Digiqole ad

JS Kabylie yahagaritswe muri CAF nyuma y’aho Ebosse yishwe n’abafana

Ikipe y’umupira w’amagaruru ya JS Kabylie yo mu gihugu cya Algeria yahagaritswe mu marushanwa ategurwa n’impuzamashyirahamwe ya ruhago muri Africa (Caf) mu gihe cy’imyaka ibiri.

Rutahizamu Albert Ebosse wapyiriye ku kibuga kubera guterwa ikintu n'abafana
Rutahizamu Albert Ebosse wapyiriye ku kibuga kubera guterwa ikintu n’abafana

Ibihano byatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nzeri, bije bikurikira urupfu rw’umwe mu bari abakinnyi b’iyi kipe, Albert Ebosse wakomokaga muri Cameroon, akaba yarapfuye ku mukino ikipe ye yahuragamo n’iya USM Alger akaba yarakubishye ikintu mu mutwe cyaturutse mu bafana.

Icyemezo cya none cyafatiwe mu nama yahuje abayobozi ba Caf mu gihugu cya Ethiopia.

JS Kabylie yari yarabonye itike yo kuzakina imikino y’amakipe ya mbere iwayo muri Africa (African Champions League) nyuma yo kuza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona ishize mu gihugu cya Algeria.

JS Kabylie ni ubukombe ku mugabane, dore ko ifite ibikombe bibiri by’amakipe yabaye ayambere muri Africa icyo yatwaye mu 1981 no 1990.

Igikombe cy’amakipe yatwaye ibikombe muri Africa yatwaye mu 1995. Iyi kipe ifite ibikombe bya Caf bitatu, icyo yegukanye mu 2000, 2001 no muri 2002.

JS Kabylie inafite igikombe gisumba ibindi ku mugabane, (African Super Cup) yatwaye mu 1982.

Impuzamashyirahamwe Caf yanashyizeho igihembo ngarukamwaka cyizitirirwa Ebosse, kikajya gihabwa abagaragaje imyitwarire myiza.

Akanama ka Caf katangaje ko uzajya uhabwa iki gihe ari umuntu watanzwe n’ishyirahamwe rinyamuryango, amanota azajya atangwa n’akanama nkemurampaka, kandi uwo muntu ashobora gutorwa mu marusha yose ategurwa na Caf haba mu makipe y’ibihugu cyangwa asanzwe (clubs).

JS Kabylie yari yaranafatiwe ibihano n’ubuyobozi bw’imikino muri Algeria.

Iyi kipe yahanishijwe kutazongera gukinira umukino uwo ariwo wose ku kibuga cyayo kugera umwaka w’imikino 2014-2015 urangiye n’abafana bayo bahanishijwe kurangiza uyu mwaka wose batongeye kujya kureba imikino y’iyi kipe.

UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish