Digiqole ad

Nabuze amahitamo yo kwirukana umugabo tubyaranye gatatu

Bakunzi ba Umuseke mbanje kubaramutsa aho muri hose, Imana ibane namwe. Mfite ikibazo maranye igihe kinini ndagira ngo mumfashe mumpe inama z’uburyo nabasha kukitwaramo.

Mu by’ukuri ndi umugore w’imyaka 45, mbere ya Jenoside nashatse mu muryango mpabyara abana babiri, umugabo twari twarashakanye yaje kwicwa muri ayo mahano ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’aho abintu bisubiye mu buryo nabashije kurokokana nab a bana bacu nsubira mu nzu n’isambu by’umugabo.

Nakomeje kwihangana sinashaka undi umugabo ariko uko igihe cyagiye gishira maze gukura ibikomere nahawe urukundo n’umugabo wundi uteri uwo mu muryango nashatsemo, yemera kuza turabana ansanga iwanjye.

Nyuma ariko ntibyashimishije abo mu muryango nari nashatsemo, ubu hashize igihe kinini bansaba kwirukana uwo mugabo tumaze kubyarana gatatu, bakambwira ko nintabikora bazatwirukana twembi.

Uburero guhora ku nkeke bimaze kundenga, mumfashe kunyereka umwanzuro nkiriye gufata kuko mu bushobozi mfite ubu ngubu nemeye kureka imitungo yanjye nkanasiga abana, kuko abana bamaze gukura ntibashaka kuva mu muryango wabo.

Abana twabyaranye baracyari bato kandi bari babanye neza na bakuru babo ku buryo numva ntabatandukanya ngo bamwe basigare abandi mbatware.

Nimumpe inama z’uko nakwikura muri iki kibazo ndabashimiye ku bwo kunyumva neza murakoze.

Umukunzi wa UM– USEKE.RW

21 Comments

  • Inama iroroshe. Imitungo wasigiwe n’umugabo wa mbere niyo abana mwabyaranye. Indi mwashakanye n’uwa kabiri n’iyo abana buwo wa kabiri.
    Gusa mu mategeko abana ba mbere bafite uburengazira kuri part yawe kubyo ubu kuko uri maman wabo. Abiwabo n’umugabo wa mbere nta burenganzira bafite bwo kugushyira ku nkeke kiretse niba ushaka kwambura abana ba mbere imitungo ikomoka kuri papa wabo. Ikindi niba umugabo wa kabiri afite ubushobozi mwakwimuka mukajya kuba ahandi ariko nabana mukajyana mugihe babishaka. Ariko iyo mitungo ikaguma ari iyabo.

  • Nimba uwo mugabo atabangamira abandi mu rwego rw’imyifatire mwakomezanya,arko nimba abangamirana wafata indi myanzuro ikarishye

  • Nta mpamvu yo guhangayika ufite uburenganzira mu rugo rwawe kirika niba umugabo abangamiye abana ariko ubundi umugabo wawe ni uwawe nta wundi ugomba kwivanga mu buzima bwawe ngo aguhungabanye umuryango ni weho abana bawe bose numugabo wawe

  • Nibyoroshye kuko abantu bazira uwimereye neza gusa niba abana mwumvikana mwaganira nibonawe mufite iburenganzira kumutungo abandi nibakomeza uzage munzego zibiahizwe bagufashe

  • Birakomeye kabisa muzaganire mwicare hamwe maze murebe ko ikibazo cyanyu cyidacyemuka nukihutire gufata icyemezo kandi bizagufasha.

  • 333

  • KWINJIRA BULI GIHE BIGIRA INGARUKA.UWO MUGABO NIBA MUBANYE NEZA MUJYANE MUTURE AHANDI.NAHO UBUNDI ABANA BAKURU BASHOBORA KWOSHYWA UGASANGA BAMWIRUKANYE NABI.

  • Iyi nama ya Kadogi nanjye niyo naguha.

  • Mu by’ukuri ndumva ikibazo kidakomeye cyane cyane,wowe niba ubona mubanye neza,nimushakishe aho muba hanyu bwite,hatari iwawe bien sur wasigiwe n’umugabo,mujyane n’abana bose mutavanguye aba mbere n’aba kabiri,aho handi hacungwe neza habyazwe inyungu izaba umwihariko w’aba mbere,hanyuma urugo rushyashya muruhere mu mizi murukorere muruteze imbere,birakomeye yego ariko kandi birashoboka.

  • Umugabo mubana ucunge neza niba nta shashi agukinga mumaso niba agukunda koko kuko ushobora kuva mubyumugabo wawe nubwo amategeko asobanutse ushobora kuzahangayika kurusha uko baguhangayikisha ubu ugaruka mubyo wasize nuwo mubana akwanze bikakunanira

  • icyo kibazo kiroroshye kukibonera igisubizo, ikingenzi nuko umenya ko abana b’umugabo wa mbere bafite uburenganzira ku mitungo mwari mufitanye ikindi n’uko no kuyo wabonye nyuma bayifiteho uburenganzira kuko ni imitungo ya nyina kdi abana bagira uruhare ku mitungo ya se n’iya nyina ikindi ntiwirengagizeko iyo udashaka undi nubundi uba urimo kongera ya mitungo umugabo yagusigiye uzigamira abana bawe, inama nakugira rero nuko niba ubona uwo mugabo nta kibazo mwabana neza nimuve aho mujye gutura ahandi muve mumitungo y’abana ba mbere kuko nimutareba neza muzashiduka nibyo murimo gushakana nuwo mugabo bitiswe ibyanyu kko ubu abana ba mbere bafite uburenganzira kubyo wari ufatanyije na se ndetse no kubyo urimo ubona ubu ariko aba kabiri bafite uburenganzira kubyo washakanye na se gusa urumva rero n’ubundi bishobora kuzateza umwiryane mu bana igihe muzaba mutakiriho.

  • Icya mbere ukwiye gukora: Niba utarasezerana n’umugabo wawe mubikore vuba, ariko musezerane ivanguramutungo. Muzavange umutungo muhahano gusa. Hanyuma wowe n’umugabo wawe mwite ku bana banyu bose ku rwego rumwe, mwitwararike mutabangamira abana b’umugabo wa mbere cyane ko bamaze gukura (ntawe uri munsi y’imyaka 20). Mwibafata nk’abana cyane, hari byinshi mugomba kujya muganira, mugafatanya gushakira hamwe ibisubizo.

    Ndizera ko nimusezerana ivanguramutungo, kwa Sobukwe ntibazongera kuguteraho rwaserera n’abana bazatuza , kwa sekuru ntibaza bakomeza kuboshya uko bishakiye!

    Wihangane kandi, kubaho ni intamabara!

    • J&P uvuze neza uri umuntu wumugabo iyo nama ninziza umugiriye pe we na NYP izo nama ninziza nazikurikize

  • Ubundi abana bakuru bagombaga kuba barahawe 50% y’umutungo wari warashakanye na se. Ubu rero sinzi niba ibyo bigishoboka. Cyakora nk’uko hari uwabivuze, niba mutasezeranye mukwiye gusezerana ivanguramutungo kugirango bizoroshye izungura.

  • muri kuvuga ibijyanye ni mitungo gusa kdi we ikibazo afite ni tandukana ryabana be bose! Donc, abu 1 na bu 2 mugihe iwabo buwambere batamushaka mugihe akiri kumwe nuriya mugabo 2, abana bu 1 nabo barashaka kuguma hafi yumuryango! Rero ndakeka ikibazo afite atari ikimitungo ahobwo ari choix hagati yabana numugabo kuko nawe ntashaka ko abana batandukana! Peace

  • Bwira uwo mugabo arebe isambu y’iwabo aho avuka, yubakemo inzu mu mafaranga ye, hanyuma wowe umusange muri iyo nzu mube ariho muba. Ikibazo n’umuryango w’umugabo wawe wa mbere kizaba gikemutse.

    Abana b’umugabo wawe wa mbere bazagumana ibya se, bashatse babigumamo bakakureka ukibera kumwe n’umugabo wawe wa kabiri, cyangwa se wumva nta kibazo biguteye nabo niba nta kibazo bibateye, baza mukabana muri iyo nzu y’umugabo wawe wa kabiri.

  • Muraho mwana wa mama?

    Nshimishijwe nuburyo ugaragaza ukuri nyako muri iyi nkuru kui buryo bineyereka ko uri umwana mwiza.

    Nuza kubona akanya ko gusoma ibi, uze kumpa beep kuri izi numbe 0786083909 ndaguhamara mpashe kukugira inama tuvugan aturi babiri

    Gusa komeza wihangane, ube Intwari Imana izagufasha

    Tkx

  • Ni uburenganzira bwawe bwo kwongera gushaka warapfakaye, amategeko arabikwemerera kandi iyo ugiye gushaka abana bakiri bato ujyana 1/4 cy’umutungo warusanganywe hamwe na Nyakwigendera, baba ari bakuru ukajyana 1/2.

    REBA ITEGEKO N°22/99 RYO KUWA 12/11/1999 ITEGEKO RYUZUZA IGITABO CYA MBERE CY’URWUNGE RW’AMATEGEKO MBONEZAMUBANO KANDI RISHYIRAHO IGICE CYA GATANU CYEREKEYE IMICUNGIRE Y’UMUTUNGO W’ABASHYINGIRANYWE, IMPANO N’IZUNGURA MU NGINGO YA 70 AGACE KA 8 KAVUGA KO UWAPFAKAYE AGIYE KWONGERA GUSHAKA AKAGUMANA INSHINGANO YO KURERA ABANA YASIGIWE NA NYAKWIGENDERA, AHABWA 1/4 CY’UMUTUNGO WOSE, 3/4 AGAKOMEZA KUBICUNGIRA ABANA BA NYAKWIGENDERA.

  • Yakubakiye inzu yawe akareka kugutungira munzu yumugabo washatse ntawarenganya uwo muryango birababaza gusa wareka ukamusanga iwe hanyuma abana bagakomeza nya umubano ushatse mukaryana ubyanze akaguma munzu yase wibabaza uwomuryango washatsemo

  • SALUT ISAMBU NI IYAWE UGOMBA KUYIBANAMO NABO USHATSE,KUKO NTABWO UYIGURISHIJE WENDA NGO ABANA BA NYAKWIGENDERA BABUZE AHO BABA,USHOBORA GUSHAKA UWIRANGAMIMERERE MU MURENJYE AKAKUGIRA INAMA CYANGWA UKISHAKIRA UMUNYAMATEGEKO UBAYE UFITE AMIKORO ,NTIBAZAKUGIRE INSINA NGUFI NGO WEMERE,KWIRUKANWA MWISAMBU YU MUGABO WAWE ARIYO YAWE UBABWIRE KO BYAGIYE NKA NYOMBERI UBURINGANIRE BWAJE UTI MUKANGUKE.

  • Ariko ntabwo bigoye ntabwo ugomba gutandukana n,umugabo ntacyo mupfuye ahubwo nashakishe uko yakwigira mushake inzu yindi muve muyubatswe na nyakwigendera kuko yarakwinjiye kandi ntuzibeshye gusezerana ivanga mutungo kuko umutungo w,abana bakuru idakorwaho hato bitazavamo gushwana kw,abana kubera umutungo

Comments are closed.

en_USEnglish