Kitoko agarutse kuririmbira i Burundi, ace no mu Rwanda
Umuhanzi Kitoko Bibarwa umaze igihe kirenga umwaka aba mu Bwongereza ku mpamvu yavuze ko ari iz’amasomo, yagaragaye kuri ‘Affiche y’igitaramo cya ‘Amstel Beer Fest’ kizabera i Bujumbura tariki 10Ukwakira 2014 aho azaba ari aririmbana na Kidumu.
Kitoko tariki 29 Werurwe 2013 saa kumi n’imwe za mugitondo (5am) ubwo yavaga mu Rwanda ajya mu Bwongereza ntabwo arahindukira, ubu nibwo bwa mbere azaba agarutse.
Iki gitaramo azagifatanyamo n’icyamamare mu karere Kidumu, kizabera ahitwa Cercle Heronique i Bujumbura.
Umuseke umubajje iby’iyi gahunda Kitoko yasubije ati “Yego niko bimeze nzaza.”
Abajijwe niba azanyura no mu Rwanda ati “Nzabanza nce Buja, nkumbuye mu Rwanda nyuma y’igitaramo nzahaca ariko nta minsi itatu mpafite kuko turi mu masomo.”
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka “Urukundo“, “Yegwe weka“Ft Lilian na “Isi n’abantu” yabwiye Umuseke ko afite indirimbo nshya yanditse ariko atararirimba.
Kitoko yabwiye Umuseke ko i Burundi azafashwa na DJ Theo wamukoreraga i Kigali kuko ari we yizeye.
Uyu muhanzi yiga mu mwaka wa mbere muri London south bank University mu mwaka wa mbere w’ishami rya ‘Politics’
Kitoko yabwiye Umuseke ko afite Album ari gukoraho ariko atarageza igihe cyo kuyitangazaho byinshi.
Avuga ko nta gitaramo afite mu Rwanda muri iyi minsi gusa azaca i Kigali asure inshuti n’umuryango akumbuye cyane.
Umwaka utaha ngo nibwo azaza mu kiruhuko akaba yanakora ibitaramo n’izindi gahunda ze zihariye.
Plaisir MUZOGEYE& Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Uyumuhungu twari tumukumbuye, mwibagiwe akaririmbo yadusigiye gashya ajya kugenda”Abana banjye”
Ena uhungu w.Iwacu i
Nyanza twari tumukumbuye sana naze twongere tumusomye kukerera kiwabo w’incumarusika mu rw’imisozi igihumbi aho mu rukari
Comments are closed.