Digiqole ad

“Mu Rwanda twahisemo gusaranganya ubutegetsi”-Depite Bazatoha

Mu kiganiro kuri Demokarasi cyatangiwe mu Ishuri Rikuru ry’I Gitwe ISPG kuri uyu wa kane tariki 2 Ukwakira 2014, Hon Depite Bazatoha Adolphe yavuze ko u Rwanda bitewe n’amateka mabi yaruranze, ubuyobozi bwahisemo gusaranganya ubutegetsi.

Depite Adolphe Bazahora avuga ko u Rwanda rwahisemo gusangira ubutegetsi.-1
Depite Adolphe Bazahora avuga ko u Rwanda rwahisemo gusangira ubutegetsi.-1

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi upuzamahanga wa Demokarasi uba tariki ya 15 Nzeri buri mwaka aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka yagiraga iti: “Gukangurira abakiri bato kugira uruhare muri demokarasi” mu Cyongereza “engaging young people on Democracy”, ni muri urwo rwego, abagize Inteko Nshingamategeko bifuje kungurana ibitekerezo n’urubyiruko ku mahame ya demokarasi, uburyo ayo mahame ashyirwa mu bikorwa mu Rwanda, n’uruhare urubyiruko rukwiye gukomeza kubigiramo.

Mu kiganiro cyakurikiranywe n’abakozi, abayobozi n’abanyeshuri ba ISPG basobanuriwe ingorane igihugu gishobora guhura nazo kubera kubura Demokarasi, aha basobanuriwe amwe mu mateka yaranze ubuyobozi bw’igihugu mu myaka yo hambere, aho abaturage batahabwaga ijambo ku byemezo byabafatirwaga.

Abitabiriye ikiganiro bibukijwe ko mu Rwanda hari amashyaka menshi, yose hamwe afite ibitekerezo bitandukanye byose bishyirwa hamwe mu rwego rwo kubaka no gushimangira amahame ya Demokarasi.

Depite Bazatoha umwe mu batanze ibiganiro ati “Mu Rwanda twahisemo gusaranganya ubutegetsi, niyo mpamvu dufite amashyaka menshi ya Politiki, atahiriza umugozi umwe mu kubaka igihugu.”

Hagarutsweho zimwe mu ndangagaciro z’umuyobozi muri Demokarasi zirimo kwitangira abo ayobora ashakisha buri gihe icyabagirira akamaro, Guharanira imibereho myiza y’abayoborwa n’iterambere ry’igihugu, guhora ashakisha icyazana impinduka nziza no guharanira ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu.

Depite Bazatora Adolphe wari kumwe na Hon Senateri Mukankusi Perrine nyuma yo gutanga ikiganiro babajijwe ibibazo n’abanyeshuri, bagaragaza uko babona demokarasi ihagaze mu Rwanda n’imbogamizi zihari.

Benshi mu banyeshuri babajije ibibazo bagarutse ku gitutu ibihugu bikomeye ku Isi bikunze gushyiraho bimwe mu bihugu by’Africa byitwa ko bikennye bivuga ko nta Demokarasi ibirangwamo, kandi byo mu miyoborere yabyo kenshi usanga bifite amashyaka abiri gusa. urubyiruko rukabaza impamvu ibyo bihugu bishinja ibyo muri Africa kutagira Demokarasi.

Mu gusoza ikiganiro Depite Bazahora Adolphe, yavuze ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yaranzwe no kutagira Demokarasi, yamaze guhinduka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.  Akaba yatangaje ko amahame ya Demokarasi yongeye guhabwa agaciro hagendewe ku guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, kurwanya ivangura, gukoresha amtora mu mucyo, guha Umunyarwanda umutekano n’ibindi.

Mu kiganiro yifashioshije Itegekonshinga ry'u Rwanda asobanura Demokarasi.
Mu kiganiro yifashioshije Itegekonshinga ry’u Rwanda asobanura Demokarasi.
Dr. Jéred Rugengande, Umuyobozi wa ISPG yashimiye ikiganiro cyiza bahawe.
Dr. Jéred Rugengande, Umuyobozi wa ISPG yashimiye ikiganiro cyiza bahawe.
Honorable Senateri Mukankusi Perrine ubwo yasubizaga bimwe mu bibazo byabajijwe.
Honorable Senateri Mukankusi Perrine ubwo yasubizaga bimwe mu bibazo byabajijwe.
Abanyeshuri biganjemo urubyiruko bahawe umwanya wo kubaza ibibazo kuri Demokarasi.
Abanyeshuri biganjemo urubyiruko bahawe umwanya wo kubaza ibibazo kuri Demokarasi.
Abayobozi ba ISPG n'intumwa za rubanda nyuma y'ikiganiro.
Abayobozi ba ISPG n’intumwa za rubanda nyuma y’ikiganiro.

Photos/Damyxon

Jean Damascene
NTIHINYUZWA

7 Comments

  • U Rwanda uvuga ushobora kuba utarurimo cyagwa utaruzi.Mushayidi ufunzwe,Ingabire,abishwe, abicwa, bazize iki?Mureke kuvuga menshi kuko mushobora kuzaba ba Mugesera mu myaka iri imbere.

    • Ariko noneho ndumiwe kabisa, none se bakubwiye ko umwana we yabaye major atabikwiye? abikesha se kuba ise ari depute? ese kuba umubyeyi we ari depute byambura uburenganzira Raoul kuba major?

      Iyo mitekerereze ni iya abatindi ariko batagira ubwenge!!!!!!!

      Uretse no kuba major afite nu uburenganzira bwo kuba icyo aricyo cyose mu gihugu, apfa kuba ari umunyarwanda kandi yujuje ibisabwa kuri uwo mwanya.

      Ahubwo wakabaye umuvuguruza ku bitekerezo bye yatanze ukagaragaza aho yabeshye ariko utinjiye mu buzima bwe bwite!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! ntabwo twari dukeneye kumenya Raoul na se Bazatoha!!!!! abo ni abantu 2 banyuranye batafite aho bahuriye!!!!!!!!!!!!!!!!!

      Mujye muva mu buswa, munamenye uburyo bakora critique ku nkuru iba yatanzwe ni ibitekerezo biyirimo mutinjiye mu buzima bwite bwa abatanze ibitekerezo.

      Ariko nta wabarenganya niwo murongo wa politiki mwigishijwe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

      Njya mbona nabitwa ko bari muri oppostion, confereance zabo zose bakoresheje, nta yindi sujet atari Kagame Paul!!!!!!!!!!!!!!!!!!! kuburyo ubu barwaye indwara yitwa kagamiose!!!!!!!!!!!!!!!!! ibyo bigaragaza bassesse ya abanyapolitiki dufite!!!!!!!!!!!!!

      Uwibye wese , uwambuye banki, unyereje frw agenewe ibikorwa byi imishinga igenewe abaturage, abananiwe akazi, bose birukira hanze iyo za buraya, bagasanga BBC na Voice of Afrika yabiteguye, ikaba itangaje ko Kagame yarabamaze!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! hahahaaaa sukuvuga bakiva inyuma, erega ubwo bakaba babonye impapuro zu ubuhunzi, ndetse bakaba bahindutse abanyapolitiki bakomeye, ubundi BBC n VOA zikabakorera publicite!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

      Njye narumiwe kabisa

  • Bazatoha we! nabahindi basigaye bafite ambassade cg se banabaza ……muri Utexrwa, uzabeshye abandi ikomerere ku mbehe anahoyawe ntawenda kuyikuv

  • Wabuzwa n’iki kuvuga ko mwasaranganyije ubutegetsi se, ko umwana wawe ari Major muri RDF. (Raul BAZATOHA). !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Aliko hali abantu bifitiye ibibazo mumutwe koko icyo atubwiye kidafite ihame niko ..mwaretse za négatif zanyu mukumva ibyo abayozi batubwira bene data nonese niba umwana we ali major bigutwaye iki koko umwana yarabiharaniye abigeraho.iryo shyali umugitiye niryiki kandi ko atabyiza ryose. H.Bazatoha ryose muhabwe imigisha nibyiza cyaneeee.kandi mukomere ….

  • abandi bagiye kwicwa n’ubushomeri kubera kubura akazi!!!!Ndumva ibi ari ugukina abantu kumubyimba!

  • ugendeye ku busobanuro bwa democracy uko buvuga , democracy turayifite. amanenga ko tutayifite nibabandi baba bashaka ngo dukore n’ibyabo kandi buri gihugu kigira ibyo gitandukaniyeho n’ibindi

Comments are closed.

en_USEnglish