Digiqole ad

Abakuru bahakana ko umuco wa kera warimo n’ubusambo bw’abagabo

Mbere y’umwaduko w’abazungu mu Rwanda rwo hambere mu muco nyarwanda cyari ikizira ko umugore arya inyama y’ihene,anywa inzoga nziza n’ibindi…ku kijyanye n’inyama y’ihene ho bababwiraga ko umugore wariyeinyama y’ ihene amera ubwanwa.

Kera akaboga ka Ruhaya nta mugore warebagaho ariko ubu bagasangira n'abagabo
Kera akaboga ka Ruhaya nta mugore warebagaho ariko ubu bagasangira n’abagabo

Kera ibi ngo byatuma abagore nabo bashaka ibyo bakumiraho abagabo ariko bakabibura kuko bitari byoroshye kugira icyo ubuza umutware w’urugo, ariko baje kujya babwira abagabo ko umugabo wariye imboga z’isogi aba inkone. 

Kuba uyu munsi byose byaraciste, bituma abanyarwanda bamwe bavuga ko basanga ibi byari ubusambo bw’abagabo ba kera no kudaha abagore agaciro. 

Abagore b’ikigihe ubu ahubwo bari mu bikundira ka mushikaki k’ihene ba nyirakuru bari barahejweho cyera

Annonciata Mukandayisenga wavutse mu 1937, utuye mu karere ka Musanze umurenge wa Kinigi yabwiye Umuseke ko atemeranya neza  n’abavuga ko abantu ba kera bagiraga ubusambo gusa yemera ko abagabo hari ibyiza bashakaga kwiharira bakabikumiraho abagore.

Ati “Yego umuntu ashobora kuvuga ko  bwari ubusambo ariko na none bwari ubusambo bushingiye k’umuco wa kiriya gihe, kuko ihene k’umugore yagaragaza ubutware bw’umugabo mu rugo rwe ndetse n’icyubahiro yabaga agombwa, kimwe n’uko nta mugore washoboraga gukama, kiriya rero ku bwanjye mbona cyari igihembo cy’umugabo kuko n’ubusanzwe niwe wakoraga imirimo y’urugo yose isaba ingufu ”

Uyu mukecuru avuga ariko kandi ko byose byanaturukaga ku bujiji no kuba abantu batari bateye imbere, abagore bakaba by’umwihariko baratinyaga cyane ndetse bakumva klo ntacyo bashoboye byose bikorwa n’abagabo bigatuma nabo batabaha agaciro.

Ati “ nkubu se ni gute umwana wanjye yajya kwiga mu mahanga aho arya inyamaswa z’ubwoko bwinshi ngo nagaruka mubuze kwirira ako gahene kandi wenda naho aba yarakariye

Ibi bituma abanyarwanda bakiri bato bavuga ko bagize Imana n’amahirwe yok uba baravutse icyo kintu kitakiriho bagashima na Leta y’u Rwanda ikomeje kwimakaza no guteza imbere umuco w’uburinganire bw’umugabo n’umugore mu Rwanda.

Joselyn UWASE
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • NSHUTI Z’UMUCO N’AMATEKA Y’U RWANDA, NTIMUKITIRANYE IBINTU NGO MUBIVUGE UKO BITARI, KUBUZA ABAGORE KURYA INYAMA Y’IHENE, NTABWO BYARI UMUCO, AHUBWO BYARI INGESO MBI YA BAMWE MU BAGABO , B’IBISAMBO BASHAKAGA KURYA IBYIZA BONYINE, KUKO NTA MUSOZI UTAGIRA AGASHARU. NA N’UBU BARACYAHARIHO, N’UBWO BITAMEZE NKA KERA, ARIKO HARI ABAGABO BAJYA KWIRIRA ZA BOROSHETI N’INKOKO MU KABARI, NAHO MU RUGO ABAGORE N’ABANA BARIMO KURYA IBIRAYI BITOGOSHEJE NA DODOD, ESE IBYO NABYO TWABYITA KO ARI UMUCO? NTIBIKABE! IKIBI KIGOMBWA KWITIRIRWA NYIRACYO, ARIKO NTIKITIRIRWE UMUCO MURI RUSANGE.IKINDI KIGOMBA KUZIRIKANWA, NUKO IBYO BAVUGA KO ABAGABO BABUZAGA ABAGORE KURYA IHENE NGO BATAZAMERA UBWANWA, BYAVUYE KU MUGANI WANDITSWE MU GITABO K’IKINYARWANDA CYO MU MASHURI ABANZA, AHO UGARAGAZA KO INZARA YATEYE, UMUGABO AKIFUZA KURYA IHENE BARI BATUNZE ARI IMWE WENYINE. NIKO GUHIMBA ICYO GITEKEREZO AVUGA KO UMUGORE WARIYE IHENE AMERA UBWANWA, BITYO NTA MUGORE UKWIYE KURYA IHENE. UWO NI UMUGANI NTABWO BYABAYEHO NGO BIFATWE NK’UKURI, ARIKO ABANTU B’UBU BABIGIZE INKURU ‘Y’AMATEKA MU MUCO W’ABANYARWANDA. NTWABWO ARIBYO, MUJYE MUSOMA M– USESENGURE BYIMAZEYO

    • nsanzabera, urakoze mpfura yadata.
      ese ubu uwabaza abagabo bo mu rwanda hose ku byerekeranye n’uburinganire bagusubuza iki ? ese uburinganire nyarwanda n’uburinganire buturuka iburayi bukaza buherekejwe n’amadorari,ubwiza n’ubuhe? uburinganire bw’abazungu buracuramye,ntabwo warenganura umugore koko warenganaga maze nurangiza ngo umuhe uburenganzira bwo kurenganya umugabo amwambure agaciro. abagabo b’iburayi ntajombo bagira imbere y’umugore n’umwana, urebye ibyo abagore bakorera abagabo,ukareba uburyo abana basuzugura ababyeyi wakumirwa. mwasesenguye umuco wacu ko ufite ibyiza byinshi. uburinganire mu muco nyarwanda burahari,nta mwami wimaga adafite umugabekazi.
      IBINTU BYOSE UBU BYABYE AMACO Y’INDA,
      EJO UZUMVA N’ABAVUGA KO ABATINGANYI BAKANDAMIJWE KUVA KERA.

  • HARI IBINTU BYINSHI BITAKORWAGA N’ABAGORE BO HAMBERE, ABANTU BAVUGA KO BYARI IKANDAMIZWA, NYAMARA BYOSE USANGA ARI UKUDASOBANUKIRWA UMUCO W’ABANYARWANDA, CYANE CYANE KU BIJYANYE N’IMIZIRIRIZO YARIHO MURI ICYO GIHE.

    # Hari aho bagira bati :Umugore ntiyari yemerewe gukama inka, ntiyemerewe kurira inzu, ntiyemerewe kwicara mu bagabo n’ibindi,

    IMPAMVU YABTUMAGA BASHYIRAHO IYO MIZIRO NI IYI IKURIKIRA:

    Kera nta mugore wambaraga amakariso cyangwa amakabutura nk’ab’ubu, nta n’ipantaro zabagaho, bitewe n’uko iyo myambaro itabagaho, bashyiragaho za kirazira z’ibyo umugore atakora kugirango bimwubahishe mu muryango.Na mwe murabyumva ,umugore wambaye ubusa ntiyakurira inzu, kuko abari hasi bamurunguruka bakabona ubwambure bwe, bakamwubahuka, ntamugore ukwiye gutambikiza imbere y’inka ngo arakama, kandi yambaye ubusa, ufahse inyana, cyangwa undi wese urimo gukamisha yamugaya , Kera nta Kotegisi zabagaho ngo bibinde, iyo umugore yabaga yagiye i mugongo, ntiyagombaga kujya aho abandi bateraniye ajojoba, ibyo byamusabaga kwibera mu mbere, kugeza igihe amaraso akamiye.IBI BIKABA BIGARAGZA KO ATARI UKUBAHEZA, AHUBWO BYARI UKUBAHESHA AGACIRO MU MURYANGO, BITYO BIGATUMA BAHYIRAHO IMIZIRO Y’IBYO BAGOMBA GUTINYA, KUGIRANGO BAKOMEZA KUGIRA AGACIRO NKA BA NYINA W’UMUNTU

  • HARI IBINTU BYINSHI BITAKORWAGA N’ABAGORE BO HAMBERE, ABANTU BAVUGA KO BYARI IKANDAMIZWA, NYAMARA BYOSE USANGA ARI UKUDASOBANUKIRWA UMUCO W’ABANYARWANDA, CYANE CYANE KU BIJYANYE N’IMIZIRIRIZO YARIHO MURI ICYO GIHE.

    # Hari aho bagira bati :Umugore ntiyari yemerewe gukama inka, ntiyemerewe kurira inzu, ntiyemerewe kwicara mu bagabo n’ibindi,

    IMPAMVU YATUMAGA BASHYIRAHO IYO MIZIRO NI IYI IKURIKIRA:

    Kera nta bagore bambaraga amakariso cyangwa amakabutura nk’ab’ubu, nta n’ipantaro zabagaho, bitewe n’uko iyo myambaro itabagaho, bashyiragaho za kirazira z’ibyo umugore atakora kugirango bimwubahishe mu muryango.Na mwe murabyumva ,umugore wambaye ubusa ntiyakurira inzu, kuko abari hasi bamurunguruka bakabona ubwambure bwe, bakamwubahuka, ntamugore ukwiye gutambikiza imbere y’inka ngo arakama, kandi yambaye ubusa, ufahse inyana, cyangwa undi wese urimo gukamisha yamugaya , Kera nta Kotegisi zabagaho ngo bibinde, iyo umugore yabaga yagiye i mugongo, ntiyagombaga kujya aho abandi bateraniye ajojoba, ibyo byamusabaga kwibera mu mbere, kugeza igihe amaraso akamiye.IBI BIKABA BIGARAGZA KO ATARI UKUBAHEZA, AHUBWO BYARI UKUBAHESHA AGACIRO MU MURYANGO, BITYO BIGATUMA BAHYIRAHO IMIZIRO Y’IBYO BAGOMBA GUTINYA, KUGIRANGO BAKOMEZA KUGIRA AGACIRO NKA BA NYINA W’UMUNTU

  • AMANI,

    KUGEZA UBU NASESENGUYE ICYO BITA UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYE, BUVUGWA MURI IKI GIHE, NSESENGUYE N’UMUCO WACU MWIZA UTAGIRA ICO, MPITA NGAYA ABANTU BAVUGA KO UMUCO W’ABANYARWANDA, WIMAKAZAGA IKANDAMIZWA N’IHOHOTERWA RY’ABAGORE, NKARUSHAHO NO KUNENGA ABAVUGA KO UBURINGANIRE MU RWANDA RWO HA MBERE BUTABAGAHO.DORE UKO UKURI KUMEZE:

    =MU RWANDA RWO HA MBERE UMUGORE YARI AFITE AGACIRO GAKOMEYE KARENZE N’AK’ABAGABO KUBERA IMPAMVU ZIKURIKIRA :

    1.Nta mwami wimaga adafite nyina ngo basangire ubutegetsi, n’iyo yabaga yarapfuye bamushakiraga undi mu bagore b’umwami, cyangwa se ukomoka mu muryango wa nyina.Umwami akaba UMUGABE, nyina akaba UMUGABEKAZI bombi bakanganya ububasha, kenshi na kenshi nyina yarabumurushaga, kuko umwana yabaga yanga kubahuka nyina no kumurwanya mu bitekerezo yabaga yatanze, bityo akamuharira iryo avuze rikijyana

    2.Bitewe nuko itanga ry’umwami ritateteguzaga, hari ubwo umwami uriho yatangaga uzamusimbura akiri umwana, aha birumbikana ko nyina niwe wamutegekeraga kugeza igihe azakurira.Iki akaba aricyo cyakunze kugaragara kenshi mu ngoma z’abami b’u Rwanda, kenshi ugasanga imyaka Umugabekazi ategetse, iruta kure iyo umuhungu we azategeka.Icyo gihe niwe wagabaga ibitero , niwe wagabaga akanyaga, niwe wicaga agakiza n’ibindi……………….

    3. Iyo usesenguye inshingano z’abami b’u Rwanda, cyane cyane ababaga biswe ba MIBAMBWE aho usanga bari bafite inshingano zo kwita ku burumbuke bw’abantu, imyaka n’amatungo, byatumaga bagaba ibitero mu mahanga akikije u Rwanda bakanyaga inka , abagore n’abana, bityo igihugu kikarushaho kukwiza abaturage, abagore beza, bakabyara, inka nazo zikaba amashyo menshi. NONE SE NIBA ABAGORE BATARAHABWAGA AGACIRO, BABANYAGAGA NGO BABAMAZE IKI?

    UMUGORE NI NYINA W’ABANTU BENSHI BATAGIRA INGANO, IYO UFITE UMUGORE UBA UFITE ABANA KANDI NIYO MIZERO Y’AHAZAZA H’IGIHUGU, NIYO MPAMVU BAGABAGA IBITERO BYO KUBANYAGA AMAHANGA , NGO BARUSHEHO KUGIRA AMABOKO, KUKO KUGIRA UMURYANGO MUGARI BYABAGA ARI UBUKUNGU , NAHO UREKE AB’UBU BANGA KUBYARA NK’AHO ARI UMUVUMO!

    Aha rero dukwiye kwemeranya ko uburinganire bwariho mu Rwanda rwo ha mbere, butangana na rimwe n’uburiho ubu, nta n’uwabwigezaho, kuko wari ku ntera ntagereranywa.Agaciro gahabwa umugore w’ubu kari hasi cyane, ugereranyije n’akariho ubu! Nawe se umuntu ashaka umugore mu gihe kitarenze amezi 5 ngo bagiye gushaka gatanya, ubwo se umugore w’ubu murumva afite agaciro koko! icyo uha agaciro wumva kitakuva iruhande nyamara ubu baratandukana, abadatandukanye bakarara ukubiri, abataraye ukubiri, bakarara baheneranye! Agaciro k’umugore w’ubu ubwo se kari hehe? NYAMARA AMATEKA Y’U RWANDA, NTA NA HAMWE, AGARAGAZA KO HARI ZA GATANYA ZABAGAHO MU RWANDA RWO HA MBERE N’uwageragezaga gutandukana n’undi kubera impamvu runaka, yageraga iwabo hakaza undi mugabo akamusumbakaza ( gusumbakaza ni ugushaka umugore wavuye mu yindi nzu) bakabyara bagaheka.Ako ni ko gaciro ntagereranywa kahabwaga umugore mu Rwanda rwo ha mbere.

    Impvu nyamukuru ituma habaho ikandamizwa n’uburinganire ntibugerweho nk’uko bwifuzwa, NUKO IGIPIMO CY’UBURINGANIRE BWO MU RWANDA RWO HA MBERE, CYARI GUKUNDA IGIHUGU, UBUMUNTU, UBUPFURA, AMAHORO N’URUKUNDO,Ibyo kandi ni ibintu bihoraho ntibijya bishira by’iteka ryose. Naho igipimo cy’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ubu ni :UBUTUNZI N’AMAFARANGA.. kandi ibyo bigenda nk’umuyaga, ni ibintu bishira cyane, umuntu agasigara ari umutindi ku mubiri no ku mutima. Niyo mpamvu butagerwaho, bakitwaza ngo “UMUCO WA KERA UBANGAMIRA UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYE” Ibyo byose ugasanga ari ugusohora k’umugani w’Ikinyarwanda ugira uti :UMUGABO YANANIWE KWENDA, ABESHYERA AKARAGO NGO KARANYERERA”

  • UBURINGANIRE BW’UBU NI “UBURINGANIRE MPANGANO SI KAREMANO”

    ICYAREMANYWE NA KAMERE MUNTU GIKUNDA GUTESHWA AGACIRO HAKIMAKAZWA IBYIFUZO B’ABANTU, KENSHI NA KENSHI BITANAGERWAHO

Comments are closed.

en_USEnglish