Digiqole ad

PAC ntiyanyuzwe n'ibisobanuro bya REB ku makosa yabaye muri ‘One laptop per child’

Mu gihe cy’amasaha agera kuri atatu abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, (REB) bamaze imbere y’abadepite bagize commission yo gukurikirana imari ya leta (PAC), babazwa amakosa yaranze iki kigo mu gukoresha nabi imari ya leta, kuri uyu wa kabiri tariki 7 Ukwakira 2014, abayobozi ba REB babuze icyo bavuga biyemeza guhindura imikorere.

Perezida wa PAC Hon Nkusi Juvenal asaba ibisobanuro REB
Perezida wa PAC Hon Nkusi Juvenal asaba ibisobanuro REB

Gahunda ya ‘One Laptop per child’ (Mudasobwa imwe kuri buri mwana), ni kimwe mu bintu byamaze umwanya bitangwaho ibitekereo cyane hagaragazwa amakosa yakozwe, umuyobozi wa REB, John Rutayisire na we akaba yisobanuraga n’abo bakorana ku ruhuri rw’amakosa yaranze iyi gahunda.

Ikimenyane, kutareba kure (mu gutanga mudasobwa ahantu hataba amashanyarazi), kutamenya gutegura umushinga neza wa One laptop per child ngo unonosorwe mbere yo gushyirwa mu bikorwa, ibyo ni bimwe mu bibazo abadepite bibazaga ndetse banabibaza umuyobozi wa REB kugira ngo asobanure neza icyabaye intandaro y’amakosa yaranze One Laptop per child.

Abadepite bagize PAC basabye ibisobanuro by’ukuntu hari abanyeshuri bahawe mudasobwa za One laptop per child, ariko na n’ubu nyuma y’imyaka ine (4) ishize bakaba batazi kuzifungura ngo kuko zifite code (key word). Basabye gusobanurirwa uburyo mudasobwa zitahanwa imuhira n’abarimu ndetse n’abanyeshuri kandi atari ko byari bigenwe muri gahunda.

Abadepite kandi basabye ibisobanuro ku kuntu, program zashyizwe muri mudasobwa mu 2010, ubu zaba zikigezweho. Abadepite basabye ibisobanuro ku buryo hari mudasobwa na n’ubu zatumijwe ariko ntizikoreshwe, izindi zijyanwa ahantu hatagira amashanyarazi, ibintu Hon Nkusi Juvenal yavuze ko birenze ukwemera ndetse ngo nta muntu ufite ubwenge wabikora.

Abadepite basabye REB gusobanura icyo yari igamije kugeraho ubwo yatangizaga gahunda ya One laptop per child n’impamvu kitagezweho. Muri rusange gahunda yari kugera mu bigo byose nk’uko gahunda yitwa, ariko ngo ibigo 400 gusa ni byo byahawe izo mudasobwa.

Ibi ni byo byatumye, PAC yibaza niba umushinga wa One laptop per child warizwe neza mbere y’uko ushyirwa mu bikorwa. Ikindi gitangaje ngo ni uko izo mudasobwa zari gutegurirwaho amasomo abarimu bakazifashisha bigisha ariko zikaba zidafite program n’amasomo amwe na mwe nk’uko na REB yabyemeye.

Mu gusubiza urwo ruhurirane rw’ibibazo, hamwe na hamwe REB yagerageje kwirwanaho, ahandi imanika amaboko yemera amakosa yabayeho inavuga ko igiye gukurikiza inama yagiriwe ikanavugurura imikorere.

Ku kibazo cy’uko hari mudasobwa zajyanywe ku bigo bidafite umuriro w’amashanyarazi, Ntaganzwa Damien, Umuyobozi muri REB ushinzwe guteza imbere ibyo kwigisha (T.D.M) yavuze ko amakosa atakozwe na REB ngo kuko yo yajyanaga mudasobwa yabwiwe ko ikigo kizashyirwaho amashanyarazi, bityo amakosa akaba ari aya EWSA.

Umuyobozi wa REB, John Rutayisire imbere ya PAC
Umuyobozi wa REB, John Rutayisire imbere ya PAC

Abadepite bamubajije niba hari amasezerano azwi REB yagiranye na EWSA, avuga ko ntayo, ibintu Perezida wa PAC yahise avuga ko Ntaganzwa arimo kwirwanaho mu bintu buri wese yumva ko ari amakosa.

Akemanga uko mudasobwa zatanzwe, Perezida wa PAC akaba yavuze ko mudasobwa zishobora kuba zaratangwaga bitewe n’imbaraga z’umuyobozi uyobora ikigo cy’amashuri iki n’iki.

John Rutayisire, Umuyobozi wa REB yagerageje kunganira mugenzi we avuga ko uburyo gahunda ya One laptop per child yari iteye, noneho hagiye kurebwa uko mudasobwa zashyirwa muri Computer labs (Salle irimo mudasobwa nyinshi) noneho buri munyeshuri akajya agira amahirwe yo kuyikoresha.

Yavuze ko buri kigo cy’amashuri mu Rwanda cyagejejweho ingufu z’imirasire y’izuba ku buryo izo computer labs zizakora neza kandi abyizeza abadepite.

Yagize ati “Ubu noneho turakora ibyo twari kuba twarakoze mbere banyakubahwa.”

Ibi rero byateye abadepite urujijo babaza niba One laptop per child ivuyeho igahinduka ‘One laptop for many children!’, ariko John Rutayisire uyobora REB avuga ko program itavuyeho ngo ahubwo hagiye kureba uko mudasobwa zasaranganywa.

Yagize ati “Ntabwo gahunda yahindutse, computers zihari ni ukuzisaranganya ariko bidakuyeho poliki ya One laptop per chalid.”

Mu gusoza ibibazo kuri iyi gahunda ya One laptop per child, umwe mu badepite yagize ati “Ibibazo bya One laptop per child ntitwabivuga ngo birangire…”

PAC ikaba yatanze inama kuri REB yo kunonosora neza iyi gahunda ngo kuko hari ibihugu byinshi muri Africa byaje kuyikopera ku Rwanda, nabyo bikayikoresha ku buryo niba u Rwanda rwaba ruyihinduye byafatwa nk’igisebo ku gihugu.

Ntabwo ari One laptop per child yavuzweho gusa kuko PAC yanagarutse ku gucungwa nabi umutungo wa leta mu kigo REB,  gahunda y’abarimu bafasha abandi barimu mu rurimi rw’Icyongereza (Mentorship) nayo irimo ibibazo, ibikoresho by’ubwubatsi bw’amashuri byariwe, ndetse no kwishyuza abahawe bourse barangije kwiga na n’ubu bigenda biguru ntege bigatuma hari abana b’u Rwanda benshi batabona inguzanyo mu kwiga.

One laptop per child ni gahunda yatangiye mu 2010 ndetse mudasobwa zatumijwe na Minisitiri w’Uburezi, Mutsindashyaka Theoneste mu rwego rwo kwihutisha ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Aha! Buretse Umunsi Muvunyi yayoboye kino kigo azabikurikirana nk’uko yifatiye abanyeshuri bakopera…

    • Ubinye uwo uvuga nawe? We se ni miseke igoroye yavuye mu ishami rya bourse SFAR batamurega kunyereza agera kuri miliyoni ijana? Ni uko gusa ahari ubwo urega ari we uba uregerwa cg se aka wa mugani wa Kinyarwanda ngo uwazikubitira gusutama yazimara, ahubwo nawe ntiyagimbye kuba akiri muri kiriya kigo aho yahinduriwe imirimo agashyirwa mu bizamini!

  • ubwo bemeye amakosa reka turebe uko bazayakemura kandi bidahinduye izina rya gahunda kuko amahanga yari amaze kudufataho urugero kandi mu gihe bazabona bibacanze bazitabaze abahanga babagire inama ariko tudaseba

  • ibi nibyo nibyo njye nita imiyoborere myiza abakoze amafuti bakayabazwa bayahanirwa cg bakikosora cg bagakurwa mumirimo hakajyamo abashoboye , ukajya imbere ye inteko ukisobanura ugasabonurira abanyarwanda uko ibyabo ubitwara uko wishakiye, accountability

  • Ubukana bw’imboga ntibwotsa imbehe!
    Iyi myitozo y’ibiganiro ntacyo itanga gifatika kuko ntibibuza abakoze amakosa kuyakomeza
    Iyo ibiganiro birangiye ubuzima burakomeza nta zindi ngaruka.
    Bene ibi babyita VUGA VUBA NIGENDERE.

  • ariko uwo muyobozi ntabeshye koko ibigo byose bya primary bifite ingufu. z ‘imirasire yi zuba? hanyumase ihari da byaba bikibaye machine. imwe ku mwana Cg NI imwe kuri benshi cyereka avuze ko buri cyumba cyishuri kizagira iyacyo sall (computer labor ) hanyuma se etude no kwimenyereza gukoresha machine kubana bigakorwa ryari?

  • Ariko Umugabo nduwayezu uyobora ikigo IRST ko adakurikiranwa.gusahura kumugaragaro,kwangiza ibya leta,ruswa,kwivanga mu gutanga amasoko,gushora leta mu manza. cfr raporo za audit.yarabivuze ko afite abamuzanye none bigiye kuba impamo.murakoze

    • kamagajuwe namwe mwese mwagerageje kuvuga kubya DG wa irst ibyebyo ni agahoma munwa ahubwo jye nibaza izo comisiyo icyo zi kora kikanyobera ese ko muvuga amafaranga gusa mutavuze mauvaise gestion y’abakozi wagirango si aba leta ni abe aho atoneka uwo ashatse akanatonesha uwo ashatse? tureke ibyo turebe imitungo nk’amazu yubatswe n’igihugu akaba asenyuka birebwa ntihagire igikorwa mureke umutungo wa rubanda waseseguwe ngo kuri jatropha none hakaba nta nimwe wabona?si amazimwe hakenewe odite yihariye kuri uno mugabo akishyura ibya rubanda yacunze nabi nibwo koko tuzabona ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko kandi ko imiyoborere myiza igenda ishinga imizi.
      ni byinshi ntawabivuga ngo abirangize. thx

  • Ariko diaspora ntikorwaho.Dg wa IRST nduwayezu jean azisobanura ryari.ruswa imishinga ya baringa ihombya leta,gutanga akazi ku bananyamahanga abona 1/10 buri kwezi,gutanga amasoko uko ashatse.nakoranya nawe imyaka 5 ndamuzi.murakoze

  • Ariko nduwayezu jea uyobora ikigo IRST ko adakurikiranwa.gusahura kumugaragaro,kwangiza ibya leta,ruswa,kwivanga mu gutanga amasoko,gushora leta mu manza. cfr raporo za audit.yarabivuze ko afite abamuzanye none bigiye kuba impamo.murakoze

  • Abayobozi bafite amanyanga bose bagomba kwisobanura,na dg wa IRST.

  • Turasaba ko na Dg wa irst yazisobanura uko aba mu nzu ya leta imyaka isaga 7,akaba yishyuzwa 150.000×12=1.800.000frsx7=12.600.000fr kandi afite amafaranga y ubukode leta imugyenera.murakoze

  • Ibyaba byiza nuko nk’uyu Hon Nkusi Juvenal yabimburira abandi gutangaza umutungo we bityo ibyo avuze bikarusha kugira ireme.

Comments are closed.

en_USEnglish