Abanyarwanda batatu nibo bamaze kugeza ibirego ku rukiko rwa EAC
Kuva mu myaka 13 rutangiye kwakira ibirego bitandukanye, Urikiko rw’ibihugu byibumbiye mu muryango w’Africa w’iburasirazuba rumaze kwakira imanza 151, muri izi izo mu Rwanda zikaba ari eshatu gusa.
Urukiko rwa East Africa Court of Justice rwatangiye mu mwaka wa 2001 kimwe n’izindi nzego zigize umuryango w’Africa y’uburasirazuba nk’inzira imwe yo gufasha gukemura amakimbirane, gufasha ibi bihugu mu bijyanye n’amategeko ndetse no gushyira mu bikorwa amasezerano mu bihugu bitanu bigize uyu muryango.
Umuyobozi wungirije w’uru rukiko, Geraldine Umugwaneza avuga ubundi uru rukiko rudakora irangiza ry’imanza kuko iyo urubanza rumaze gucibwa umuturage ahabwa urwandiko n’urukiko akarujyana mu rukiko rukuru rw’igihugu.
Uru rukiko icyo rukora ni ukugaragaza ko umuntu yarenganye no gusaba urukiko rukuru kurangiza urubanza.
Nk’uko bitangazwa kandi uru rukiko rufite ibibazo bikomeye byo kutabona ibibazo biba byarabanjirije mu nkiko imbere mu bihugu (Preliminary Reference) kuko mu myaka 13 rumaze rwakiriye ikirego kimwe kivuye mu rukiko muri Kenya mu gihe urukiko nk’uru rw’i Burayi mu manza 800 rwakira ku mwaka 80% ziba zaranyuze mu nkiko zo mu bihugu.
Naho mu birego byakirwa ari byinshi, ibivuye muri Kenya na Uganda nibyo byinshi kuko ibi bihugu aribyo byabanje muri uyu muryango wa EAC ariko ngo bikagenda bihinduka bitewe n’igihe kuko muri iyi myaka uru rukiko rwakiriye ibirego byinshi bivuye mu Burundi.
Mu birego byavuye mu Rwanda, uru rukiko rwarakiriye ikibazo cy’umuyobozi wa UTC Ltd umunyemari Tribert Rujugiro aregamo Leta y’u Rwanda ariko ngo rukaba ntacyo amategeko arwemerera kubivugaho haba ku gihe ruzamara, nuko ruzagenda mu gihe rukiri mu rukiko.
Umuyobozi wungirije w’uru rukiko avuga ko ubukangurambaga bukomeje gukorwa kuko benshi mu baturage bagize ibi bihugu bataramenya inzego zigize uyu muryango n’uburyo zikora.
Nubwo uru rukiko ruvuga ko ruzakora ubukangurambaga, ngo rufite ikibazo cy’ingengo y’imari kuko amafaranga rugenerwa ari ayo guca imanza gusa ndetse na Leta zitangamo umusanzu zikaba zikennye.
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW