Digiqole ad

Kenyatta yemeye kuzitaba urukiko i La Haye, agasigira ubutegetsi Ruto

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere President Uhuru Kenyatta wa Kenya yabwiye Inteko ishinga amategeko y’igihugu cye ko azitaba Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC kuri uyu wa gatatu, abonereho no kubamenyesha ko William Ruto azaba ayobora igihugu mu minsi yose azamara i La haye mu Buholandi nk’uko bitangazwa na Daily Nation.

Ubutumwa Perezida Kenyatta yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri
Ubutumwa Perezida Kenyatta yatanze mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri

Uhuru yemeye kuzajya i La Hague nyuma y’uko abamubiranira bari basabye urukiko ko rwakwimura umunsi yari buzitabireho kuko ngo muri iyi minsi afite akazi kenshi, ndetse kandi bari basabye ko yakwitaba urukiko hakoreshejwe ubuhanga bwa Video Conference urukiko rurabigarama rumusaba ko agomba kwitaba ubwe.

Uru rukiko rufatwa n’abayobozi bamwe ba Africa nk’agasuzuguro ndetse nk’urwabashyiriweho by’umwihariko.

Uru rukiko rukorera mu Buholandi rurashinja President Kenyatta uruhare rutaziguye mu bwicanyi bwakurikiye amatora ya President wa Repubulika yabaye muri 2007  yari ashyigikiyemo Mwai Kibaki  ari nawe wayatsinze amaze kurusha Raila Odinga.

President Kenyatta kuri uyu wa mbere yabwiye Inteko ko nta  nkomanga afite ku mutima kubera ibyo aregwa kandi kuva kera na kare yumva umutimanama we utamucira urubanza.

Nk’uko ICC ibivuga, Kenyatta azitaba nk’umuntu ku giti cye, aho gufatwa nk’Umukuru w’igihugu.

Mu gitondo cy’uyu munsi Kenyatta yahuye n’abakuru b’inzego z’umutekano mbere y’uko abonana n’Inteko Ishinga amategeko.

William Ruto wasigiwe ubutegetsi na Kenyatta mu gihe azaba ari i La Hague nawe akurikiranywe na ICC ku byaha bisa n’ibyo Kenyatta aregwa.

Abadepite bagera ku 100 bari batangaje ko bashaka kuzaherekeza Perezida wa Kenya.

Hari amakuru yavugaga ko hari bamwe mu bayobozi bo mu bihugu by’akarere nabo ngo bari kuzamuherekeza muri uru rubanza nubwo atigeze yemezwa.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Agasuzuguro k’abazungu gahawe intebe!

  • buriya uriya wa kenya niho agiye yashyira ubwenge kugihe kubyerekeye kukiremwa muntu ? Abaturange bomuri kenya mwihagane.

  • birababaje cyane kuva prezindant muzima yitaba urukiko ?kenyatta kandi ari muba prezidant bemeye kuzatanga ingabo zifasha Kagame, siko bimeze?

  • ubwo batangiye kuvuga ngo azitaba nk’umuntu kugiti cye atari nka perezida ubwo none ntibashaka kumuherana ariko aka kaba agasuzuguro ye

  • Mujye murya abantu amahanga arebere rero…ibyo aregwa nibimuhama azahanwe…kuba President hejuru y’amaraso y’abantu sibyo

  • Twamaganye abantu bafite ibitekerezo nkibya Kaka, birababaje kuba hari umunyarwanda ukivuga biriya(Kaka), ubu mu Rwanda amoko ni umugani ikiri imbere ni ugushaka amafaranga umurimo niwo soko yiterambere ndahamya ko ataba mu Rwanda namwifuriza kuzaza akareba uko hameze kuko umuntu uba mu rwanda ntiyavuga amagambo y’amanjwe,ameze kuriya, arimo aratera izaharurutswe.

  • None mujye muniga abantu baceceke ngo kuko babajyanye mu nkiko mubibonamo agasuzuguro? mujye mureka gukora ibyaha niba mwumva ko kujya mu rukiko ari agsuzuguro rero!! Inkoramaraso zose zizajye zibazwa ibyo zakoze n’izindi zizajyanweyo!!

  • Perezida Kenyatta ni umuntu w’umugabo cyane. Njye ndabona atanze urugero rwiza ku bandi bayobozi. Iyo mumutima wawe ntacyo wikeka, ntacyakubuza kujya gusobanura ibyo ubazwa, kabone n’iyo waba uri Perezida w’igihugu.

    Imana imufashe abazungu bo muri urwo rukiko ntibazamwigirizeho nkana.

  • KUBA YITABA NK’ UMUNTU KU GITI CYE NIKO BIMEZE KUKO IBYAHA AREGWA YABIKOZE ATARI PRESIDENT. ARIKO KANDI MWE MUVUGA KO ARI AGASUZUGURO NIMUTEKEREZE KU BURENGANZIRA BWA MUNTU. TUVUGE KO ABAPFUYE ARI ABAVANDIMWE BAWE, WAKWISHIMIRA KO UWABISHE ADAKURIKIRANWA NGO NI UKO ARI PRESIDENT. ABANTU BOSE BARANGANA IMBERE Y’ AMATEGEKO. ABAYOBOZI NIBAMENYE AGACIRO K’ABO BAYOBORA KUGIRANGO BIRINDE IBYAHA N’ INGARUKA ZABYO.

Comments are closed.

en_USEnglish