi n’ubuyobozi bwa Kaminuza cyane amafaranga y’impano, Dr Ndushabandi yavuze ko amakosa yabaye ku mabanki atinda gutanga impapuro muri Kaminuza.

Ikindi ngo abanyabwenge bakora imishinga ni benshi ariko kubona impapuro z’iyo mishinga yakozwe ndetse ikanishyuzwa bigora Kaminuza.

Dr Ndushabandi ati “Kaminuza ifite intiti nyinshi, ifite ahantu hava amafaranga henshi, ariko iyo umuntu akoze umushinga akabona amafaranga, ujya gushaka impapuro ugasanga yagiye mu mahanga, ndetse yaba BNR n’andi mabanki ntibiduha impapuro z’uko amafaranga yinjiye ku gihe.”

Abadepite bagize PAC basabye ko Kaminuza yazajya iba ariyo ifata iya mbere mu kumenya amafaranga yinjije, kandi hakabaho uburyo bwiza bwo gucunga abakozi, dore ko nk’uko Dr Ndushabandi yabivuze ngo hari abakozi badakorwaho kugira ngo badacika Kaminuza.

Yagize ati “Umukozi uvuye iwacu nyuma y’ibyumweru bibiri aba yabonye akazi, bityo twanga kubavuga nabi ngo bataducika.”

Ibi byababaje abadepite bavuga ko n’ubundi bene uwo mukozi ntacyo aba amaze, kandi ko umuntu atakwigira ‘akari aha kajya he’ mu kigo kuko bamuvuze yagenda.

Nyuma yo gusubiza ibibazo bya PAC, Pudence Rubingisa, Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda (iyi ihuje ama colleges) yatangarije Umuseke ko amakosa menshi yagaragaye kandi akaba yarakosowe ndetse ngo ntabwo ayo makosa yaranze Kaminuza y’i Butare azototera na Kaminuza nshya iriho ubu.

Yagize ati “Twashyizeho abantu bazajya bagenzura ariya makosa bagatanga raporo, kugira ngo akemuke.”

Kubyo kwishyuza abarimu barihirwa na Kaminuza ariko ntibayikorere yavuze ko aho bari hazwi bakaba bazishyuzwa, ariko ngo ubu umwarimu ugiranye amasezerano yo kujya kwiga hanze mu rwego rwo kongererwa ubushobozi abifashijwemo na Kaminuza, hasinywa amasezerano ndetse bikamenyeshwa ambasade y’u Rwanda ari aho yiga kugira ngo azakurikiranwe.

Akanama k’abadepite gashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo wa Leta kashimiye Dr Desire Ndushabandi ku bisobanuro yatanze kuko ngo ataranzwe no kwihagararaho ku makosa amwe n’amwe agaragara nk’uko bamwe mu bandi bayobozi ngo bajya babigenza imbere y’aka kanama.

Hon Munyangeyo Theogene abaza ibibazo bijyanye n'imicungire mibi y'imari ya leta muri Kaminuza
Hon Munyangeyo Theogene abaza ibibazo bijyanye n’imicungire mibi y’imari ya leta muri Kaminuza
Dr Ndushabandi yagaragaje imvamutima
Dr Ndushabandi, mu marira, yavuze ko amakosa menshi yagaragajwe n’Umugenzuzi mukuru yakosowe
Yanyuzagamo akihanagura
Yavuze ati “Mumbabarire sinzi ikinteye emotions
Abagize PAC basetse bimwe mu bisobanuro bya Dr Ndushabandi by'uko abakozi bitwara nabi rimwe na rimwe bitewe n'uko iwabo baramutse
Bamwe mu badepite bagize akanama kagenzura imikoresherezwe y’imari ya Leta basetse bimwe mu bisobanuro bya Dr Ndushabandi by’uko abakozi bitwara nabi rimwe na rimwe bitewe n’uko iwabo baramutse
Dr Mbonye Manasse, Umuyobozi wa Koleji Siyansi na Tekinoloji ya Kaminuza y'u Rwanda
Dr Mbonye Manasse, wahoze ari Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye
Obiero Calistus umuyobozi muri Kaminuza ishami rya Huye ushinzwe imari yavuze ko MIS ntabakozi bayizobereye bahari
Obiero Calistus umuyobozi muri Kaminuza ishami rya Huye ushinzwe imari yavuze ko MIS nta bakozi bayizobereye bahari

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

36 Comments

  • Nawe ari wowe bakakubaza amakosa yakozwe n’ababyeyi bawe utarayakoze warira. Rubingisa ngo hazakosorwa cyangwa hari gukosorwa ayo makosa? Azakorwa niyo azaba menshi nkurikije ibiri kuba muri iyi mizo ya mbere! Mbiswa maaa!

    • amakosa avugwa se utavuga ngo akosorwe ni ayahe?

      • Rubingisa ararengana tumuhe igihe akosore ibyari byaragoramye.Turebe University of Rwanda ko hari icyo izageza ku banyarwanda. Naho Ndushabandi we bamureke habeho isesengura aho yanyuze hose nta musaruro yagaragaje.Ikindi one university ikwiriye gukosora, ni uko umunyeshuri yajya abona copy y’amanota ye mu gihe abisabye.Hari igihe umwarimu ashobora kwibeshya akamwandikira atari yo cyangwa akamurenganya bibaho.Ntaho ndabona umunyeshuri yaka copy ye bakayimwima akrinda aho asibira atazi amanota yo muri iryo somo ari.

      • Koko Ndushabandi nawe yarira!Abo yaraje amajoro barira arabazi? Abo yirukanye barengana ,Leta nibarenganure kuko yavugaga ko yaje gukosora NUR none byaragaragaye.Aryozwe ibyo yakoze hatirengagijwe n’ibya KHI.

        • Biratagaje nukuri

          • Uyu mugabo Ndushabandi siwe wavuze rimwe mu nama yari irimo abarimu n’abakozi bandi ba Kaminuza ati: ” I have a purpose”? Ni gute ashyira amakosa ku bandi akiriza amarira y’ingona?

  • Kaminuza ya Leta icunga nabi umutungo wayo.Yarangiza igatanga impamyabumenyi ku banyeshuri bayirangijemo ngo bajye gucunga ibya rubanda! Abo bamaze kurangiza muri Kaminuza nabo bakaza bagacunga nabi ibyarubanda.Fora birapfira he?

  • nibahembe abantu ibindi babivemo

  • Imikorere mibi muri iriya Kaminuza irasanzwe, gusa abanyeshuri bayigamo ni abahanga ari ahandi byagorana!

  • Kuva muri 1994 uburezi bw’igihugu bwaratobwe murebe uko UNR yahindutse uyu mugabo uri kurira ndemeza ko akunda umwuga we abamukwena cyangwa bamuseka bakagombye kureba abanyeshuli basohoka muri mashuli makuru yo mu Rwanda ugereranyije n’ibihugu bidukikije ndetse n’amahanga kubera ko igihugu kikurera kikurera n’isi dore ko isi yahindutse nk’umudugudu.Abatazashobora kuba muri uwo mudugudu ntacyo bazatugezaho kuko tugomba kugira imikorere nk’iy’ababaturanyi bashya.Umuntu yakwibaza niba hatari umugambi wo kuvanaho urwego rw’uburezi mu Rwanda.

  • ararira hahahahah ku isi yahageze

  • yeeewe ntacyo bazakosora ubu se abakozi bayo bageze ikigihe batarehembwa koko?Rubingisa ntahari?abakozi bicyahoze auri NUR barashonje pe.naho babo banyamahanga OBIERO NA WANDELE baravuga ngo MIS ntabantu bazi kuyikoresha bahari.kuko barashaka amaramuko,ngo berekane ko ari bo bayizi gusa.igitangaje nuko badashaka nuko hagira uyimenya ngo bakomeze birire.uwo begeranye wandela ibintu akora,wenyine,abikora uko ashaka,ntanuzi iyo bijya niyo biva.

  • Niyidendere Dr Ndushabandi mission ye yayigezeho: “Guteza akavuyo mu cyahoze arikaminuza mpaka ihindutse ikigo kigayitse hakaboneka impamvu yo kuyisenya.”
    Ahamukiye u Rwanda n’abanyarwanda ariko inshingano ze zo guteza akavuyo yazigezho. Ahasigaye bamwohereze nka za Congo cg Liberia mu rwego rwo kumushimira!

  • Nabazwe abakoze bamaze kwirukanwa yarahawe imyanya ngo babahe statut akabangira.

  • RUBINGISA NTAKIGENDA WE BIMUNANIYE ATARAGERA KURE NIBAMWEGUZE KOKO KUGEZA IKI GIHE ABANTU TUTARAHEMBWA

  • Ikibazo si Ndushabandi ahubwo ni ukuba yarahawe uriya mwanya. Ni gute nwasobanura imoamvu Ndushabandi Dr muri medicine agurwa vice recteur financier & administratif byamara kuzamba ngo amakosa ni aye? Ese iyo bamuha ibitaro cg igisa nabyo ayobora? Ese kaminuza ifite isgami rya finance & administration, ifite Drs muri management, finance,…. barangiza bagaha finance zayo muganga mwe mwumva hari kuvamo iki kindi kitari ibyamurijije? Binyibikije muri za 98 -2000 aho ysri ifite directeur financier wize philology romantic.

  • Ego kooo!!!!

  • ntabwo narinzi ko yarira ukuntu twiga twamufataga nk’umuntu utatura shida.uyu vice Recteur niba ariko bikitwa kuri kashi yafungaga umutwe.visite igihe cye sibwo zagabanyutse .Arahageze agabanyije visite,kaminuza nunvise ngo ntigicana ninjoro haba i Ruhande haba hameze nko mu igihuku.Ba patro izo ngamba mufata ziri toto muri management.reba kaminuza kutaka kweri ni inzu y’umuturage irara yaka .Kaminuza ntabwo ikiri urumuri n’agakiza bya Rubanda.

    ntimuyinyonge ndabazi ahaaa.

  • Ndabona Ndushabandi bamurenganya. biriya azira byabaye ataranajyayo, ibyinshi yasanze ariko biri. Ahubwo bazamubaze iby’icyahoze ari KHI kuko niho yayoboye igihe kandi ari na domain ye. Ariko ubundi bamujyanye UNR gute mu mari kandi ari muganga?Kurira kwe bifite ishingiro afite byinshi ku mutima.

  • Birababaje aho Afande inyangamugayo nka Maj.Dr.Ndushabandi aririra mumaso y’abayobozi bagenzi be bo bagaseka!!! Bigaragara ko ku badepite bo ntacyo bibabwiye kabishwe bamwe muri bo abana babo biga hanze. Naho Rubingisa we ari mumazi abira. Kubona abakozi bose ba campuses 7 batarahembwa kugeza ubu. Ubu se yibwira ko abafite za loans muri banki amande yo kwishyura azavahe? Finally, do not expect quality from hungry lecturers!! It’s now two weeks after the beinning of the semester but no lectures!!! Mu Rwanda nta kwigaragambya bibaho ubwo nugupfira muri nyagasani after all INTORE NTIGANYA!!!!!!

  • Bbbbbbbbbb

  • urarira kwisi wahageze

  • Ye bana, akabi gasekwa nk’akeza!

    Nawe undebera izo mpinduka zaho Dr wagahawe ibitaro ahabwa Finance, none ndumva atangiye kurira nka wa mwana. Ese nigute uburezi bwatera imbere umwana wa Ministre w’uburezi yuiga i Mahanga?

    Ngizo impunduka za hato na hato, ibigio bitwara amafr ngo REB, WDA, etc. Ni gute upangira umwana Laptiop mwalimu umwigisha atarayikozaho intoki? Ni gute se uwo mwana we azayiga idateganijwe kuri program? Nako nabonye ubu hari za tel zaho n’icyongereza gisigaye cyigwa mu Kinyarwanda!

    Ese uburezi murimo murabugira ubufindo ngo mufindure? cg ntabwo muzi ko uko mw’experimanta ubuzima bwa muntu urubyiruko ruba rutakaza imyaka yabo yo gukorera igihugu!

    Ibi papapuro mwasimbuje Diplomes nta kindi bimara uretse ko negra abo mwira abashomeri cyane ko muzi ko muba mwabapfunyikiye amazi, nubundi akazi nubwo bakabona, ntabwo bagashobora kubera ko ntacyo muba mwabigishije kitari ukubatesha igihe.

  • ubwo amakosa yagaragaye akaba yavuze ko azakosorwa nahabwe umwanya maze bazongere kumunenga babonye hari ikitarakozwe

  • UMUSAZA, shira agahinda, kuko muri gahunda yo kuvugurura profil Z’abakozi na organigramme z’ibigo bya LETA, harimo kwibandwaho ko umukozi ukora akazi katajyanye n’ibyo yize agomba kwibwiriza agahambira utwe amayira akigendwa.MUGANGA NDUSHABANDI rero umwanya we uri mu BITARO ntabwo ari muri management. Si non ibyo byaba ari ugupfobya abize iyi faculté. None se, nkuko utajya kuvura abarwayi warize management na Administration niko muganga adashobora na rimwe kuba umuyobozi mu icungamutunga n’imiyoborere mu kigo runaka. Uyu ni umwanya technique, si umwanya POLITIKE. Ni bamugire RECTEUR WA KAMINUZA Y’U RWANDA cg ajye kwibera SENATERI; Naho ubundi amacenga n’amanyanga aba mu micungire y’umutungo w ‘IBIGO BYA LETA ndetse n’ibindi MUGANGA Mu BUVUZI ntashobora gukurikira. Umunyabwenge atanga ubumenyi bujyanye n’ibyo yize.
    Ndetse jye ndabona amakosa babonye ari make. Naho miseke.

    Mu micungire y’umutungo nta MARANGAMUTIMA abamo.Habaho gukurikiza amategeko n’amabwiriza y’imicungire y’umutungo. ( MANUEL DE PROCEDURES DE GESTION)
    Ndasaba PAC kuzandebera niba KAMINUZA n’ibindi bigo bya LETA bigira aya mabwiriza y’imicungire y’umutungo. Iyo ahari akurikizwa uko yakabaye, bitaba ibyo hakabaho inyandiko itanga uburenganzira bwo kuyaca kuruhande.

    Kutayakurikiza bikaba impamvu yo kubihanirwa, apana KURIRA kandi hari imirongo ngenderwaho wahawe.
    Niba ntayihari, nkugire inama wowe bahaye KUYOBORA IKIGO RUNAKA CYA LETA cg IKINDI, saba ko ajyaho mu maguru mashya, nibabyanga, wegure.Niba uteguye, ntuzazane ibyo KURIRA igihe uzaba wisobanura imbere y’inzego ugomba gusobanurira ibijyanye n’amakosa wakoze.

  • @G, Umutoni & others. Did u guys know that the president of the world bank is a medical doctor? Rwandan Minister of EAC is a pharmacist, isn’t she?

    • Aline, the World can be wrong!!!!!!

  • amakosa mirongwinani nimenshyi nibashake ukwarangira kuko birababaje

  • hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh

  • Ariko ni gute prject nini ya MIS igura miriyari yamanyarwanda bavuga ko hari umuntu umwe uyizi gusa ? Mwene izi projet zingana gutya zijyana na capacity building ya ba young and experienced engineers bo kuyikorera implementation, exploitation and maintenance. Kandi namahugurwa agakomeza. Nukuvuga ko iyo umwe mu bazi kuyikoresha asezeye abandi barayikomeza. Nkeka ko habaye ho poor planing yiyi project ya MIS ya NUR kandi hakabamo namanyanga yabayobozi bashakamo icyacumi.
    Ariko harya bari banyamahanga ba obielo nabandi baramaramo iki ? Habuze abanyarwanda ? Ko barimo se ibintu bikaguma kuzamba ?
    NUR nishake umu IT uri enough experienced kandi well trained and mature arebe ko hari icyo yabamarira.
    Ese abanyamahanga bayoboye SFB ikibaho mwatubwira ko bayisigiye iki barushaka iki papias wayiyoboye ?
    Mutubwire experience na academeci bacground ya engineer warushinzwe MIS cyangwa se kubera impamvu zicyacumi yarananijwe bituma yigendera mu mahanga !!!

  • Ndumiwe mwese nanumuhaye pole kweli? muzee kurira bivuze ko uba wicuza, igisigaye kora neza ibintu bihinduke abakozi bahemberwe igihe naho abaguseka nabakuvuga yewe nabanegura bazahoraho kandi kwisi hose babaho. Mr RUBINGISA courage urashoboye

  • Ikibazo abantu bamwe ntabwo ari honnetes & patriotiques: hazamo inda nini na commission sur les marches. kubera X raison bavanga politique na technique, umuntu akiga chimie ukamuha igigo cya technologie,hari ibigo byinshi bigira ibibazo kubera kubiha umuntu ufite diplome different de loin nibyo bamushinga.Ariko agaciro karihe??Obiero niwe imminent muri finance dufite Dr Kaberuka mwagiye mumubwira akabagira Inama muri economie y’igihugu.

  • Yooooh , uyu Ndushabandi amarira niyihangane ubundi ngo amarira y’umugabo atemba ajya mu nda ; none umu Afande Major Doctor araturika akarira imbere ya Rubanda ? Aka ni akumiro mu Rwanda.
    Ikindi ko Twari twrahisemo decentralisation mubuyobozi bwite bwa Leta none ibi BIGO binini duhuriza hamwe ntibidusubiza inyuma?Management yabyo izashoborwa n’abanyamahanga?
    UR izabananira pee kimwe n’ibindi bigo binini.

  • Yarize make, naho ayo arijije abakozi azayabazwe

  • YARATABUTSE NAWE DISI!!! MURIBUKA IRYO JAMBO DR ARIBWIRA MUGENZI WACU MU NAMA Y’ABAKOZI MURI AUDI? YOOO UBAMBA ISI NTAKURURA NYABUSA NA BABANDI NTAVUGIYE AHA KUKO MWIYIZI NIMUMUREBEREHO! DR WAJE UVUGA NGO UFITE MISSION! NIBYO KOKO WARAYIRANGIJE NAKO WARATURANGIJE ARIKO IMANA IHORA IHOZE! ABO MWAGIRIYE AKARENGANE BOSE BAZABARIZA! NA BADOOOO

  • Mubyukuri jyendibaza nti ariko nkubu abanyeshuri bangiwe kwiyandikisha kubera ibirarane bazajyahe ese buriya abadepite babitekerezaho iki? ibaze abanye shuri maganatandatu? ntekerezako mubyezo bafata bakagobye gushyiraho ubushishozi murimacye ntiberewe gussipanda ntimerewe nokwiga ubwose sikibazo kandi ntaho batakigejeje.

Comments are closed.

en_USEnglish