Digiqole ad

Gitega: Kwibumbira muri koperative byabahinduriye imikorere

Urubyiruko rwibumbiye muri koperative ‘Inyambo’ iherereye  mu karere ka Nyarugenge  mu murenge  wa Gitega akagari ka Kinyange ruravuga ko kwishyira hamwe byarufashije guhindura imikorere n’imyumvire yarwo.

Bamwe mu banyamuryango ba koperative Inyambo ku cyicaro cy'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko aho bari bayisuye, bari kumwe na Nishyirembere Donat (wa kabiri uhereye iburyo).
Bamwe mu banyamuryango ba koperative Inyambo ku cyicaro cy’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko aho bari bayisuye, bari kumwe na Nishyirembere Donat (wa kabiri uhereye iburyo).

Ibi babidutangarije ubwo bajyendereraga Inama y’igihugu y’Urubyiruko kuwa gatanu tariki ya 19 ukwakira 2014 bagasobanurirwa n’imikorere y’uru rwego rwa Leta.

Koperative ‘Inyambo’ itanga serivisi ku bantu bategura amakwe aho batanga  ‘sonorisation’, gutaka cyangwa gutegura aho ubukwe bubera ibi benshi bita ‘décoration’ mu gifaransa.

Nkuko umuyobozi wabo KAYISIRE DAvid abisobanura ngo batangiye club yo kurwanya SIDA, nyuma bafata icyemeza cyo kuyihindura koperative igamije gushaka amafaranga no kwiteza imbere.

Koperative ‘Inyambo’ igizwe n’abanyamuryango 30 harimo abakobwa 12 n’abahungu 18. Buri munyamuryango mu gutangira koperative yatanze 15 000 Rwf yo kuguramo bimwe mu bikoresho batangiye gukoresha.

Uyu muyobozi kandi yongeraho ko basobanukiwe cyane n’akamaro ko kwishyira hamwe, kuko ubu batangiye kujya bafasha abantu mu gutegura ubukwe, cyangwa mu nama ziba zabaye.

Aragira ati:“Twakoze iyi koperative tugamije gukora cyane, turashaka kubera urundi rubyiruko icyitegererezo  rukamenya ko byose bishoboka kabone n’iyo umuntu ataba yashoye menshi”.

MUREKATETE Jacqueline ni umwe mu banyamuryango ba koperative ‘Inyambo’  avuga ko yishimiye kuba muri koperative kandi agashishikariza urundi rubyiruko kwibumbira hamwe.

Aragira ati:” kuba muri koperative birakwagura mu  bitekerezo kandi iyo abantu bahuje imbaraga iterambere ririhuta cyane”.

Urubyiruko rw’U Rwanda rushishikarizwa kwibumbira hamwe kubera ko birufasha kwihuta mu iterambere ryarwo.

Koperative Inyambo ifite imbogamizi zo kutagira aho ikorera dore ko n’ibikoresho bakoresha babibika mu rugo rw’umwe mu banyamuryango .

Nishyirembere Donat ashinzwe ba rwiyemezamirimo bato mu nama y’Igihugu y’Urubyiruko avuga ko uru rubyiruko ruri mu murongo mwiza w’iterambere akabagira inama yo gushaka icyangombwa gitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA).

Nishyirembere kandi abasaba gutangira gushaka amasoko y’ibyo bakora ati:” Ibyo mukora bifite isoko cyane, nimushake abakiriya, mubasange aho bari kugira ngo mutangire mupigane n’abandi kandi muharanire gutanga serivisi nziza”.

Uru rubyiruko narwo ruvuga ko rugiye gushyira mu bikorwa ibyo rubona bibura kugira ngo koperative yarwo igire ingufu cyane ko rufite impano n’imbaraga zo kubikora.

 

 

5 Comments

  • kwibumbira hamwe birafasha kandi bikungura buri muntu urimo kuko nubundi bajya bavuga ngo nta mugabo umwe

  • urufunguruzo rw’iterambere kubanyarwanda ruri mu kwibumbirahamwe gutahiriza umugozi umwe, ubu ni bumwe mubuhamya bwamaze kwiteza imbere

  • koperative ni nziza cyane kandi ni imwe muzishobora kwihutusha iterambere ku buryo bwihuse ahubwo urubyiruko nitwishakemo ibisubizo dushyireb hamwe maze ngo murebe ko tudasezera ku bukene.

  • Ko nshaka kwifatanya namwe nabageraho gute? email yanjye ni [email protected]

  • Ko nifuza kwifatanya namwe nabageraho gute? email ni: [email protected]

Comments are closed.

en_USEnglish