Umunyeshuri wa IPRC afungiye gukora CACHET mpimbano harimo n’iya BNR
Kicukiro: Kuri uyu wa 2 Ukwakira 2014 kuri Stasiyo ya Kicukiro hafungiye umusore witwa Niringiyimana Eliab azira gukora kashi mpimbano zirimo iya Banki Nkuru y’igihugu, BNR, imiryango itegamiye kuri Leta, abikorera, n’amasosiyeti atandukanye ndetse n’izo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo.
Uyu musore yemera iki cyaha, akavuga ko yabishowemo n’umugabo akorera ku mashyirahamwe Nyabugogo witwa Kayinamura . Eliab yiga mu mwaka wa kabiri w’ubwubatsi muri IPRC-Kigali.
Niringiyimana ntiyemera neza ko ariwe wakoze cachet ya BNR nubwo yemera ko ubusanzwe azikora. Polisi y’Igihugu yo ikaba ivuga ko yamufatiye mu cyuho.
Uyu musore ati“Uwo nkorera witwa Kayinamura niwe wabinyigishije mu mezi atatu ashize ariko nanjye nzi kuzikora…sinifuzaga ko ubuzima bwanjye bwagera hano kandi si nabyo nigaga numva ntazabyongera.”
Cachet zirimo iz’ibigo nka; Africa Electronics Company, Eglise de Dieu du Nouveau Testament (Rwanda), Shirinyota Bar, Taxi Voiture Huye, BNR, R.E.P Ltd, Dot Rwanda, Cooperative Ibyiringiro Kigali, Rugwiza Business Co., Diocese de Goma(DRCongo) n’izindi ni izafatanywe uyu musore w’ikigero cy’imyaka 27.
Umuvugizi w’igipolisi mu mujyi wa Kigali Supt. Modeste Mbabazi avuga ko uwahaye amakuru Polisi ariwe wakoresheje cachet ya BNR bigaragara ko bashoboraga no kuba bakora izibindi bigo bitandukanye.
Uyu ubu ari mu maboko y’ubugenzacyaha yemera ko abikora ndetse yanerekanye uko abikora.
Ubusanzwe ngo ukorera Cachet ikigo cya Leta agomba kuba yabyemerewe n’ubuyobozi bw’ikigo kandi bafite uruhushya rwanditse.
Mu ngingo ya 606 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko iki cyaha gihanwa n’igifungo kuva ku myaka itatu kugeza kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 300 kugeza kuri Miliyoni eshatu y’u Rwanda.
Muri Nyakanga Polisi y’Igihugu yari yerekanye undi mugabo wakoraga Cachet za ba Noteri mu turere tugize umujyi wa Kigali.
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
13 Comments
uyu musore nibamudohorere yishakiraga ubuzima tuuu!
Ni Umuhanga bamuhe ikiraka n’ibyangombwa akomeze azikore mu buryo bwemewe n’amategeko
Nahabwe akazi arashoboye kgo ajye abikora muburyo butanyuranyije n’amategeko
the boy still young, and the country need such people. its him put into camp and well train. he can work for the country in the right way. but put him in the jell its like killing the bright one.
BIBABAJE
Ariko kuki muhisha amaso yi gisambo mwaretse akagaragara
Burya ibintu birarutana aho gutere umuturanyi akaba yanamwica yakora ibi
Niyongererwe ikorana buhanga maze ahanwe akazi bizwi
Nubuzima bubitera
Life is dangerous
Ikinyica ni uko muhisha mu maso he kandi mwavuze amazina ye yombi!
Niyihangane?
Ahubwo bamushakire ishuri yigishebenshi urebengo urwanda ngoruratera imbere.mwikoranabuhanga
Comments are closed.