Digiqole ad

Ubwiriza ijambo ry'Imana hanze aba akwiye gusa n’ibyo avuga –Nzeyimana

Bishop Innocent Nzeyimana umuyobozi w’amatorero ya gikristo mu karere ka Nyarugenge yabwiye Umuseke ko asanga abavugabutumwa, abaririmbyi baririmbira Imana n’abandi bakora umurimo w’Imana ngo baba bakwiye kwerekana hanze ko ibyo bavuga bisa n’ibyo bakora.

Bishop Innocent Nzeyimana uyobora Nayoth Church
Bishop Innocent Nzeyimana uyobora Nayoth Church

Bishop Nzeyimana avuga ko uwigisha mu ndirimbo ziramya zigahimbaza Imana(Umuriribyi) cyangwa ubwiriza ubutumwa mu magambo gusa(Umuvugabutumwa)  agomba kuba ari umukristo wuzuye. Ikindi ni uko ibyo abwiriza ngo bikwiriye gusa n’ibyo akora hanze y’itorero.

Bishop Nzeyimana yemera ko Hari byishi bidakwiye gukorwa munzu y’Imana ati  “ Abariribyi ba Gospel n’abandi bavuga butumwa bose mbagereranya n’umuntu utetse inyama kuko iyo utetse inyama ugomba gushyiramo ibirunga ariko ukirinda ko biba byinshi kugirango bitabiha, no munzu y’imana rero tugomba kuzana impinduka ariko tukirinda gukabya cyane ngo ngo twishushanye n’abo hanze.”

Asaba abashumba ko bagomba kwereka umuntu inzira iganisha ku Mana ariko kandi umuriribyi nawe cyangwa umuvuga butumwa  agomba kwambara yikwije maze abumva ibyo uvuga bakabona ko asa nabyo.

Bishop Nzeyimana akomeza avuga ko hari ibintu bitakagobye kuga munzu y’Imana  ati “Ibintu byose urahuye  hanze ntabwo bigomba kwinjira munzu y’Imana , niyo mpamvu nkatwe Abashumba tubabwira ko bagomba kuzana ibyubaka abantu aho kubagusha, kugira ngo abo hanze bazabone uko baduhamiriza bamaze kubona itandukaniro riri hagati y’uba munzu y’Imana n’uba hanze. ”

Ibi bikaba bivuze ko kuzuza abayoboke batamenye Imana mu matorero yabo ngo ntacyo bimaze, avuga ko aribyo bita kuzuza umubare w’abanyamadini  batazi Imana, kuba hari abuzura mu nsengero ari indaya, bafitanye urwango , bakora ibyaha uko bishakiye, ibyo ngo ntabwo Imana ibishaka ahubwo irashaka abuzura ariko bakanahinduka bagasa n’ijambo ryayo.

Avuga kandi ko ko injyana zose zaba iziririmbwamo cyangwa izo kubyina zikorerwa munzu y’Imana umuntu ufite umwuka w’Imana areba akabona niba zcyangwe, niyo mpamvu ngo abashumba b’amatorero bakwiriye gutega amatwi abakristo kuko hari n’igihe umuntu azana gahunda ze munzu y’Imana ariko ugasanga aba yashatse kuzana ibye bindi mu itorero.

Ati “Wowe mushumba w’itorero runaka bashyire hariya ubumve, maze urebe nimba ibigiye gukorerwa munzu y’Imana byose bifitiye umumaro abagiye kubikorerwa utitaye kuma rangamutima yawe.

Itirero ry’Imana ntabwo ari ruhurura, ngo hinjiremo ibintu byose bije ari ibibi cyangwa ibyiza ngo bihururire mu itorero ahubwo itorero rikwiriye kuyungurura ibyiza bigatambuka ibibi bigasigara hejuru ntibihabwe umwanya wo gutambuka.

Bishop Innocent Nzeyimana umuyobozi w’amatorero ya gikristo mu karere ka Nyarugenge yabwiye Umuseke ko akayunguruzo akagereranya no munzu y’Imana bitewe n’uko naho hazamo abantu batandukanye ndetse bafittse imico itandukanye.

Abwira abakristo ko bagomba kumenya ko ibintu by’Imana bitayoborwa n’ibitekerezo by’amarangamutima y’umuntu ahubwo biyoborwa n’umwuka wera n’ubwenge butangwa n’Imana.

Joselyne Uwase
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bishop yarageze ku ngingo yatumye habaho the total failure of christianism in Rwanda ( l’echec total du christianisme) habura ho gato cyane. Ibyo avuze nibyo ariko reka mwongerere. Ahubwo birakwiye ko abayobora amadini bashyira mu bikorwa ibyo bigisha bakava mu mvugo ya kora ibyo mvuga ntukore ibyo nkora. Tubafata nk’abasitari mu by’Imana rero iyo mwigisha ibintu byiza ariko ntimubikore ahubwo mukarutwa nanjye muhimbiraho ngo ndi umupagani aho harimo ikibazo. Ahubwo afazari muzaceceke kuko byarabananiye cyangwa se muzahitemo kimwe mwumva mwashobora kwigisha mukanagikora abe aricyo mwigisha gusa ibindi mubyihoherere byaruta.Naho kujagajaga bibiliya mwigisha ibyo mudakora biraturambiye. Ariko mwe ntimwigaya urebye uko abanyarwanda babakurikiye bangana u Rwanda ntirwari kubamo Genocide ! N’ubu nimuhindukire murebe umusaruro w’inyigisho zanyu za buri cyumweru! Erega nanjye kuvuga ibyo ntakora nabishobora! Ubwo se bimaze iki? Nyamara muzaba mwumva akaba bakozi b’Imana n’Imana Boss wabo! Murahemuka nyamara si ibyo yabatumye! Kora ndebe iruta vuga numve, Les paroles s’envolent mais les ecrits restent Bishop! Kandi uwiba ahetse aba abwiriza uri mu mugongo! Nimuhindure umuvuno naho ubundi muribeshya munatubeshya natwe!

Comments are closed.

en_USEnglish