EU igiye gufasha u Rwanda kugira ingufu zitangiza ikirere zihagije
Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (European Union) urateganya gutanga miliyari 3,3 z’amaEuro ku mishinga yo guteza imbere ingufu zitangiza ikirere hagati ya 2014 na 2020 mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Muri ariya ma Euro, agera kuri miliyari 2 azagenerwa ibihugu bitanu byo ku mugabane wa Africa nk’uko byatangajwe mu itangazo ryasohowe n’uyu muryango kuri uyu wa mbere.
Itangazo ry’uyu muryango riravuga ko Perezida wa Komisiyo yawo Jose Manuel Barroso azasinya kuri iyi nkunga kuri uyu wa 23 Nzeri i New York akazafasha ibihugu bitanu bya Africa; Cabo Verde, Cote d’Ivoire, Liberia, Togo n’u Rwanda guteza imbere iriya mishinga y’ingufu zitangiza ikirere.
Ayo masezerano azaba agamije ahanini guteza imbere no kongera bene ziriya ngufu zitangiza ikirere ndetse no mu byaro ahakenewe ingufu z’amashanyarazi.
Ingufu zitangiza ikirere zibamo izokomoka ku mirasire y’izuba, iza nyiramugengeri n’izikomoka ku bimera ndetse na Gazi Methane aho iri.
Jose Barroso avuga ko bene izo ngufu ari ngombwa mu kubaka iterambere rizaramba.
Ati “Nishimiye ko tugiye gufatanya nk’ibihugu by’Uburayi n’ibya Africa byateye intambwe yo kwiyemeza kwihaza mu ngufu.”
Manuel Barroso ubu ari i New York ahari kubera inama ku mihindagurukire y’ikirere mu nyubako y’Umuryango w’Abibumbye, ari naho aya masezerano ashyirwaho umukono kuri uyu wa kabiri.
XinuaNews
UM– USEKE.RW
4 Comments
dukomeze kurinda isi yacu ko yakwangirika maze twirinda kwangiza ibidukikije, turwanya imyuka igihumanya maze tubeho neza
u Rwanda rukomeje kuba umufatanyabikorwa ni abantu bingenzzi, ibi nibyo kwishimira ikizere tugirirwa ntitwagakwiye kugisyira hai habe na gato, kandi izi nkunga zijye zisiga hari aho tugeze mu kwigira , igihe kizagera tuziveho, birakwiye kandiugshaka ni ugushobora
iki nikintu cyiza cyane kuko aho isi igeze nuko tugomba gukoresha ingufu zitangiza ikirere kuko ariho iterambere rishyira
Nyiramugengeri ntabwo iri mu ngufu zitangiza ikirere kuko nayo iracukurwa carbon yayo ikaruhukira mu kirere kandi yari itabye… 😉
Comments are closed.