Hon. Nkusi yaciwe Frw 5000 ngo anyure ku kiraro!
Ubwo akanama k’abadepite bashinzwe gukurikirana imari ya leta (PAC) kabaza abayobozi b’akarere ka Rwamagana impamvu bagaragaweho amakosa yo gucunga ibya leta nabi, Hon Nkusi ukuriye PAC yavuze ko ubwo yasuraga aka karere yaciwe amafaranga y’u Rwanda 5000 kugira ngo anyure ku kiraro cya Nyakariro cyangiritse!
Perezida wa PAC, Hon Nkusi yabivuze kuri uyu wa kabiri akaba yabazaga ubuyobozi bw’akarere aho imirimo yo kubaka icyo kiraro igeze.
Yagize ati “Mu Rwanda hari ahantu hakiba Payage (amafaranga umuntu yishyuzwa kuko anyuze ahantu), ibi bintu ntibikwiye, naciwe amafaranga 5000 kugira ngo nyure ku kiraro. Nabuze uko ngira ndayatanga.”
Hon Nkusi ati “Habuze iki ngo kiriya kiraro cyubakwe ko bisaba amafaranga atari menshi, hashaje imbaho gusa ibyuma birakomeye, ubwo nabyo birasaba gutanga amasoko yo guhendesha leta.”
Ibyo kandi yabibajije anabijyanisha n’umuhanda uhari uhuza akarere ka Bugesera na Rwamagana.
Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yagiranye n’Umuseke nyuma y’ibyo byavuzwe na Hon. Nkusi, Uwimana Nehemie yadutangarije ko ikiraro we na komite y’akarere bagisuye ngo bakora n’ubuvugizi.
Yavuze ko Ikigo gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA) cyemeye kuzuba icyo kiraro gihuza umurenge wa Juru (Bugesera) n’uwa Nyakariro (Rwamagana).
Uwimana Nehemie, Umuseke washatse kumenya igihe bizatwara ngo kibe cyuzuye, avuga ko inyigo yakozwe na RTDA, gusa ngo ntabwo ari imirimo yoroshye izakorwa kuko, ngo hari ibintu byinshi bizakorwa mu rwego rwa tekinike (technique).
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yabwiye Umuseke ko umuhanda uhuza Bugesera n’akarere ke bawushyize muri gahunda ya FIDA ndetse Banki y’Isi yemera gutanga amafaranga yo kuwukora neza ariko na n’ubu ngo ayo mafaranga ntaraboneka.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
10 Comments
Ni nde uvugisha ukuri?
Uwatswe amafaranga cyangwa uwayatse?
Kandi batubwira ko uwatse ruswa n’uyitanze amategeko abafata bombi nk’abanyabyaha?
Uru rubanza muraruca mute hagati ya Honorable watswe ruswa akayitanga abuze uko agira n’uwayimwatse?
Nkusi Juvenali ibyavuga ni ugusebyanya.
Uwo mu Mayor arananiwe pe! yari akwiye kwegura kuko kutagira aho ahagaze kwe ni kibazo .Ntacyo azamarirs abaturagege ba rwamagana atari uguma yibrra uwanyuma muri byose ariko akaba uwambere mu kunyereza umutungu wa Leta.Ntumubaze gufats icyemezo.
Yewe ga Kabanga!
Ngo Honorable arasebanya?
Amaherezo urajya kwitaba muri PAC maze wisobanure.
Iyi ni imikorere mibi y’ubuyobozi.Ahubwo se uretse no kuvuga ibiraro,babanje bagakora n’imihanda yindi hafi ya yose yabaye imiringoti ibarizwa mu karere ka Rwamagana.Rugende_Karenge wo uteye uteye ubwoba.
Ubuyobozi bwa Rwamagana burananiwe mu nzego zose-Kuva hejuru kugeza hasi-abakozi hafi ya bose bitahira Kigali, iyo ugize ibyago ubakeneraho service ubwo ugahora usiragira mu nziraaa.Njye narumiwe.Ikijyanye n’ibikorwa remezo cyo ntubabaze niba batagira igenemigambi rirambye se, bazateza Akarere imbere gute nta mazi ,nta mashanyarazi reka imihanda yo sinakubwira.
Ariko akarere ka Rwamagana murakitiranya!!!!!!!tinya akarere katagira umuhanda ugahuza na Kicukiro(kabuga) iyo uvuye Kabuga ujya Muyumbo ugimba guca Rugende kandi hagati yabo harimo umuhanda wakorwa gusa n’imbaraga z’abaturage!!!!!!!!Rwamagana hari ikibazo kitoroshye gikwiye kurebwa mu maguru mashya naho ubundi harasigaye!!!!
Iyi ntabwo ari ruswa kuko yatanze amafaranga kugirango bamufashe kwambuka icyo kiraro cyangiritse.Iyo ni main d’ouevre.naho iby’akarere ka Rwamagana byo ni agahomamunwa kuko niyo hari gahunda wenda yo guhanga imihanda mishya ujya kubona ukabona aba tigiste mu ntoki zabandi barimbagura ba nyirazo ntacyo babiziho,ukibaza niba nta na expropriation aka karere kemera bikakuyobera.Ndi umunya rwamagana ariko narahazinutswe kubw’imikorere y’abayobozi baho.
Nanjye ni uko dusigaye tugira isoni zo kuvuga ko turi aba nyarwamagana baradusebya rwose aba nyuma mu bintu byose kweri?????????????
matsiko urimo uritiranya ibintu kuko iriya ntabwo ari ruswa yatanzwe..umuhanda payage kubera ariwo wajemo kaburimbo bwambere ikigali,,kandi ukaba warubatwe nabantu kugiti cyabo icyo giha payage(bisobanura ko nushaka kuwukoresha wishyura amafarnga yagenwe nabo bantu bawubatse privately..kera uriyamuhanda uvamu kanogo-sopetrade kugera romp-point ,kuhanyura byari ukwishyura…ahubwo ndatangaye kubona payage ikibaho peeee..murwanda rwa KAGAME wapi ibyo ntibikibaho kabisa
Comments are closed.