Digiqole ad

Yatanze 20 000$ ngo bamutereho ibere rya gatatu

Jasmine Tridevil ni igitangaza, ubu afite amabere atatu. Yifuje cyane kuzakora kuri Televiziyo, kugira ngo abigereho yatanze amafaranga arenga miliyoni 13 mu manyarwanda (20 000$) kugira ngo bamutereho ibere rya gatatu.

Avuga ko ashaka ko nta mugabo uzongera kumutereta
Avuga ko ashaka ko nta mugabo uzongera kumutereta

Byaramugoye cyane, kuko yabajije abaganga bari hagati ya 50 na 60 buri wese ngo amuhakanira amubwira ko abikoze yaba anyuranyije n’amahame agenga umwuga wabo.

Byamufashe imyaka ibiri ngo abashe kubona abemera kumubaga ubu byaratunganye. Icyo yifuzaga ngo ni ukubona ikiganiro kuri MTV, nubwo ngo ubu yaba nyina cyangwa abavandimwe be ngo ntawukimuvugisha.

Ahakana ko atashyizeho ibere rya gatatu ngo yamamare cyangwa agire umutungo.

Ati “Narishyizeho kuko nashakaga ko nta mugabo unyifuza kuko ntakifuza kongera gukundana.”

Umuryango we ngo ntukimuvugisha ndetse watewe ipfunwe n’ibyo umukobwa wabo yakoze ku myaka 21 gusa afite.

Umukobwa w'amabere atatu
Umukobwa w’amabere atatu
Umuryango we wamuhaye akato
Umuryango we wamuhaye akato

UM– USEKE.RW

10 Comments

  • ntakosa mbibonamo.yashoboraga no gusigarana rimwe.

  • Ibi n’uguhinyuza Imana

  • Biteye ubwoba.

  • Nuko basara erega!!

  • uyu ni inkunguzi y’urwanwa rumwe

  • ibi byo bizamugaruka muzaba muraba

  • Namubwira iki nashaka azashyireho icumi .wa mugani ndabona ari inkunguzi y”urwanwa rumwe .Asyi biramureba pu kino kirumbo gusa .

  • None se amabere niyo yari butume adakundwa?ariko aamasa kazaca inka kazivukmo.

  • Nuburegazira bwe

  • Bavunga ubwenge bwu muntu nubwo busazi bwe! Mureke yisarire arahaze!!

Comments are closed.

en_USEnglish