Digiqole ad

Nyuma yo gutwara shampiyona y’isi, Muvunyi Hermas aratabaza ngo avuzwe

Muvunyi Hermas Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda wiruka ku maguru, nyuma yo kuba uwa mbere agatwara shampiyona y’isi akanabona n’umudali wa zahabu mu Bufaransa, yahakuye imvune ubu imaze umwaka n’amezi abiri itaravuzwa,  aratabaza Minisiteri ibifite mu nshingano ngo imuvuze.

Nta wundi munyarwanda uratwara shampionat y'isi mu gusiganwa uretse Muvunyi
Nta wundi munyarwanda uratwara shampionat y’isi mu gusiganwa uretse Muvunyi

Muvunyi Hermas yabwiye UM– USEKE ko kuva yava mu gihugu cy’Ubufaransa icyo gihe yagerageje gusaba ubufasha ngo avuzwe ariko ababishinzwe basa n’abamwirengagije kuko ataravuzwa imvune yagize mu ivi mu gihe kirenga umwaka gishize.

Hermas ati “ Mu Bufaransa nari bwiruke habiri muri metero 400 na 800 ariko nirutse hamwe nyuma mpita mvunika ariko kugeza ubu ntabwo nigeze nitabwaho

Uyu mukinnyi avuga ko iyo ahabwa ubuvuzi neza Minisiteri ikabimufashamo aba yarakize ati “ Nagiye mpagarariye igihugu ndetse nitwara neza mu kazi nari noherejwemo ariko minisiteri yirengagije imvune nagize none maze umwaka na mezi abiri ntakina

Hermas yakomeje atubwira ko ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri,NPC, ryagerageje kumwitaho mu bushobozi bwayo ariko bidahagije kuko nta buvuzi bujyanye n’imvune yagize yabashije kubona.

Ati “ Iyo nitabwaho neza mba narakirize mu mezi atandatu gusa ariko ubu amaze kuba 14  maze guhomba amarushanwa menshi.”

Muvunyi Hermas yakoze amateka atarakorwa n’undi munyarwanda mu kwiruka ubwo yatwaraga shampiyona y’isi yabereye mu gihugu cy’Ubufaransa akegukana umudali wa zahabu  mu kwezi kwa 7 umwaka wa 2013.

Umuseke wagerageje kenshi kuganira n’abashinzwe ikibazo nk’iki muri Minisiteri y’imikino ariko ntibyashoboka.

Mu nama n’abanyamakuru kuwa gatatu w’iki cyumweru, Minisitiri w’imikino yabajijwe impamvu abakinnyi bo mu mupira w’amaguru bagize imvune bavuzwa vuba, ariko abakinnyi bo mu yindi mikino barimo na Muvunyi batavuzwa.

Minisitiri Ambasaderi Habineza yasubije ko umukinnyi wese wavunitse ahagarariye igihugu  agomba kuvuzwa kandi  akitabwaho uko bikwiye.

Amb. Habineza ati “kuvuza abakinnyi byo ni ngombwa kuko iyo umukinnyi avunitse aba ari gukorera igihugu sinumva rero impamvu igihugu kitamuvuza.

Avuga ko ku bw’amahirwe  ku kibazo nk’imvune ubu mu bitaro byitiriwe umwami Faisal haje umuganga w’inzobere ku mvune z’abakinnyi  ati “ tuzabitaha ku mugaragaro n’ubwo mbaye mbibabwiye  kuko ibikoresho n’umuganga birahari ku buryo bitazongera kujya bigorana cyane.”

 

Photos/GettyImages

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ueo mukinnyi akwiye kuvuzwa yararangaranywe. Min MITALI ntabyo abaga yitayeho twizere ko Ambassador Joe azabimugiramo akavuzwa.

  • Amafaranga aba yashiriye muri football nayo igasarura forfait zitewe no guhimba ibyangombwa no kugabanya imyaka. Kuki sport muri rusange aho kwinjiza amafaranga nk’ahandi, ahubwa usanga n’ahari iyitwarira kandi nta musaruro!!! Amafaranga ashorwa muri sport yagashowe mu bindi kandi birahari

  • none ko mwanze kumuvuza umunsi azagira amahirwe yo kongera gusohoka akajya mumahanga ntagaruke muzamurenganya??????????????????

  • uyu munyamakuru ubanza atazi amateka y’u Rwanda ngo Muvunyi niwe wenyine watwaye umudari w’isi uzabaze amateka y’umugore witwa MUKAMURENZI Marcianna yabikoze ubugira kabiri ubu atuye mu bufaransa ari mu myaka mirongo itanu va savoir

Comments are closed.

en_USEnglish