Kuba u Rwanda ari ruto ntibikwiye kubangamira abashoramari – Kagame
Mu gusoza ibiganiro by’iminsi ibiri mu bijyanye n’uko ikoranabuhanga ryakoreshwa mu guhindura ubukungu bw’isi ariko by’umwihariko ubw’u Rwanda na Africa, mu nama yiswe ‘Smart Rwanda Days’, Perezida Paul Kagame yavuze ko igikomeye ari ugushora imari mu buryo bwiza n’aho ngo kuba u Rwanda ari ruto ntibikwiye kubangamira ishoramari.
Impuguke zisaga 400, abayobozi mu nzego zifata ibyemezo, abashoramari mu Ikoranabuhanga (ICT) bari bateraniye i Kigali kuwa kane tariki ya 2 Ukwakira no kuwa gatanu tariki 3 Ukwakira 2014, bakaba baraganiraga uburyo ICT yafasha mu guhindura ubukungu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT), Rosemary Mbabazi yagarutse ku buryo ICT yahinduye byinshi mu Rwanda mu bijyanye n’ubukungu ndetse agaruka ku ngamba zafatiwe mu nama yaherukaga i Kigali mu 2013, Transform Africa.
Yavuze ko nubwo ‘Smart Rwanda Days’ ari rimwe mu matunda yeze kuri iriya nama, hashyizweho ihuriro ry’ibihugu birindwi bizafatanya n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ikoranabuhanga ku Isi (ITU) kuri ubu witwa Dr Hamadoun Toure ndetse na Dr. Mohamed “Mo” Ibrahim washinze isosiyeti ikora iby’amatelefoni yitwa Celtel, mu kuzamura ICT muri Africa.
Ibihugu bya Uganda, u Rwanda, Burkina Faso, Senagal, Kenya, Gabon na Sudan y’Epfo, buri kimwe kihaye intego kigomba kugeraho mu bijyanye no guteza imbere ICT no kuyikoresha. U Rwanda rwahisemo Imiyoborere ishingiye kuri ICT (E- Governance) ndetse n’imijyi yubakiye ku ikoranabuhanga (Smart Cities).
Minisitiri wa ICT muri Kenya Dr Fred Okeng’o Matiang’i yavuze ko igihugu cye kihaye intego yo kuba mu myaka ibiri buri karere ka Kenya kazaba gafite Internet ihagije ndetse ngo ibyo bikazarengaho Internet igasakazwa mu muyoboro w’ubuhahirane w’Amajyaruguru (Corridor North) uhuza Kenya, Uganda, S.Sudan n’u Rwanda.
Minisitiri wa ICT muri S.Sudan Rebecca Joshua Okwaci yavuze ko nubwo igihugu cye kikiri gito ugereranyije n’igihe cyashinzwe nacyo kitazasigara inyuma muri ICT, kikaba gifite umugambi wo gukwirakwiza umuyoboro wa Internet mu mpande zose z’igihugu.
Mu biganiro bisoza ‘Smart Rwanda Days’, Perezida Paul Kagame nk’umushyitsi mukuru, Dr Hamadoun, Umunyamabanga Mukuru wa ITU n’Abanyarwanda bato babashije gushora imari muri ICT, Aline Kabatende wagize uruhare muri ‘Rwanda Online’ ndetse na Jean Niyotwagira, wize muri KIST agashinga ikompanyi yo gukora ‘software’, baganiriye ku byihutirwa byakorwa mu kwihutisha ICT ndetse habaho no gusangira amakuru y’uburyo abo ba rwiyemezamirimo bato bageze aho bari, ikiganiro cyayobowe neza cyane na Peter Ndoro wo muri Zimbabwe.
Perezida Kagame yabajijwe icyo yumva cyakorwa kugira ngo ICT irusheho kwihutishwa, asubiza ko hakenewe ishoramari.
Yagize ati “Niba twumva ko ikoranabuhanga rya digital (digital mechanisms) ryahindura abaturage bacu, birasaba ko habaho kongera ishoramari mu kwigisha abaturage guhanga udushya.”
Paul Kagame yavuze ko nubwo hakorwa byinshi hakwiye kurebwa niba ibikorwa bigira impinduka nziza bisigira abaturage.
Umunyamabanga Mukuru wa ITU, Dr Hamadoun Toure, yongeye gushimangira ko hakwiye gusangirwa amakuru meza n’amabi, kugira ngo amakosa yakozwe kera atazongera gukorwa. Hamadoun yavuze ko nta mwanya uhari wo guta ku bihugu bidashaka guhinduka.
Yatanze urugero ku Rwanda avuga ko umujyi wa Kigali ari umwe mu mijyi ikeye cyane ku Isi kandi avuga ko uko abivuze mu nama y’i Kigali n’ahandi hose yabisubiramo.
Yanenze cyane inyito Abazungu bakunze kuvuga mu bijyanye no kugera ku ntego z’ikinyagihumbi muri Africa, aho bakunda kuvaga ngo imishinga “igamije kugabanya ubukene muri Africa” (to alleviate poverty in Africa) iyi mvugo ngo yuzuye agasuzuguro kuko ubukene muri Africa bifatwa nk’aho ari akarande.
Perezida Kagame na we yunze mu magambo ya Hamadoun avuga ko imvugo yo “Kugabanya ubukene” idakwiye gukoreshwa muri iki gihe.
Ati “Ubukene ntibugabanywa, burarwanywa abantu bakagera ku iterambere. Iyo mvugo “kugabanya ubukene” koko ikwiye kwibazwaho.”
Aline Kabatende nk’umwe mu Banyarwandakazi bagize icyo bakora mu kubyaza umusaruro ICT, kandi akaba na rwiyemezamirimo, yavuze ko abantu bakwiye guhinduka imyumvire, (Abanyarwanda n’Abatuye Africa) bakamenya ko aribo muti w’ibibazo bafite.
Umwe mu bashoramari baturutse muri Canada yagaragaje impungenge z’uko gushora imari akenshi bijyana n’umubare w’abatuye igihugu, kandi u Rwanda ngo kikaba ari igihugu gito bityo bikaba byabangamira ishoramari.
Perezida w’u Rwanda yasubije icyo kibazo kandi amukuriraho impungenge, amubwira ko kuba u Rwanda ari ruto mu buso, nta we bikwiye kubera imbogamizi mu kuhashora imari.
Perezida Kagame ati “Gushora imari mu buryo bwiza ni ikintu gikomeye, isoko ryo si ikibazo. Nta mpungenge zikwiye kubaho mu gushora imari mu Rwanda kuko u Rwanda ruri mu miryango myinshi ruhuriramo n’ibindi bihugu. Ibyo byakemuye ikibazo cy’abaturage bake mu rwego rw’isoko.”
Amafoto/HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
2 Comments
oya rwose u Rwanda si ruto rwo kubangamira abashoramari , aha rwose ntibakaye bagira ikibazo , u Rwanda rufite aho gukorera rukagira byumwihariko kuba rufite manpower ihagije rwose kandi ishoboye yiteguye gukora no gufatanya nabo bashoramari
Ntekerezako ikingenzi ku mushoramari ari kuba ubukungu bwifashe neza kandi ibyo niko bimeze mu Rwanda rwose
Comments are closed.