EAC yiyemeje gukorana ubucuruzi n’ibihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi
Ibihugu bigize Umuryango wa Afrika y’iburasirazuba, EAC, byemerenyije ku masezerano agenga ubucuruzi hagati yawo n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ibikorwa by’uyu muryango mu Rwanda Mme Valentine Rugwabiza kuri uyu wa 23 Nzeri.
Nubwo ibi bihugu by’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba byashyize umukono kuri aya masezerano bitegereje igisubizo kizava mu muryango w’ibihugu by’Uburayi. Ibyo ariko ntibibuza ibihugu bya EAC gukomeza kwitegura.
Minisitiri Ambasaderi Rugwabiza yavuze ko impera z’icyumweru gishize, muri Arusha, abaministre b’uyu muryango mu bihugu bitanu biwugize, bemeje amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi uyu muryango uzagirana n’umuryango w’ibihugu by’Uburayi, European Union.
Aya masezerano y’ubucuruzi, azafasha mu kubona amasoko ku mpande zombi,ndetse abashoramari babashe kohereza ibicuruzwa, no gutumiza ibindi basoreshwe imisoro yo hasi cyane.
Ministre Rugwabiza ati “Aya masezerano azafasha abashoramari gukora ubucuruzi bizeye ko hari isoko rihoraho”
Akomeza uvuga ko ubu bucuruzi buzanareshya abashoramari bo ku yindi migabane, ati “Abashoramari bo muri Asia bazashora imari mu bihugu by’aka karere banagamije kohereza ibicuruzwa, mu muryango w’ibihugu by’Uburayi.”
Ubu bufatanye mu by’ubucurizi si ubw’uyu munsi, kuko ministre w’umuryango wa Africa y’uburasirazuba, Ambasaderi Valentine Rugwabiza, ari umuyobozi wungirije mu kigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi, ITO i Geneve, avuga ko mu mwaka w’2012 40% by’ubucuruzi u Rwanda rwagiraga hanze y’igihugu, bwari mu muryango w’ibihugu by’Uburayi.
Amb Rugwabiza ntahakana ko ubu bucuruzi bushobora kudahita bworohera u Rwanda mu gihe rugifite ikibazo cyo kohereza ibicuruzwa bike mu mahanga.
Ati “Nibyo u Rwanda rwohereza ibicuruzwa bike, n’ibyo twumva ni kawa, icyayi na serivisi z’ubukerarugendo. Ubu rero turacyafite ikibazo cyo kongera amako y’ibintu byoherezwa mu mahanga.”
Ikibazo cy’ubwikorezi nacyo ni kimwe mu bibangamira uburyo bwo gutumiza no kohereza ibintu mu mahanga, dore ko nta cyambu cyo ku nyanja na kimwe u Rwanda rukoraho.
Ministre Rugwabiza avuga ko binyuze mu muryango wa Afrika y’iburasirazuba, hazaboneka ibisubizo.
Ati “Mu bisubizo harimo umuhanda wa gariyamoshi uzahuza bimwe muri ibi bihugu no kubyaza umusaruro icyambu cya Dar Es Salam n’icyambu cya Mombasa.”
Ibi byambu bisanzwe bicaho ibicuruzwa byinshi biva ku mugabane wa Amerika, Uburayi na Asia.
Ministre Rugwabiza avuga ko hari n’izindi nzira zo kohereza no gutumiza ibintu mu mahanga; nk’indege za Rwandair zigiye gutangira ingendo mu bihugu by’uburayi. Icyo ngo ni igisubizo ku kiguzi cy’ubwikorezi.
Ibyo byose hamwe no kwiyunga ku bindi bihugu, ngo bizoroshya ubu bucuruzi ku ruhande rw’ u Rwanda.
Iyi ntambwe itewe n’ibihugu bitanu by’umuryango w’Afrika y’iburasirazuba mu masezerano y’ubucuruzi, ngo izongererwa agaciro n’umukono w’ibihugu by’umuryango w’ibihugu by’Uburayi.
Min Rugwabiza avuga ko Hari ikizere ko mu bihugu 27 by’uyu muryango nta kizanga gusinya aya masezerano kuko byose hamwe byashyizeho komisiyo yo kuyakurikirana, kugeza ubu iyi komisiyo ngo ikaba ntacyo irayajoramo.
Ugereranije n’ibihugu biri mu muryango wa Afrika y’iburasirazuba nka Uganda na Kenya, u Rwanda ngo rukeneye kongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibicuruzwa rwohereza mu mahanga.
Banki nkuru y’igihugu nayo iherutse kutangaza ko umuvuduko w’ubukungu bw’igihugu wagabanutse kubera gutumiza ibicuruzwa byinshi mu mahanga, nyamara igihugu cyohereza bike.
Alain Joseph MBARUSHIMANA
UM– USEKE.RW
3 Comments
ubucuruzi bukozwe hamwe na biriya bihugu by’iburayi buba bwizewe kuko isiko riri hariya ari rinini kandi hakaba hari amafranga atubutse
ARIKO UGARAGARA NEZA WAMUDAM WE!! USA NEZA RWOSE PEE!! NKUNDA UKUNTU UVUGA UBONA KO UFITE CONFIDENCE. I LIKE YOUR APPEARANCE
burya abakore hwamwe bose cyane kwisunga uwziko afite icyo akurusha uhungukira byinshi, ni muri ru rwego EAC igiye kungukira kuri EU nka union imaze kugera kuri byinshi cyane,