Muri IYI NKURU muri kumwe na AMABILIS SIBOMANA
.Radiyo Rwanda Radiyo rukumbi ibyo yavugaga byabaga ari nk’ihame
.Yumva adafite ijwi ryiza nubwo benshi barimukundiye
.Perezida yirukanye umunyamakuru kuko yakerereje amakuru
.Umushoferi yatinze gutwara abanyamakuru bamufunga imyaka itatu…
Abakunze kumva Radio Rwanda mu myaka yashize bumvaga umugabo usoma ingingo z’amakuru yarangiza ati “Muri aya makuru muri kumwe naaaa Amabilis Sibomana”. Uyu yaranzwe no gukunda akazi mbere na nyuma ya Jenoside mu gihe cy’imyaka isaga 35 yamaze kuri Radio Rwanda. Ubu aratuje ari mu kiruhuko cy’izabukuru ku rugo rwe i Musambira mu karere ka Kamonyi.
Aho atuye ni mu birometero bicye uvuye ku muhanda wa kaburimbo ugana mu majyepfo, ni ku gasozi kirengeye ahari akayaga gahehereye, haratuje kandi hafite uburyo hihariye, uhari avuye za Kigali yumva ahakunze cyane.
Avuga ko yagiye gutura i Musambira kuko akunda akayaga k’aho aba ubu, kandi yari agamije kujya kwisabanira n’abaturage mu zabukuru ze nyuma y’imyaka myinshi aba i Kigali.
I Musambira kuri centre yahashinze “Papeterie” yita iy’abaturage ngo bajye babona aho bafotoza kuko cyari ikibazo cy’ingutu. Aba munzu ubona igezweho, n’umuryango we ubona wishimiye ibyo yakoze agifite imbaraga.
Amabilisi Sibomana aherutse kugira imyakaka 62, ni umugabo mukuru ugifite imbaraga, wubatse, ufite umugore n’abana bane. Mu bana be, ntawakurikiye iby’itangazamakuru se yakoze igihe kinini.
Umuseke waramusuye tuganira birambuye….
Umuseke:Kuki wahisemo kumvikana nka “Amabilisi”
Sibomana: Ahhhh nabanje kujya mvuga Aimable ariko abo twari duturanye iwacu mu Byimana ntibanyumvaga kuko banyitaga “Amabilis” mpitamo ako kazina, karanumvikana neza, abantu baragakunda.
Itangazamakuru waritangiye ryari? Gute? Ese warihagaritse ryari?
Sibomana:Umwuga nawutangiye mu 1973 nyuma yo kubona impamyabumenyi y’ibanze mu by’uburezi hanyuma njya gukora muri ORINFOR ikiri Minisiteri y’Itangazamakuru, nararikoze (itangazamakuru) nyuma nza kujya kuryiga mu Budage marayo amezi 13 tubifashijwe na kiriya kigo cya Deutsche Welle .
Nakoreye Radiyo Rwanda mu ishami ry’amakuru y’Ikiynarwanda ndetse nza no kurihagararira, naje guhagararira ORINFOR mu Ruhengeri no mu mujyi wa Kigali nza kuva kuri Radio Rwanda muri cya gihe cy’igabanywa ry’abakozi muri 2006 nyuma njya kuyobora Radiyo yigenga “Izuba”. Iyi Nayiyoboye muri 2007 nerekeza mu za bukuru muri2009.
Wakoze umwuga mu bihe bibiri bitandukanye. Ukora umwuga wari wifashe gute?
Sibomana:Itangazamakuru ryari ritaratera imbere, Radiyo Rwanda yari rukumbi kuko Televisiyo ije ejo bundi muri za 92. Radiyo Rwanda yari imwe ndetse ibinyamakuru hari Imvaho, Releve na Kinyamateka ya Kiliziya n’utundi duto. Twarawukoze ibihe bitari byoroshye cyane ko njye naninjiye muri ako kazi nyuma gato y’ihinduka ry’ubutegetsi kuri ‘Coup d’Etat”.
Radiyo Rwanda ntiyageraga hose, ntabwisanzure bwari buriho abanyamakuru bari barize umwuga bari bake ariko twarageragezaga.
Ibikoresho by’umwuga byari bimeze gute?
Sibomana:Twari dufite ibikoresho bikomeye byazanwaga n’abadage ariko nta buryo bwo kunononsora amajwi bwari buhari “Hari muri Analogue”
Uzi kwikorera ikitwaga “Nagra” cy’ibiro 16 ugaterera umusozi!! Ariko ubu ubu ujyana akantu kangana n’ikibiriti ukazana amajwi meza.
Amajwi yabaga ari ku kagozi wakataga wifashishije umukasi ugaterateranya..ntibyari byoroshye gutererana ikintu k’ibiro 16, ubanza aribyo byambujije no kuba muremure hhahhahah
Ubu uri gukurikirana umwuga uko uri gukorwa? Ubona umeze ute?
Sibomana: Ubu muri mu kintu cyo kurushanwa mu gihe twe yari Radiyo imwe yavugaga bikaba nk’ihame. Ubona ko ubu hari ibitangazamakuru byinshi, hari ubwisanzure ku banyamakuru bwo gushaka akazi aho bakorera ku murongo wifuza.
Ikindi umuturage arumva Radiyo ashaka ndetse asoma ikinyamakuru ashaka ndetse n’urubuga rwaragutse ibyo mwandika nibyo muvuga bigera kure kuko ibyo mwanditse bibonwa n’isi yose.
Gusa mugomba kumenya ko muri ku rubuga mpuzamahanga mukamenya uko mugomba kubyifatamo mukagenda munoza nk’ururimi rwacu kuko rwo ruracyarimo ibibazo.
Ubona itangazamakuru rimariye iki igihugu?
Sibomana: Itangazamakuru ni ubutegetsi bwa kane (4) kuko abayobozi n’abaturage bararyiyambaza bose, kuko ari umuyoboro ukomeye w’iterambere ugaragaza isura y’Igihugu ndetse n’ibibazo bafite. Ni ikiraro gihuza abaturage n’ubuyobozi kuko ricukumbura n’ibyo ijisho ry’ubuyobozi ritabona.
Hatabayeho Itangazamakuru sinumva ahubwo ikindi cyabaho kuko ubyutse ntiwumve Radiyo, wareba kuri Internet ugaheba niho wamenya ko itangazamakuru rifite ububasha bukomeye.
Hari abavuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rireba ibitagenda gusa niko nawe ubibona?
Amabilisi Sibomana: Itangazamakuru ryo mu Rwanda rivuga byose ahubwo umenya rikabije kureba ibigenda neza cyane, hari umuco itangazamakuru ry’ubu rigenda rihindura wo gukorera mu bwiru, ritoza abanyarwanda kuva mu kintu cyo guhakirizwa kuko rigenda ryisanzura rivuga ibigenda n’ibitagenda ariko rikabikora mu muco w’Abanyarwanda wo kubaka gahoro gahoro.
Ni ibiki bitagenda mu itangazamakuru ry’ubu ngo ribe iry’umwuga?
Sibomana:Itangazamakuru ni urwego rukiyubaka ndetse rukora bigendanye n’umuco. Icyo navuga nuko abanyamakuru mwakunda uyu mwuga, ubu mugomba kugaragaza ko uyu mwuga mwawize ndetse mukagaragara nk’abiyubashye mugashingira ku mahame no ku kuri kuvuye ku isooko .
Itangazamakuru mukwiye kurihesha agaciro mwagera ahantu abantu bakabubaha, mukomeze kwihugura ndetse umwuga muwugire umwuga abanyamakuru ntibafatwe nk’abantu babuze ibindi bakora kuko ari umwuga mwiza.
Ikindi mwarushaho gufasha abanyarwanda guhinduka bakareka gukorera mu bwiru bakubahana kandi bagahanahana ibitekerezo kugirango bubake.
Igihugu ubona cyitaye ku iterambere ry’itangazamakuru?
Sibomana: Abanyamakuru nidufatanya tukagaragaza agaciro k’umwuga abandi nabo bazawuyoboka, mufatanye nuwashaka kubabangamira abure aho amenera. Igihugu sicyo kizabateza imbere nimwe ba mbere bo kwiteza imbere.
Itangazamakuru uribona umwuga urubyiruko rwajyamo ukarutunga rugatunganirwa?
Sibomana: Umwuga w’Itangazamakuru ni umwuga mwiza cyane gusa bisaba kumva ko uyu mwuga uwukunze…
Uzi gukora inkuru bakavuga ngo uriya munyamakuru yandika neza!!! Icya mbere ni ibyishimo ku mutima. Urubyiruko rwajyamo rufite ishema ryo kugirira akamaro abanyarwanda ariko ntiwajyamo wumva ushaka amafaranga ngo wubake za etage iyo za Nyarutarama .
Ikindi uyu mwuga utuma abantu bafunguka, bihugura umunsi ku munsi ariko intego si imitungo myinshi kuko ibindi biraza ushobora no gukorera ibinyamakuru mpuzahanga bitewe n’ubuhanga bakubonanye no kuwukunda.
Abantu mu Rwanda wibuka bari abahanga mu itangazamakuru ni bande?
Sibomana: Mu banyamakuru b’abahanga nibukamo ba Anastase Nzabirinda, Andre Nambaje, Gatabazi Felicien, Rusiya Karekezi, Martin Mateso ubu we akora ku rwego mpuzamahanga n’abandi benshi twakoraga nka Equipe gusa abatwumvaga barabazi kundusha.
Njye sinavuga ngo nareberaga ku muntu ahubwo numvaga nshaka gukora ibishoboka nkaba narusha ba kanaka.
Ni ibihe bihe bikomeye wibuka byaranze itangazamakuru wakoragamo?
Sibomana:Natangiye ubutegetsi bugihinduka ndetse byari bigoye kuburyo hari ubwo wavugaga amakuru ukumva baguhamagaye kuri Telefoni zari “Fixe” ngo ibintu uvuze wabisubiramo?
Twaje kubona umuyobozi mwiza witwa Christophe Mpfizi abuza abayobozi b’Igihugu gutelefona abanyamakuru maze tugenda tubona ituze.
Ubundi twakoreraga ku gitutu kuko ndibuka hari umunyamakuru wigeze gukerereza amakuru Iminota itanu uwahoze ari Perezida Habyarimana ariyizira arangije aramuhagarika. Nyuma yaje kumugarura ari uko abantu bamubajije impamvu yaje gukanga umwana.
Ikindi gihe hari Hari umushoferi wakerereje abanyamakuru ba Radiyo Rwanda maze abategetsi bikanga ko habaye indi “Coup d’Etat” bahise bazana abasirikari benshi bavuye muri Camp Kigali. Icyo gihe Perezida yarategetse bafunga umushoferi imyaka itatu nta Dosiye.
Muri 1990 mu gihe cy’intambara umwuga w’itangazamakuru wari wasenyutse kugeza muri Jenoside aho wajyaga kuzana inkuru icyo wabonye ari umweru bakagutegeka kuvuga ko wabonye umukara wabirengaho bakaba bagukubita agashoka.
Hari n’igihe bazanaga amatangazo ngo uyasome uko bayanditse kandi Radiyo Rwanda ntawayivuguruzaga kuko yari Rukumbi.
Itangazamakuru ryaje gucikamo ibice bamwe batsimbarara ku mwuga, abandi bajya mu mashyaka ndetse bahinduka ibikoresho by’abategetsi.
Indi mbogamizi yari ikomeye abanyamakuru bose bahembwaga na Leta bakagutegera ku mushahara ndetse rimwe na rimwe bakakubwira ko utazi itangazamakuru.
Njye nirinze amashyaka n’inganiriro z’abanyapolitiki..nazanaga amakuru wenda bakantegeka uko nyavuga ariko ntagiye kugambana nabo ibi byamfashaga kumenya uko nyavuga ariko nkayashyira ku munzani nifashishije ubunyamwuga kandi nabo simbereke ko mbasuzuguye .. muri make kwari ukugendera ku majyi ntuyamene.
Ubu uhuye na Perezida w’u Rwanda wamuganiriza iki ku itangazamakuru?
Sibomana: Hahahaha mpuye nawe!! Namusaba ko inzego z’ubuyobozi zarifasha gutera imbere, ahora abivuga, ati kuki abantu bimana amakuru? Ubuyobozi bwiza bugomba kugira itangazamakuru riteye imbere.
Perezida uriho biragaragara ko aryumva kuko anariha umwanya rimwe mu kwezi bakamubaza ibyo bifuza. Gusa abanyamakuru nabo bagomba kurihesha agaciro kuko nibarihesha agaciro n’abandi bazariyoboka.
Abantu bavuga ko wasomaga amakuru neza….
Sibomana:Kumbwira ngo nasomaga neza ni abantu babimbwira njye simbizi. Gusa ndabyemera iyo babimbwiye kuko numva ntafite n’ijwi ryiza. Gusa ibanga nakoresheje ni ugukunda umwuga kuburyo n’umufasha wanjye yigeze kumbaza niba narashyingiranywe na Radio.
Ikindi ni imyitwarire nko kwirinda inzoga mu kazi ndetse n’andi maraha yo kwiyandarika nk’umustar.
Umufasha wawe mwahuye gute? Mwahuriye mu itangazamakuru?
Sibomana: Ntitwahuriye mu mwuga w’itangazamakuru ndetse sinzi niba yarankundiye kuvuga amakuru neza kuko atigeze abimbwira ndetse sinavuga ngo ni impamvu iyi n’iyi.
Ko abanyamakuru bakunda no kwidagadura wowe muri Muzika ukunda abahe bahanzi?
Sibomana: Nkunda izi ndirimbo zigenda buhoro nka ba Nana Musoukuri, izi ndirimbo z’igifaransa ndetse na za Tuist zo muri East Africa.
Mu Rwanda nikundira indirimbo z’Impala ba Rugamba urumva ni izituje n’utundi dutandukanye.
Icyo gihe “Abastar “mwasohokeraga hehe?
Sibomana: Urabona Hotel Kiyovu, hariya hari Serena Hotel hari Hotel Impala ndetse n’ahitwaga muri Terminus, kuri Paillage naho hari akabari gashyushye ubundavuga muri za 1970 na 1980 gusa iyo twavaga kuri Radiyo Rwanda twamanukaga ahitwaga mu Migano hariya hari Hotel Kalisimbi hahahahha za Mille Colline ntiwari kujyayo utambaye Karuvati hanyweraga abakomeye.
Ubuzima busobanuye iki kuri Amabilis
Ubuzima ugomba kububaho uko buri, ukabugira bwiza ntuheranwe n’amaganya…ubuzima ni ubusa kuko igihe Imana ishakiye irabukwambura, ubuzima ni ukwishima kandi icyo ukoze ukwiye kwifuza ko cyakugirira akamaro ndetse n’abandi.
Ikikubabaje ugomba kugihindura ikigushimisha ukabubamo ariko ntubusandaze, ubane n’abandi ndetse mwishimane ariko ntiwiyandarike ngo ubusesagure maze igihe Imana yazabushaka ukabutwara ariko butararanze no kwigunga.
Reba unumve ikiganiro kigufi na Amabilis Sibomana
[youtube url=”https://www.youtube.com/watch?v=nbP_DaeE0-M” width=”560″ height=”315″]
Photos/Eric Birori/UM– USEKE
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
26 Comments
Murakoze kutugezaho amakuru ya Aimable Sinomana wavugaga amakuru mu Kinyarwanda saa 12h45
Uyu mugabo yahesheje ishema ururimi rw’ikinyarwanda mu itangazamakuru ryo kuri radio na TV.Ahubwo yarakwiriye kwifashishwa mu mahugurwa y’abanyamakuru bavuga kandi bandika mu kinyarwanda.
Bravo Amabilis Sibomana mzee wa kazi.
Mureke mbabwire: Amabilisi namwunvise muri za 1988 niga muwa 5 primaire muri Zaire. Naramukundaga cyane. Nibukako iyo nabonaga umuntu uvuye mu rwanda namubazaga niba azi Amabilisi. Yarazi gusoma neza Amakuru pe kuko kugeza nubu ntawuhwanye nawe. Uwo bashakaga gukora kimwe ni Louise kayibanda nawe yarahugutse. Mbese Amabilisi ni nka Laurent Ndayihurume kuri BBC buriya ntawuzakora nkawe. Nuko isi itagira inyiturano, Amabilisi ntiyarakwiye kurangiza umwuga uko twunvise orinfor yabakoze. Yaragakoze mwishyamba (muhabura-ijwi rya Fpr Inkotanyi-ijwi rihabura)_ twarayikundaga cyane disi akorana na Mpumuro Joseph. Muri make sibomana yarumunyamakuru mwiza (presentation)- icyo ntazi nukuyatara.
Nuko rero musaza genda wiruhukure amahoro ingororano yawe iri mwijuru ku Mana.
Yoo, ese yibera i MUSAMBIRA; ariko MANA. Wakoreye igihugu. Ariko buriya ntagihembo kibaho kwisi cy’umunyamakuru wakoze akazi ke neza maze ngo azagihabwe. Niba ntacyo ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (niba ribaho ) bazamushakira agashimwe uko kaba gateye kwose cg kangana kose.
Nubu uwakongera akanyumvisha ijwi ryawe mu makuru kuri RADIO.
Ariko ubu nta RADIO nimwe koko yaguha akaraka ko kuvuga amakuru mu KINYARWANDA ko ndeba ugikomeye. Mu burayi ko tubona barinda batanga bakiyavuga?
Murakoze cyane UM– USEKE , Kutugezaho amakuru ya SIBOMANA Amabilis , ni umunyamakuru twakundaga cyane , kandi amakuru nkaya niyo burya twikundira urayasoma ukumva nibura hari icyo ukuyemo k’inyigisho mu buzima .
Uyu yagerageza gukora akazi ke neza kandi nta mashuri ahambaye yari yaragiyemo kandi yagakoze mu bihe bigoranye.
Mu nkuru zinshimishije iyi iri mu za mbere kuko uyu mugabo naramukundaga. Tukiri abana twumvaga ari bo twakigana. Ngabo ba MUHURI J M, (Musique et des idées), ba KABENDERA Shinani, ba KALINDA Viateur, ba NGANYIRA,n’abandi. Ikindi nkundira uyu MUSAZA ni les valeurs éthiques afite, gukunda no kwitangira umurimo, professionalisme mu kazi, n’agaciro aha ubuzima,… oh là..et d’ailleurs il aime ma musique aussi! Nana Mouskuri, les douces musiques francaises, Impala… et j’en passe.
Imana imuhe kurambana n’abe akomeze abere urubyiruko umujyanama mwiza.
Bravo and big up UM– USEKE.
Yooo uyu mugabo namukundaga kubu umuseke murakabyara
ariko rwose ntawe urengeje iyo myaka wakomeza akazi ke igihe abishoboye? uyu mugabo numva shaka kongera kumwumva pe kuri radio rwanda
Reka nsabe umuseke niba byashoboka mumpe number ye ya tel ndumva haricyo namuha nkishimwe kubyo yakoreye abanayrwanda, iyajye ni 788840740, murakoze ndamukuuuunda cyane
Murakoze cyane UM– USEKE kutugezaho amakuru ya Amabilisi SIBOMANA. Yari umunyamakuru w’intarumikwa pe! Uvuga neza amakuru y’ikinyarwanda ku buryo yakuryoheraga kuyakurikira. Ikindi yahesheje ururimi rwacu rw’ikinyarwanda yirinda cyane gushiramo indimi z’amahanga. Mu kiganiro cye atumye nibuka abandi banyamakuru badususurukije kakahava ba Lucie Karekezi n’igifransa cyiza, ba André NAMBAJE, nibuka Agnès Murebwayire na samedi détente ye! Buri wa gatandatu ntawaryamaga atarayumva.
Imana ikora ibitangaza kubona ugihagaze bataragutwaye agatwe. nibyiza niwowe wasigaye, naho abandi bose zarabaliye
Ngo hari aho Habyarimana yigeze kujya na we ari we bohereje yo; atangiye kuvuga bose bava aho Perezida ari baramwisangira ngo barebe uwo ari we!
Nge namumenye mu 2008 akora ku izuba radio nyuma ntungurwa nokumusanga musambira muri muni papeterie ye ubona n’uwakamubizaho yakora; afite n’umwana ukora mu butabera ufite imico myiza nk’iyase.uyu musaza kuba atarijanditse nk’umustari yabishimirwa; kuko hari abavaga kigali bakajya gutereta gashali cg mugonero.
imana imuhe umugisha.
Njyewe inshuti yanyu Amabilis SIBOMANA, ndashimira cyane ubuyobozi bw’ikinyamakuru Umuseke bwampaye umwanya wo gusangira n’abandi ibitekerezo cyane cyane bijyanye n’umwuga w’itangazamakuru n’ubuzima muri rusange. Ndashimira cyane abanditse bangaragariza urukundo. Ibyo banditse byaranyubatse cyane. Ndabashimira mbikuye ku mutima Imana ibahe umugisha.
Adresse yanjye
Tél.: 0788590774
Email: [email protected]
B.P.: 3039 Kigali
UWITEKA AGUHE UMUGISHA
(Uri Umusaza Mwiza cyane)
me-me-me
IMANA IKUGIRIRE NEZA!
“C’est l’un des Hommes Les Plus Sages de la Planète.”
me-me-me
uri umuntu w’umugabo cyane njye ubwanjye sindi mukuru cyane ariko ijwi ryawe kuri radio Rwanda mpamya ko ryari ryiza cyane kandi uri umunyamakuru kabsa ni uburyo usubiza uri intore kbsa
KONDEBA ASA NA COLLETTA MUKANDEMEZO NI MUSAZA WE CYANGWASE UMUKOBWAWE?
Amarira ambunze mu masoo. nifuza ko Imana yamfasha umunsi umwe nkazagusura. Ndi muto ariko maze gusoma ibi n’ibyo nari nkuziho, amosozi aransabye
Yebabawee!!Niba hari ikintu nakunze ni Radio Rwanda n’abanyamakuru bayo ndetse n’ibiganiro byabo:Victoria Nganyira”wari uziko?)Muhuri Jm:”la musique et des idées”nibutse iyi ndirimbo ya Muhuri” écoute de la musique et des idées ….émission de Muhuri Jm etc… Nkibuka kdi Mukacyaka Clenia,Agnès Murebwayire,Louise Kayibanda,Silas Mbonimana….Mana iyi nkuru inteye guhahamuka!!Nta hantu umuntu yakura amajwi yabo?Umuseke murakoze.Mbakosore gato ahari Serena Hotel hahoze Hotel des Diplomates,IMPALA yari Café aho abasirikare bakundaga kwiyakirira.Amahoro ku banyarda twese.
Ngaho namwe nimunyumvire: ngo muri 2006 yirukanywe mu igabanya ry’abakozi! Umuntu igihugu cyose (abaturage) cyemeza ko yabaye ntagereranwa mu gukora akazi ke neza Mifotra yo yamuhembye kumugabanya! Uyu mugabo iyo wumvaga ariwe utangiye amakuru sasita na 45 ndabarahiye ntiwashoboraga guhaguruka atarayasoza. Uri intangarugero Imana iguhe umugisha.
Ko mutavuga se uburyo yari azi kuvuga ijambo “inyenzi inkotanyi cyangwa izo mburagasani”
ndi nk’umuyobozi wa radio cg television namuha akazi kuko hari byinshi abanyamakuru ba none bamwigiraho
iki kiganiroo ni kiza
sibomana amabilis yanyakiriye neza ubwo nari ndangije muri kaminuza mu ishami ry itangazamakuru .Ndamushimira uburyo yanyakiriye nuburyo yatwigishije kwitwara mu mwuga w itangazamakuru.
UKO WICARA MURI STUDIO UKO UTWARA IMPAPURO NTIZISAKUZE KWIRINDA INZOGA UGIYE MU KAZI AHUBWO UKANYWA UVUYEYO, KUBAHA, GUKUNDA AKAZI, GUTEKEREZA CYANE MBERE YO GUTANGAZA INKURU KUBERA IMBARAGA Z ITANGAZAMAKURU……
Yarazi akazi da, ahubwo bazamuhe akazi ko kujya akora inkuru zicukumbuye muri RBA…
Comments are closed.